Nyuma y’aho Rudasingwa asohoreye itangazo avuga ko Ingabo zari iza RPF zakoze Jenoside y’Abahutu, ikinyamakuru Rushyashya cyabashakiye ubuhamya bw’ Umutegarugori wahemukiwe na RUDASINGWA amuziza ubwoko bwe, aha ni mugihe Dr Rudasingwa Theogene yari ahagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uyu mugore aravuga ku mugaragaro ibyamubayeho i Washington mu myaka irenga 18 ishize.
Nk’uko tubikesha RNA, Umunyarwandakazi Mariane Baziruwiha yahoze ari umujyanama muri Ambasade y’u Rwanda i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ni uko mu mwaka wa 1996, Dr Rudasingwa Theogene ahabwa guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu – umwanya yavuyeho mu mwaka wa 1999 ubwo yahabwaga indi mirimo mu biro bya Perezida Kagame.
Hagati aho, akigera i Washington nka Ambasaderi w’u Rwanda mushya muri Amerika, Dr Rudasingwa biravugwa ko yihutiye gukora umupango wo kwirukanisha Marianne Baziruwiha ku kazi.
Si ibyo gusa kuko Rudasingwa yanamwirukanye mu nzu yakodesherezwaga na guverinoma y’u Rwanda. Impamvu zihishe inyuma y’ubushake bwa Dr Rudasingwa mu kwirukanwa kw’uyu mutegarugori zakomeje kubamo urujujijo kugeza ubwo yabishyiraga mu bikorwa ntihabeho inkurikizi. Baziruwiha kuri ubu aracyatuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko ububabare aterwa n’ibyo yakorewe na Dr Rudasingwa buracyari bwose.
Dr Rudasingwa yabwiye zimwe mu nshuti ze i Washington n’i Kigali ko Marianne Baziruwiha yagiraga “umunuko ukabije ku mubiri”. Kubw’iyo mpamvu, ntiyamushakaga muri ambasade yari abereye umuyobozi. Nyuma y’amezi macye, Marianne Baziruwiha yahise yirukanwa nta nteguza.
Nyuma yo kwirukanwa, Marianne Baziruwiha yasizwe ku gasozi ntaho gukinga umusaya ndetse nta n’ifaranga na mba ku mufuka. Hagati aho mu rwego rwo kuyobya uburari, Dr Rudasingwa yatangarije uwo mutegarugori ko kontaro ye yasheshwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga i Kigali, gusa ntiyamusobanurira impamvu zifatika.
Nyuma yo kubona ko guverinoma yakoreraga itari ikimwifuza, Marianne Baziruwiha yanze gutaha i Kigali kubwo gutinya ko ahubwo byarushaho kumukomerana. Yahisemo gutangira ubuzima bushya muri Amerika ashaka akazi ndetse asaba ubufasha Leta y’Amerika.
Marianne Baziruwiha ari iwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
Imyaka yarashize indi irataha, kugeza ubwo Marianne Baziruwiha abasha gutobora akavuga ku mugaragaro ibyamubayeho.
Baziruwiha agira ati “…nirwubika ngohe ariwe rwubura ngeso.Yanze guhura n’ abana banjye yagize homeless and stateless mu US. Nafata ubutegetsi ubwo azabakira ate? Kandi ngo ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka….”
ubuhamya atanga bugaragaza akababaro gakomeye k’umubyeyi kugeza n’ubu ugifite intimba yatewe n’uwahoze ari sebuja yubahaga, waje kumwitura agasuzuguro no kumuhemukira.
Rudasingwa yaje kureshyaga Baziruwiha ngo abe umuyoboke wa RNC
Mu mwaka wa 2004, Dr Rudasingwa yirukanwe mu biro by’Umukuru w’Igihugu, afata iy’ubuhungiro aho yahise ahinduka umwe mu batavuga rumwe a Leta. We na mukuru we wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru Gerald Gahima, ndetse n’uwahoze ari maneko mukuru Patrick Karegeya, kimwe n’uwahoze ayoboye ingabo Kayumba Nyamwasa, mu myaka ishize bashinze ishyaka ritavuga rumwe na Leta bise Rwanda National Congress ubu ririmo gucikamo ibice.
Marianne Baziruwiha ari hagati ya Dr Rudasingwa Theogene uri ibumoso na Gerald Gahima uri ku ruhande iburyo, bari i Washington mu mwaka wa 2010 ubwo uyu mutegarugori yarimo arareshywa ngo abe umunyamuryango wa RNC
Dr Rudasingwa yagerageje kureshya Marianne Baziruwiha ngo abe umurwanashyaka wa RNC. Nk’uko bigaragara ku ifoto iri aha hejuru, bagiye bahurira kenshi i Washington.
Hagati aho ariko, muri Nzeri 2013 amakuru yarasakaye mu bitangazamakuru byo kuri internet, aho byavugwaga ko mbere gato yo kwirukana Marianne Baziruwiha, Dr Rudasingwa yabwiye inshuri ze mu Kinyarwanda ati “Uyu muhutukazi aranukira…!”
Dr Rudasingwa wakunze kurangwa no kwambura banki zitandukanye mu Rwanda, dore ko afitiye ECOBANK umwenda wa miliyoni 160 z’amafaranga y’u Rwanda – aya kuri ubu akaba afite agaciro ka miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda, yatumye Marianne Baziruwiha aca ukubiri na Leta y’u Rwanda ku buryo yagiye abarizwa mu mitwe itandukanye ya politiki itavuga rumwe na leta.
Umwanditsi wacu