Mu gihe Hashize igihe kitari gito mu gihugu cy’u Burundi hari umutekano muke,intambara,impfu z’abantu za buri kanya,ibi bikaba byaranatumye benshi mu baturage bo muri iki gihugu bahunga bamwe bakaza mu Rwanda abandi bakajya mu bindi bihugu, umukozi w’Imana Bishop Rugagi Innocent uyoboye itorero ry’Abacunguwe mu Rwanda ( Redeemed Gospel church yahaye impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda igihe gito zikongera gutahuka ubwo amahoro azaba agarutse mu gihugu cy’Uburundi ,ndetse ngo n’abafite imigambi mibi ku Rwanda ikazabapfubana ba nyirayo , ahamya ko ari ubuhanuzi ahawe n’Imana.
- Bishop Rugagi Innocent yahanuye ko ibyo byose Imana ibihagurukiye
Ni kenshi abantu bizera ndetse bakanemera ubuhanuzi,ariko hari nubwo bamwe bahakana ndetse ntibemere ubuhanuzi bitewe n’imyemerere yabo bishingiye ku myumvire yabo.
Gusa ku barundi bamwe bari bari mu giterane cy’amasengesho yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza 2017 ari naho uyu mushumba yabahereye amasezerano ndetse n’ikizere , bahamije ko batapfa gupinga ubuhanuzi bw’umukozi w’Imana kandi nabwo bafite ukwizera ko byanga byakunda bizarangira ngo kuko bataremewe kuba mubuhunzi iteka.
Umwe mu barundi witwa Mugisha waganiriye n’umunyamakuru w’Iyobokamana.com yagize ati:” Nje sinaca mpakana ubuhanuzi bw’umukozi w’Imana kuko n’ubundi bizoca bihere .Ndazi neza ko nta mvura igwa ntihite ,menga n’iyo kubwa Nowa yaciye ihera”.
Ubwo umushumba w’itorero Abacunguwe,Bishop Rugagi Innocent yari arimo yigisha ijambo ry’Imana,ageze mu mwanya w’ubuhanuzi yavuze byinshi bihumuriza abarundi,abasaba gusengera igihugu cyabo kuko aribo bambere babigomba,ndetse anabaha igihe bazaba baviriye muri ibyo bibazo.
Mu magambo ye umushumba w’itorero Abacunguwe,Bishop Rugagi Innocent yagize ati:”Abarundi nimwe bambere mukwiriye gusengera igihugu cyanyu.Nubwo twe twagisengera ntabwo twagisengera kubarusha kuko nimwe muzi ibibazo biri mu gihugu cyanyu,nimwe muzi ingorane muri guhura nazo,nimwe muzi abanyu bapfuye kubera umutekano muke uhari,nimwe muzi uko ubuhunzi bubamereye nabi.Ariko ndababwiza ukuri ko Bigiye kuba rimwe muhite mubona amahoro”.
Nyuma yo kuvuga aya magambo yanasengeye iki gihugu ndetse n’abaturage bacyo aho yasabaga Imanaya Isiraheri ngo ize itabare ubwoko bwayo
Uyu mushumba yasengeye n’igihugu cy’ uRwanda aho yavugaga ko abafite imigambi mibi ku gihugu cy’ u Rwanda batsindwa kandi Imana ikazana amahoro.
Bishop Rugagi yanavuzeko Imana itajya ikorera mu ntambara ahubwo ikorera ahari amahoro ndetse ikanazana ibisubizo bikwiye kuko hari amahoro n’umutekano.
Ngo niyo mpamvu Imana itazemerera abashaka kurogoya iterambere ndetse n’ahazaza heza h’igihugu cy’U Rwanda ndetse n’abanyarwa kuko ibakunda kandi ibafiteho Imigmbi myiza.