• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Ubu kuyobora itorero birasaba kwiga Kaminuza no kuba utarakoze Jenoside

Ubu kuyobora itorero birasaba kwiga Kaminuza no kuba utarakoze Jenoside

Editorial 12 Jul 2018 POLITIKI

Komisiyo ya politike mu nteko ishinga amategeko yasuzumye itegeko rigenga imyemerere, mu ngigo nshya zagarutsweho kugira ngo umuntu yemererwe guhagararira umuryango imbere y’amategeko, aho umuntu uhagarariye itorero agomba kuba afite impamyabumenyi mu by’iyobokamana yemewe yatanzwe n’ishuri ryemwe mu gihugu cyangwa impamyabumenyi ya kaminuza.

Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB), Usther Kayitesi avuga ko iri tegeko ntacyo rihungabanya ko ari ugufasha abashinga amadini kuyobora bafite ubumenyi bubafasha kumvisha abayoboke.

Ati, “Uzashinga itorero ryaba rimwe rinini cyangwa irito, akaba azakora igikorwa cye cya buri munsi cyo kwigisha abayoboke be mu nzego zitandukanye bazagira, uwo agomba kuba afite amashuri, gusa nk’uko byakozwe mu nzego za Leta n’ahandi, kubaka ubushobozi bifata igihe ariyo mpamvu itegeko rigiye gutanga imyaka ine, kugira ngo uwayoboraga atariteguye abanze afate umwanya yige bijyanye n’ubushobozi bwe”

Yakomeje avuga ko umuhamagaro ugomba kujyana n’ubumenyi umuntu afite nk’uko byanditswe mu bitabo bitagatifu ati, “Umuhamagaro ntuvuga ko kugira ubumenyi bidashoboka, Isi turimo irimo ubwenge bwinshi, ibyo amadini n’amatorero bakora bibasaba gushaka abayoboke, ntabwo byaba bikwiye gushaka abayoboke utari ku rwego bumva, kuko iyo uvuze umuhamagaro, usomye mu bitabo bitagatifu abo Imana yahamagaye yanabashoboreshaga gukora uwo murimo”

Bamwe mu bayobozi b’amadini bemeranywa n’iri tegeko ribasaba kubanza kugira urwego runaka rw’amashuri mbere yo guhagararira itorero ariko bagasaba ko igihe bahawe cyakongerwa kuko imyaka ine ari mike.

Umwe ati, “Ubu birasaba ko n’ubwo umuntu yajya muri ayo mashuri atakwigera asibira cyangwa ngo atsindwe ikizami, byaba byiza bongereye igihe bikaba nk’imyaka itandatu”

Iyi ngingo y’amadini isa nk’iyateje ikibazo kuko abenshi mu bayoboraga amadini usanga babikora kuko ari umuhamagaro wa nyagasani ntibabikoraga babanje kureba urwego runaka rw’amashuri bafite.

Iri tegeko kandi rivuga ko umuntu uzemererwa kuyobora itorero agomba kuba atarahamwe n’icyaha cya Jenoside cyangwa ingengabitekerezo yayo, akaba kandi atarigeze akatirwa n’urukiko igifungo kiri hejuru y’amezi atandatu.

2018-07-12
Editorial

IZINDI NKURU

Igifaransa ntigikwiye guhangana n’izindi ndimi – L.Mushikiwabo

Igifaransa ntigikwiye guhangana n’izindi ndimi – L.Mushikiwabo

Editorial 21 Mar 2019
Perezida Paul Kagame yakiriwe na Papa Francis

Perezida Paul Kagame yakiriwe na Papa Francis

Editorial 20 Mar 2017
Ishyaka PL rirashishikariza abayoboke bayo  babyifuza gutanga  kandidatire zabo mu matora y’Abadepite .

Ishyaka PL rirashishikariza abayoboke bayo babyifuza gutanga kandidatire zabo mu matora y’Abadepite .

Editorial 11 Jun 2018
Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul

Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul

Administrator 08 Nov 2025

Igitekerezo kimwe

  1. Shimon
    July 13, 20189:28 am -

    Nimukanire rwose , wenda wabona babwirije Ubutumwa Bwiza Abataramenya Yesu! Ibi se nabyo bigomba amashuri? Erega ibi ni ibihe bya nyuma ! Nakataraza kari mu nzira!

    Abahamagawe ntibashobora kubura uko basohoza umuhamagaro wabo, Uwabahamagaye abacira inzira, ibindi ni business…n ibindi bijyana nabyo

    Subiza

Leave a Reply to Shimon Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC na Kiyovu SC zabonye intsinzi y’umunsi wa 20 zikomeza kugaragaza inyota yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

APR FC na Kiyovu SC zabonye intsinzi y’umunsi wa 20 zikomeza kugaragaza inyota yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda

Editorial 06 Mar 2022
Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 12 Nzeri 2017
POLITIKI

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 12 Nzeri 2017

Editorial 13 Sep 2017
Umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda mu nzira ya Kigali-Rwamagana-Kigali
IMIKINO

Umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda mu nzira ya Kigali-Rwamagana-Kigali

Editorial 24 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru