Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iri kwishyura neza inguzanyo ya miliyoni 400 z’amadolari yafashe mu 2013 ngo ishore mu mishinga y’iterambere, nko kubaka Kigali Convention Centre no kwagura Sosiyete ya RwandAir.
Iyo nguzanyo u Rwanda rwayifashe izishyurwa kugeza mu 2023.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yabwiye Rwanda Today, ko nta kibazo kiri mu kwishyura uwo mwenda.
Yagize ati “Turi kwishyura neza cyane. Ntabwo twigeze twishyura nabi kandi abashoramari bacu barishimye. Twizeye ko tuzarangiza kwishyura mu gihe cyagenwe.”
Dr. Ndagijimana yavuze ko kuzura kwa Kigali Convention Centre no kuba ikomeje kwakira inama mpuzamahanga, byagize akamaro gakomeye ku kwishyura neza iryo deni.
Ati “Kuva yafungura imiryango ntabwo yigeze iba aho idafite ibikorwa biyiberamo. Twakira inama zisaga ijana buri mwaka.”
Zimwe mu nama zikomeye Kigali Convention Centre yakiriye harimo inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Transform Africa, Inama ya polisi mpuzamahanga Ishami rya Afurika n’Inama iherutse y’abayobozi b’ibigo muri Afurika, Africa CEO Forum.
Izo nama hamwe n’izindi zitandukanye zakuruye abashyitsi baturutse amahanga yose, bituma igihugu cyinjiza amafaranga menshi aturutse mu bukerarugendo bushingiye ku nama.
Uhereye mu Ukuboza umwaka ushize, mu Rwanda haje abashyitsi 30 000 bitabiriye inama mpuzamahanga, birwongerera icyizere nk’ahantu heza ho gukorera inama.
Kuva mu 2008 kugeza mu 2017, amafaranga ava mu bukerarugendo bushingiye ku nama yiyongereye ku kigero cya 180 % .
Mu mwaka wa 2017 u Rwanda rwinjije miliyoni 42 z’amadolari avuye mu bukerarugendo bushingiye ku nama, uyu mwaka rurateganya kwinjiza miliyoni 88 z’amadolari nk’uko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama (Rwanda Convention Bureau).
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF gitangaza ko amadeni y’u Rwanda ageze kuri 40 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu, ahanini kubera imishinga minini nka Kigali Concention Centre, kwagura RwandAir no kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera.
Ubukungu bw’u Rwanda bwitezweho kuzamuka ku gipimo cya 7.8 % uyu mwaka.
Src: IGIHE