Komisiyo ya politike mu nteko ishinga amategeko yasuzumye itegeko rigenga imyemerere, mu ngigo nshya zagarutsweho kugira ngo umuntu yemererwe guhagararira umuryango imbere y’amategeko, aho umuntu uhagarariye itorero agomba kuba afite impamyabumenyi mu by’iyobokamana yemewe yatanzwe n’ishuri ryemwe mu gihugu cyangwa impamyabumenyi ya kaminuza.
Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB), Usther Kayitesi avuga ko iri tegeko ntacyo rihungabanya ko ari ugufasha abashinga amadini kuyobora bafite ubumenyi bubafasha kumvisha abayoboke.
Ati, “Uzashinga itorero ryaba rimwe rinini cyangwa irito, akaba azakora igikorwa cye cya buri munsi cyo kwigisha abayoboke be mu nzego zitandukanye bazagira, uwo agomba kuba afite amashuri, gusa nk’uko byakozwe mu nzego za Leta n’ahandi, kubaka ubushobozi bifata igihe ariyo mpamvu itegeko rigiye gutanga imyaka ine, kugira ngo uwayoboraga atariteguye abanze afate umwanya yige bijyanye n’ubushobozi bwe”
Yakomeje avuga ko umuhamagaro ugomba kujyana n’ubumenyi umuntu afite nk’uko byanditswe mu bitabo bitagatifu ati, “Umuhamagaro ntuvuga ko kugira ubumenyi bidashoboka, Isi turimo irimo ubwenge bwinshi, ibyo amadini n’amatorero bakora bibasaba gushaka abayoboke, ntabwo byaba bikwiye gushaka abayoboke utari ku rwego bumva, kuko iyo uvuze umuhamagaro, usomye mu bitabo bitagatifu abo Imana yahamagaye yanabashoboreshaga gukora uwo murimo”
Bamwe mu bayobozi b’amadini bemeranywa n’iri tegeko ribasaba kubanza kugira urwego runaka rw’amashuri mbere yo guhagararira itorero ariko bagasaba ko igihe bahawe cyakongerwa kuko imyaka ine ari mike.
Umwe ati, “Ubu birasaba ko n’ubwo umuntu yajya muri ayo mashuri atakwigera asibira cyangwa ngo atsindwe ikizami, byaba byiza bongereye igihe bikaba nk’imyaka itandatu”
Iyi ngingo y’amadini isa nk’iyateje ikibazo kuko abenshi mu bayoboraga amadini usanga babikora kuko ari umuhamagaro wa nyagasani ntibabikoraga babanje kureba urwego runaka rw’amashuri bafite.
Iri tegeko kandi rivuga ko umuntu uzemererwa kuyobora itorero agomba kuba atarahamwe n’icyaha cya Jenoside cyangwa ingengabitekerezo yayo, akaba kandi atarigeze akatirwa n’urukiko igifungo kiri hejuru y’amezi atandatu.
Shimon
Nimukanire rwose , wenda wabona babwirije Ubutumwa Bwiza Abataramenya Yesu! Ibi se nabyo bigomba amashuri? Erega ibi ni ibihe bya nyuma ! Nakataraza kari mu nzira!
Abahamagawe ntibashobora kubura uko basohoza umuhamagaro wabo, Uwabahamagaye abacira inzira, ibindi ni business…n ibindi bijyana nabyo