• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ubuhamya bw’ Umunyarwandakazi wari umukozi w’Ambasade y’u Rwanda i Washington wahemukiwe na Rudasingwa, amuziza ubwoko bwe

Ubuhamya bw’ Umunyarwandakazi wari umukozi w’Ambasade y’u Rwanda i Washington wahemukiwe na Rudasingwa, amuziza ubwoko bwe

Editorial 22 Sep 2016 ITOHOZA

Nyuma y’aho Rudasingwa asohoreye itangazo avuga ko Ingabo zari iza RPF zakoze Jenoside y’Abahutu, ikinyamakuru Rushyashya cyabashakiye ubuhamya bw’ Umutegarugori wahemukiwe na RUDASINGWA amuziza ubwoko bwe, aha ni mugihe Dr Rudasingwa Theogene yari ahagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uyu mugore aravuga ku mugaragaro ibyamubayeho i Washington mu myaka irenga 18 ishize.

Nk’uko tubikesha RNA, Umunyarwandakazi Mariane Baziruwiha yahoze ari umujyanama muri Ambasade y’u Rwanda i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ni uko mu mwaka wa 1996, Dr Rudasingwa Theogene ahabwa guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu – umwanya yavuyeho mu mwaka wa 1999 ubwo yahabwaga indi mirimo mu biro bya Perezida Kagame.

Hagati aho, akigera i Washington nka Ambasaderi w’u Rwanda mushya muri Amerika, Dr Rudasingwa biravugwa ko yihutiye gukora umupango wo kwirukanisha Marianne Baziruwiha ku kazi.

Si ibyo gusa kuko Rudasingwa yanamwirukanye mu nzu yakodesherezwaga na guverinoma y’u Rwanda. Impamvu zihishe inyuma y’ubushake bwa Dr Rudasingwa mu kwirukanwa kw’uyu mutegarugori zakomeje kubamo urujujijo kugeza ubwo yabishyiraga mu bikorwa ntihabeho inkurikizi. Baziruwiha kuri ubu aracyatuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko ububabare aterwa n’ibyo yakorewe na Dr Rudasingwa buracyari bwose.

Dr Rudasingwa yabwiye zimwe mu nshuti ze i Washington n’i Kigali ko Marianne Baziruwiha yagiraga “umunuko ukabije ku mubiri”. Kubw’iyo mpamvu, ntiyamushakaga muri ambasade yari abereye umuyobozi. Nyuma y’amezi macye, Marianne Baziruwiha yahise yirukanwa nta nteguza.

Nyuma yo kwirukanwa, Marianne Baziruwiha yasizwe ku gasozi ntaho gukinga umusaya ndetse nta n’ifaranga na mba ku mufuka. Hagati aho mu rwego rwo kuyobya uburari, Dr Rudasingwa yatangarije uwo mutegarugori ko kontaro ye yasheshwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga i Kigali, gusa ntiyamusobanurira impamvu zifatika.

Nyuma yo kubona ko guverinoma yakoreraga itari ikimwifuza, Marianne Baziruwiha yanze gutaha i Kigali kubwo gutinya ko ahubwo byarushaho kumukomerana. Yahisemo gutangira ubuzima bushya muri Amerika ashaka akazi ndetse asaba ubufasha Leta y’Amerika.

-4095.jpg

Marianne Baziruwiha ari iwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Imyaka yarashize indi irataha, kugeza ubwo Marianne Baziruwiha abasha gutobora akavuga ku mugaragaro ibyamubayeho.

Baziruwiha agira ati “…nirwubika ngohe ariwe rwubura ngeso.Yanze guhura n’ abana banjye yagize homeless and stateless mu US. Nafata ubutegetsi ubwo azabakira ate? Kandi ngo ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka….”

ubuhamya atanga bugaragaza akababaro gakomeye k’umubyeyi kugeza n’ubu ugifite intimba yatewe n’uwahoze ari sebuja yubahaga, waje kumwitura agasuzuguro no kumuhemukira.

Rudasingwa yaje kureshyaga Baziruwiha ngo abe umuyoboke wa RNC

Mu mwaka wa 2004, Dr Rudasingwa yirukanwe mu biro by’Umukuru w’Igihugu, afata iy’ubuhungiro aho yahise ahinduka umwe mu batavuga rumwe a Leta. We na mukuru we wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru Gerald Gahima, ndetse n’uwahoze ari maneko mukuru Patrick Karegeya, kimwe n’uwahoze ayoboye ingabo Kayumba Nyamwasa, mu myaka ishize bashinze ishyaka ritavuga rumwe na Leta bise Rwanda National Congress ubu ririmo gucikamo ibice.

-4097.jpg

Marianne Baziruwiha ari hagati ya Dr Rudasingwa Theogene uri ibumoso na Gerald Gahima uri ku ruhande iburyo, bari i Washington mu mwaka wa 2010 ubwo uyu mutegarugori yarimo arareshywa ngo abe umunyamuryango wa RNC

Dr Rudasingwa yagerageje kureshya Marianne Baziruwiha ngo abe umurwanashyaka wa RNC. Nk’uko bigaragara ku ifoto iri aha hejuru, bagiye bahurira kenshi i Washington.

Hagati aho ariko, muri Nzeri 2013 amakuru yarasakaye mu bitangazamakuru byo kuri internet, aho byavugwaga ko mbere gato yo kwirukana Marianne Baziruwiha, Dr Rudasingwa yabwiye inshuri ze mu Kinyarwanda ati “Uyu muhutukazi aranukira…!”

Dr Rudasingwa wakunze kurangwa no kwambura banki zitandukanye mu Rwanda, dore ko afitiye ECOBANK umwenda wa miliyoni 160 z’amafaranga y’u Rwanda – aya kuri ubu akaba afite agaciro ka miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda, yatumye Marianne Baziruwiha aca ukubiri na Leta y’u Rwanda ku buryo yagiye abarizwa mu mitwe itandukanye ya politiki itavuga rumwe na leta.

Umwanditsi wacu

2016-09-22
Editorial

IZINDI NKURU

UK: Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze bacyidegembya

UK: Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze bacyidegembya

Editorial 30 Nov 2016
Turebere hamwe Uruhare rw’izahoze ari Ingabo z’u Rwanda mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Turebere hamwe Uruhare rw’izahoze ari Ingabo z’u Rwanda mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 04 Mar 2024
Uganda : Imvuru zadukiriye  Umujyi  wa Kasese

Uganda : Imvuru zadukiriye Umujyi wa Kasese

Editorial 28 Nov 2016
IFOTO Y’UMUNSI : aba bagabo bombi bapfana iki ?

IFOTO Y’UMUNSI : aba bagabo bombi bapfana iki ?

Editorial 02 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nta gihamya yuko Uburaya buterwa n’ubukene
ITOHOZA

Nta gihamya yuko Uburaya buterwa n’ubukene

Editorial 14 Jan 2017
Arsenal yabonye intsinzi ya mbere itozwa na Freddie Ljungberg
IMIKINO

Arsenal yabonye intsinzi ya mbere itozwa na Freddie Ljungberg

Editorial 10 Dec 2019
Hatahuwe uko Rujugiro Tribert, akoresha Itangazamakuru mu rwego rwo gusigiriza isura ye arimo kunyereza imisoro mu bihugu by’Afurika
ITOHOZA

Hatahuwe uko Rujugiro Tribert, akoresha Itangazamakuru mu rwego rwo gusigiriza isura ye arimo kunyereza imisoro mu bihugu by’Afurika

Editorial 17 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru