U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 326 bo mu miryango 98 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko mu mashyamba yaho. Baje biyongera ku bandi 277 batashye tariki ya 21 Ukwakira 2025
Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC) yatangaje ko kuva mu 2001 imaze gusubiza mu buzima busanzwe abantu 12.602 bahoze mu mitwe y’inyeshyamba ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aya makuru yatanzwe na Perezida wa RDRC, Nyirahabineza Valerie, kuri uyu wa 30 Ukwakira 2025, ubwo iyi komisiyo yasubizaga mu buzima busanzwe icyiciro cya 75 kigizwe n’abantu 143 bahoze mu mitwe y’inyeshyamba.
Yagize ati “Nishimiye kubamenyesha ko kuva mu 2001, abahoze mu mitwe yitwaje intwaro 12.602 basubijwe mu buzima busanzwe. Iyi gahunda yahaye ibihumbi by’abahoze ari abarwanyi n’imiryango yabo ubufasha bufatika burimo uburere mboneragihugu, kwigishwa imyuga n’ubwo mu rwego rw’imibereho n’ubukungu.”
Nyirahabineza yahamagariye Abanyarwanda bakiri mu mashyamba ya RDC kurambika intwaro, kuko kuba abacancuro b’amahanga bagamije guhungabanya umutekano w’igihugu cyababyaye nta kizima byabagezaho.
Ati “Turabahamagarira Abanyarwanda bose bagize FDLR n’imitwe iyishamikiyeho kurambika intwaro, bagataha. Nka RDRC, twiteguye kubakira, kubezerera, tukabafasha kwisanga mu buzima busanzwe.”
Amasezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC muri Kamena 2025 ateganya ko umutwe wa FDLR uzasenywa, abarwanyi b’uyu mutwe bazemera gutaha bakirwe, basubizwe mu buzima busanzwe nk’uko bigenda ku bandi bamaze imyaka myinshi bakirwa mu kigo cya RDRC i Mutobo mu Karere ka Musanze.
Hashingiwe kuri aya masezerano, tariki ya 10 Ukwakira igisirikare cya RDC cyasabye abarwanyi ba FDLR kurambika intwaro no kwishyikiriza ubutegetsi bwa RDC cyangwa ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo bacyurwe, kimenyesha abazinangira bazaraswaho.
Nyirahabineza yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira abarwanyi ba FDLR bazemera gutaha, rubafashe nka bagenzi babo bababanjirije. Ati “U Rwanda rwiteguye kwakira abarwanyi bashya bazoherezwa mu Rwanda barimo aba FDLR bari muri RDC, basabwe gutaha mu Rwanda mu itangazo rya Leta ya RDC riheruka.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yagaragaje ko Umunyarwanda uhitamo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda aba atema igiti yicayeho, ashimira abafashe icyemezo cyo kurambika intwaro.
Ati “Turasaba kugaragaza ko amahugurwa mwahawe muri iki kigo yabagiriye akamaro, agatuma muhinduka mu bitekerezo ndetse no mu migirire, tubasaba kuzahorana intego yo gusigasira umutekano w’igihugu cyacu, mufatanya n’abandi Banyarwanda kugira ngo mukumire icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya.”
Minisitiri Habimana yasabye aba bantu gusiga inyuma igihe batakaje bari mu mashyamba ya RDC kugira ngo batangire urugendo rushya rwo kwiteza imbere, bazirikana ko ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ari umusingi w’ibyubatswe byose. Yabasabye kwirinda icyabasubiza mu bibi bahozemo.
Ati “Turabasaba kuzirikana ko ubumwe n’ubudaheranwa bwacu nk’Abanyarwanda ari umusingi w’ibyubatswe byose. Kubitatira ni ikizira. Ndabasaba rero kwirinda icyo ari cyo cyose cyakongera kubasubiza mu bibi nk’ibyo mwahozemo, ahubwo mugafatanya n’abandi Banyarwanda musanze kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, mugashyira imbaraga mu kubaka ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda.”
Mu bahoze mu mitwe yitwaje intwaro basubijwe mu buzima busanzwe, harimo n’abatahanye n’imiryango yabo. Gahunda yo kubahugura yamaze igihe kiri hagati y’amezi atatu n’atandatu.




