Kampanye yiswe “Visit Rwanda” y’Ikigo gishinzwe Iterambere (RDB) kibifashijwemo n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, irimo kureshya abazaza Kwita izina abana b’Ingagi.
Mu kiganiro bahaye abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, Abakozi ba RDB batangaje ko iyi Kampanyi yabereye ku mbuga nkoranyambaga za murandasi (internet), yatumye abantu benshi ku isi bamenya u Rwanda.
RDB ivuga ko ibi bizatuma umuhango wo Kwita izina witabirwa n’abantu badasanzwe, barimo ibyamamare bituruka hirya no hino ku isi birimo n’umukinnyi w’ikipe ya Arsenal.
Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Belize Kaliza yahisemo gutera abantu amatsiko yanga kuvuga umukinnyi wa ya Arsenal n’ibindi byamamare bizaza, ariko ko hari abantu bakomeye bazitabira kwita izina.
Yagize ati ”Ntabwo twavuga iby’uwo mukinnyi cyangwa undi mu ‘star’ uzaza kugira ngo dutere amatsiko abantu kugeza ubwo igikorwa nyir’izina kizaba.
“Kuva umunsi tuvuga ko twagiranye ubufatanye na Arsenal, umubare w’abantu bamenyeye u Rwanda ku mbuga nkoranyamabaga n’ahandi, warazamutse ku buryo bukomeye.”
Umukozi ushinzwe amakuru muri RDB, Sanny Ntayombya avuga ko kuva tariki 23 Gicurasi kugera tariki 08 Nyakanga uyu mwaka, urubuga rwa Instagram rwa ‘VisitRwanda’ rwabaraga abantu 1,690 ariko bahise bagera ku 5,982 barukurikiye.
Urubuga rwa twitter na rwo rwakurikirwaga n’abantu 25,780, rukaba rwarahise rukurikirwa n’abagera kuri 32,352, mu gihe urwa ‘Facebook’ rwakurikirwaga n’abantu 20,240 rwongereye umubare rugira abantu 23,303.
Ntayombya asobanura ko abantu bashakishije ijambo ‘VisitRwanda’ mu rubuga rwa “google”, biyongereye ku rugero rurenga 1,000% bashakisha amahoteli n’ahandi hantu nyaburanga basura mu Rwanda.
Shimon
Ayiweeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!