• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ubucabiranya bwa Paul Rusesabagina bwongeye kumvikana mu rubanza rw’ubujurire, Yanze kwitaba urukiko atanga impamvu z’amatakirangoyi

Ubucabiranya bwa Paul Rusesabagina bwongeye kumvikana mu rubanza rw’ubujurire, Yanze kwitaba urukiko atanga impamvu z’amatakirangoyi

Editorial 18 Jan 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Kuri uyu wa mbere, tariki 17 Mutarama 2022, Urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyaha ndengamipaka rwatangiye kumva ubujurire bw’ubushinjacyaha n’abaregera indishyi, basabye ko ibihano byahawe Paul Rusesabagina na bagenzi be bo mu mutwe w’iterabwoba wa FLN, byakongerwa, kuko basanga ari bito cyane ugereranyije n’ibyaha bakoreye Abanyarwanda.

Abandi bose baregwa muri uru rubanza bitabye, uretse Paul Rusesabagina utagaragaye mu rukiko, nk’uko yabigenje mu rubanza rwo ku rwego rwa mbere, ari narwo rwamuhamije ibyaha byo kurema no kujya mu mutwe w’iterabwoba, rukanamukatira imyaka 25 y’igifungo.

Abunganira abaregwa bavuze ko ngo Paul Rusesabagina atabonye impapuro zimutumira mu rubanza rw’ubujurire, nyamara ubushinjacyaha bukagaragaza neza ko Rusesabagina yabimenyeshejwe binyuze mu buryo bwemewe n’amategeko, nk’uko byagenze kuri bagenzi be, bo banitabiriye iburanisha.

Kuba Rusesabagina yaramenyeshejwe ko agomba kwitaba urukiko kuri uyu wa mbere, byanashimangiwe kandi n’ubuyozozi bwa gereza afungiyemo ya Mageragere, bwakoze raporo ivuga ko Paul Rusesabagina yabonye ubutumire, ahubwo akanga gusinya yemera ko yamenyeshejwe itariki y’urubanza, ndetse akanga kwipimisha Covid-19 nk’uko bisanzwe bigenda ku mfungwa zigomba kujya mu rukiko.

Impamvu zitangwa na Paul Rusesabagina ndetse n’abo mu muryango we ziragaragaramo kwivuguruza cyane.

Mu mpera z’icyumweru gishize umukobwa wa Rusesabagina, Carine Kanimba yumvikanye kuri BBC avuga ko ise atazitabira urubanza ngo kuko “yafashwe mu buryo butemewe n’amategeko, agakorerwa iyicarubozo, ndetse ntahabwe ubutabera bunoze”.

Muri uko kwivuguruza, Carine Kanimba yavuze ko Rusesabagina atazitabira urubanza rw’ubujurire kuko”yatinze guhabwa imyanzuro y’urukiko rwamuburanishije mbere”!

Abakurikiranye icyo kiganiro biyumviyemo ko uwo mukobwa atashoboye kuvuga impamvu yumvikana ibuza ise kwitabira urubanza.

Ubu bucabiranya bwa Rusesabagina n’abamushyigikiye buragaragarira buri wese. Mu kanya kamwe bati “ntiyakwitaba kuko nta butabera buzima yizeye”, mu kandi kanya ngo” ntiyabonye ubutumire”, bakongera bati “ntiyahawe imyanzuro y’urubanza rwa mbere”…..n’utundi dukino tw’amatakirangoyi!

Paul Rusesabagina aheruka mu rubanza rwe muri Werurwe 2021, n’ubwo bitarubujije gukomeza rukanacibwa adahari. Icyo buri wese abona ni uko Rusesabagina yamaze kumanika amaboko, kuko azi neza ko ntaho yacikira ibimenyetso simusiga bimuhamya ibyaha. Aho kwitabira urubanza ngo atange ingingo zimugira umwere, yahisemo kwizera izindi mbaraga ngo zizamufunguza, dore ko abo mu muryango we bivugira ko bazakomeza gusaba gushyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda, kugeza “papa“afunguwe.

Ubushinjacyaha n’abaregera indishyi barasaba ko urubanza rw’ubujurire rwakomeza Paul Rusesabagina adahari kuko biboneka ko agamije gusa kurushya no gutinza urubanza. Abacamanza bazatangaza umwanzuro warwo kuri uyu wa kabiri, tariki 18 Mutarama 2022, ku isaha ya saa kumi z’umugoroba.

2022-01-18
Editorial

IZINDI NKURU

Rayon Sports yasinyanye amasezerano n’umufatanyabikorwa mushya ‘RGL Security Company’

Rayon Sports yasinyanye amasezerano n’umufatanyabikorwa mushya ‘RGL Security Company’

Editorial 07 Jul 2023
Uganda: Ese koko Gen Kale Kayihura yaba yahungiye mu Rwanda cyangwa yatawe muri yombi?

Uganda: Ese koko Gen Kale Kayihura yaba yahungiye mu Rwanda cyangwa yatawe muri yombi?

Editorial 13 Jun 2018
Perezida Kagame yahaye abantu 9 impeta y’Igihango Ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa

Perezida Kagame yahaye abantu 9 impeta y’Igihango Ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa

Editorial 19 Nov 2017
CAF yemeje ko sitade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga

CAF yemeje ko sitade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga

Editorial 14 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda na RD-Congo basinyanye amasezerano yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati y’ibihugu byombi
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda na RD-Congo basinyanye amasezerano yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati y’ibihugu byombi

Editorial 21 Mar 2019
Imitwe igize Wazalendo yakozanyijeho mu marembo ya Goma bapfa amafaranga bane barahagwa
Amakuru

Imitwe igize Wazalendo yakozanyijeho mu marembo ya Goma bapfa amafaranga bane barahagwa

Editorial 25 Oct 2023
Champions League: Shakhtar yatunguye Roma, Manchester United irokokera muri Espagne
IMIKINO

Champions League: Shakhtar yatunguye Roma, Manchester United irokokera muri Espagne

Editorial 22 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru