• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibihe bizirikanwa by’Ivuka ry’u Rwanda rushya rwa bose rwubatswe na FPR Uhereye 1994   |   20 Jul 2025

  • Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara   |   18 Jul 2025

  • Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umunya-Kenya, Brian Melly, yasinye muri Police Volleyball Club   |   17 Jul 2025

  • Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto   |   17 Jul 2025

  • Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira   |   17 Jul 2025

  • Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo   |   16 Jul 2025

You are at :Home»Amakuru»U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

Editorial 04 Mar 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Nyuma y’aho bimenyekaniye ko Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe uteganya gutera inkuga ingabo za SADC zirwana mu burasirazuba bwa Kongo-Kinshasa, Guverinoma y’u Rwanda yandikiye Perezida wa Komisiyo y’uwo Muryango, imugaragariza ko mu gihe koko iyo nkunga yaba itanzwe, wakwitegura ko amahoro azarushaho kuba kure nk’ukwezi muri Kongo, amaraso akarushaho kumeneka muri icyo gihugu.

Ubwo bufasha ngo bwaba buje gushyira imbere intambara, no kuburizamo inzira y’ibiganiro iteganyijwe mu myanzuro ya Luanda na Nairobi.

Muri iyo baruwa ndende yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta, u Rwanda ruributsa ko gufasha SADC irwana ku ruhande rwa Leta ya Kongo, ntaho byaba bitaniye no gushyigikira byeruye abajenosideri ba FDLR, dore ko nta n’uwabatandukanya n’igisoda cya Kongo.

Bamwe mu Ngabo zatsinzwe bakomereje muri FDLR

Hibukijwe kandi ko izo nkoramaraso ziri mu mugambi umwe n’ubutegetsi bwa Kongo n’ubw’u Burundi, bwivugiye ku mugaragaro ko buzashoza intambara yo guhirika Guverinoma y’u Rwanda.

Byongeye, nk’uko iyo baruwa ibisobanura, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uramutse ufashije ingabo za SADC ziri muri Kongo, waba uguye mu mutego nk’uwo Umuryango Mpuzamahanga wamaze kugwamo, kuko ukomeje kwirengagiza umuzi nyakuri w’ibibazo byateje intambara muri Kongo.

Ntiwigeze uha agaciro irimburwa ry’Abatutsi b’Abanyekongo, ukomeza kwica amatwi imbere y’ikibazo cy’ibihumbi n’ibihumbi by’ impunzi z’Abanyekongo zinyanyagiye muri aka karere, mu Rwanda honyine hakaba hari izibarirwa mu bihumbi 100, zabujijwe gusubira mu gihugu cyazo, dore imyaka irakabakaba 30.

Uwo Muryango Mpuzamahanga kandi wavuniye ibiti mu matwi igihe cyose wagaragarijwe impungenge z’u Rwanda, ruhangayikishijwe n’umutekano warwo kubera imitwe nka FDLR, FLN, n’iyindi y’abagizi ba nabi, ihora igambiriye kuwuhungabanya, ibishyigikiwemo na Kongo ndetse n’u Burundi.

Mu kugaragaza amakosa yakomeje gukorwa mu gushakira igisubizo ikibazo cya Kongo, Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko mu mwaka wa 2013, SADC nabwo yarwanyije umutwe wa M23 yibeshya ko ikibazo cyayo cyarangizwa n’intambara, bikaba biteye impungenge kuba n’ubu iyo SADC itarabona ko umuti urambye atari ukwatsa umuriro, ko ahubwo ari ibiganiro hagati y’Abanyekongo ubwabo.

Guverinoma y’u Rwanda yasabye Perezida w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, gukoresha ububasha afite, akumvisha ubutegetsi bwa Kongo n’ababushyigikiye gukurikiza inama bugirwa n’ abantu banyuranye, ikemera kwicarana n’abo bahanganye, bagamije gukemura ibibazo babihereye mu mizi.

Twibutse ko kuri uyu wa mbere tariki 04 Gashyantare 2024, Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano mu Muryango w’Afrika Yunze Ubumwe kagombaga guterana hifashishijwe ikoranabuhanga. Imwe mu ngingo nyamukuru zagombaga kwigwa, kwari ukunoza uwo mugambi wo gutera inkunga ingabo za SADC ziri mu ntambara muri Kongo.

Kuba u Rwanda rutaramenyeshejwe iby’iyo nama, kandi ari rumwe mu mpande zirebwa n’ibibera mu burasirazuba bwa Kongo, nabyo ni ibyo kwibazaho.

2024-03-04
Editorial

IZINDI NKURU

Bazeye na Abega basaba kujyanwa i Mutobo

Bazeye na Abega basaba kujyanwa i Mutobo

Editorial 08 Apr 2019
Trump yashimye uburyo umugore we yitwaye mu kwakira Macron

Trump yashimye uburyo umugore we yitwaye mu kwakira Macron

Editorial 25 Apr 2018
Bugesera: Polisi yafashe moto yibwe i Kigali igiye kugurishwa i Burundi

Bugesera: Polisi yafashe moto yibwe i Kigali igiye kugurishwa i Burundi

Editorial 23 Jan 2017
Andrew Mwenda na Muhoozi mu mugambi wo kwinjiza Museveni mu ntwari za Afurika mu buryo bwa magendu

Andrew Mwenda na Muhoozi mu mugambi wo kwinjiza Museveni mu ntwari za Afurika mu buryo bwa magendu

Editorial 25 Oct 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

17 Jul 2025
Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru