• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

Editorial 04 Mar 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Nyuma y’aho bimenyekaniye ko Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe uteganya gutera inkuga ingabo za SADC zirwana mu burasirazuba bwa Kongo-Kinshasa, Guverinoma y’u Rwanda yandikiye Perezida wa Komisiyo y’uwo Muryango, imugaragariza ko mu gihe koko iyo nkunga yaba itanzwe, wakwitegura ko amahoro azarushaho kuba kure nk’ukwezi muri Kongo, amaraso akarushaho kumeneka muri icyo gihugu.

Ubwo bufasha ngo bwaba buje gushyira imbere intambara, no kuburizamo inzira y’ibiganiro iteganyijwe mu myanzuro ya Luanda na Nairobi.

Muri iyo baruwa ndende yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta, u Rwanda ruributsa ko gufasha SADC irwana ku ruhande rwa Leta ya Kongo, ntaho byaba bitaniye no gushyigikira byeruye abajenosideri ba FDLR, dore ko nta n’uwabatandukanya n’igisoda cya Kongo.

Bamwe mu Ngabo zatsinzwe bakomereje muri FDLR

Hibukijwe kandi ko izo nkoramaraso ziri mu mugambi umwe n’ubutegetsi bwa Kongo n’ubw’u Burundi, bwivugiye ku mugaragaro ko buzashoza intambara yo guhirika Guverinoma y’u Rwanda.

Byongeye, nk’uko iyo baruwa ibisobanura, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uramutse ufashije ingabo za SADC ziri muri Kongo, waba uguye mu mutego nk’uwo Umuryango Mpuzamahanga wamaze kugwamo, kuko ukomeje kwirengagiza umuzi nyakuri w’ibibazo byateje intambara muri Kongo.

Ntiwigeze uha agaciro irimburwa ry’Abatutsi b’Abanyekongo, ukomeza kwica amatwi imbere y’ikibazo cy’ibihumbi n’ibihumbi by’ impunzi z’Abanyekongo zinyanyagiye muri aka karere, mu Rwanda honyine hakaba hari izibarirwa mu bihumbi 100, zabujijwe gusubira mu gihugu cyazo, dore imyaka irakabakaba 30.

Uwo Muryango Mpuzamahanga kandi wavuniye ibiti mu matwi igihe cyose wagaragarijwe impungenge z’u Rwanda, ruhangayikishijwe n’umutekano warwo kubera imitwe nka FDLR, FLN, n’iyindi y’abagizi ba nabi, ihora igambiriye kuwuhungabanya, ibishyigikiwemo na Kongo ndetse n’u Burundi.

Mu kugaragaza amakosa yakomeje gukorwa mu gushakira igisubizo ikibazo cya Kongo, Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko mu mwaka wa 2013, SADC nabwo yarwanyije umutwe wa M23 yibeshya ko ikibazo cyayo cyarangizwa n’intambara, bikaba biteye impungenge kuba n’ubu iyo SADC itarabona ko umuti urambye atari ukwatsa umuriro, ko ahubwo ari ibiganiro hagati y’Abanyekongo ubwabo.

Guverinoma y’u Rwanda yasabye Perezida w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, gukoresha ububasha afite, akumvisha ubutegetsi bwa Kongo n’ababushyigikiye gukurikiza inama bugirwa n’ abantu banyuranye, ikemera kwicarana n’abo bahanganye, bagamije gukemura ibibazo babihereye mu mizi.

Twibutse ko kuri uyu wa mbere tariki 04 Gashyantare 2024, Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano mu Muryango w’Afrika Yunze Ubumwe kagombaga guterana hifashishijwe ikoranabuhanga. Imwe mu ngingo nyamukuru zagombaga kwigwa, kwari ukunoza uwo mugambi wo gutera inkunga ingabo za SADC ziri mu ntambara muri Kongo.

Kuba u Rwanda rutaramenyeshejwe iby’iyo nama, kandi ari rumwe mu mpande zirebwa n’ibibera mu burasirazuba bwa Kongo, nabyo ni ibyo kwibazaho.


2024-03-04
Editorial

IZINDI NKURU

Muri ULK: Abanyeshuri 2986 bahawe impamyabumenyi

Muri ULK: Abanyeshuri 2986 bahawe impamyabumenyi

Editorial 14 Dec 2016
Ni igiki cyihishe inyuma y’ingendo Perezida Nkurunziza yatangiye gukora hirya no hino mu gihugu?

Ni igiki cyihishe inyuma y’ingendo Perezida Nkurunziza yatangiye gukora hirya no hino mu gihugu?

Editorial 23 Nov 2017
IBUKA irasaba ko Padiri Nahimana Thomas nagera mu Rwanda ashyikirizwa ubutabera

IBUKA irasaba ko Padiri Nahimana Thomas nagera mu Rwanda ashyikirizwa ubutabera

Editorial 22 Nov 2016
Imvano y’ibikorwa bya Museveni ku Rwanda n’icyo bihatse

Imvano y’ibikorwa bya Museveni ku Rwanda n’icyo bihatse

Editorial 16 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kabuga Felesiyani ntiyitanze yaguwe gitumo, menya byose uko byagenze, gahunda ya Guma Murugo mu Bufaransa yabigizemo uruhare
INKURU NYAMUKURU

Kabuga Felesiyani ntiyitanze yaguwe gitumo, menya byose uko byagenze, gahunda ya Guma Murugo mu Bufaransa yabigizemo uruhare

Editorial 21 May 2020
RDF yavuze ku basirikare bayo barenze umupaka bagafatirwa muri Congo
INKURU NYAMUKURU

RDF yavuze ku basirikare bayo barenze umupaka bagafatirwa muri Congo

Editorial 17 Apr 2018
Umugambi wa Leta y’Uburundi mu biganiro by’amahoro byitabiriwe na Agathon Rwasa ahagarariye abarwanya Leta kandi ayikorera
INKURU NYAMUKURU

Umugambi wa Leta y’Uburundi mu biganiro by’amahoro byitabiriwe na Agathon Rwasa ahagarariye abarwanya Leta kandi ayikorera

Editorial 29 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru