• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ubucamanza bwacu burigenga- Kagame asubiza Michaëlle wavuze ku rubanza rw’abo kwa Rwigara

Ubucamanza bwacu burigenga- Kagame asubiza Michaëlle wavuze ku rubanza rw’abo kwa Rwigara

Editorial 12 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubucamanza bw’u Rwanda bwigenga, agaragaza ko urubanza rw’abo kwa Rwigara rukwiye guharirwa inkiko kuko ntaho ruhuriye n’ibikorwa bya Francophonie.

Ni amagambo yasubije umunyamakuru w’ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, wamubajije ku magambo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Michaëlle Jean, aheruka gutangaza ku rubanza rw’abo kwa Rwigara.

Ku wa 8 Ugushyingo nibwo Michaëlle yanditse kuri Twitter ko urubanza rwa Diane Rwigara n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline, rukwiye gukurikiranwa mu buryo bw’umwihariko.

Ati “Dukurikirane n’ubushishozi bukomeye urubanza ruregwamo mu Rwanda impirimbanyi y’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo Diane Rwigara na nyina baherutse gufungurwa by’agateganyo mu Ukwakira, bashinjwa mu Rukiko rw’i Kigali ‘guteza imvururu’.”

Ni amagambo atarashimishije abanyarwanda benshi ku mbuga nkoranyambaga, ndetse bahita bagaragaza ko bamunenze mu buryo bweruye.

Ubwo yari i Paris kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yanenze amagambo ya Michaëlle, ko urubanza avuga ntaho ruhuriye na OIF. Ni umuryango abereye Umunyamabanga Mukuru kugeza muri Mutarama 2019, ubwo azasimburwa na Mushikiwabo Louise.

Yagize ati “Ubucamanza bwacu burigenga, buri muntu wese akwiye kubimenya (…) Iki kibazo ntaho gihuriye na Francophonie.”

Perezida Kagame yari yitabiriye umuhango wo kwibuka isozwa ry’Intambara ya Mbere y’Isi, wabereye i Paris mu Bufaransa. Yari umwe mu bakuru b‘ibihugu na za Guverinoma basaga 70 bari baturutse ku Isi yose.

Urubanza rwa Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara hari abantu benshi bagiye bashaka kuruhuza n’impamvu za politiki, ariko u Rwanda ntirwigeze rubiha agaciro.

Diane ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu umwaka ushize, agahurira na nyina Mukangemanyi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu muri rubanda. Mukangemanyi we yiharira icyaha cy’ivangura n’amacakubiri.

Bombi Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa imyaka 22 igihe urukiko rwaba rubahamije ibyaha baregwa, mu rubanza ruzasomwa ku wa 6 Ukuboza 2018.

2018-11-12
Editorial

IZINDI NKURU

Abahezanguni n’inyangabirama, nyirabayazana w’umwuka mubi ututumba mu Bayisilamu bo mu Rwanda

Abahezanguni n’inyangabirama, nyirabayazana w’umwuka mubi ututumba mu Bayisilamu bo mu Rwanda

Editorial 25 May 2024
Abagande bakomeje gufatirwa ku mupaka bakora ubucuruzi butemewe

Abagande bakomeje gufatirwa ku mupaka bakora ubucuruzi butemewe

Editorial 02 Jul 2019
Nyuma yo gutsindwa na Mushikiwabo k’Ubuyobozi bwa OIF Michaella Jean yatangiye kwivanga muri politiki y’u Rwanda

Nyuma yo gutsindwa na Mushikiwabo k’Ubuyobozi bwa OIF Michaella Jean yatangiye kwivanga muri politiki y’u Rwanda

Editorial 09 Nov 2018
Kofi Annan yashyinguwe (Amafoto)

Kofi Annan yashyinguwe (Amafoto)

Editorial 14 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urutonde rw’abatanze umusanzu wo gutera u Rwanda
ITOHOZA

Urutonde rw’abatanze umusanzu wo gutera u Rwanda

Editorial 08 Jul 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
Uncategorized

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 03 Feb 2023
RNC, ikomeje kuba ubwato bucubira
INKURU NYAMUKURU

RNC, ikomeje kuba ubwato bucubira

Editorial 18 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru