• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ubukene buravuza ubuhuha muri RNC umunyemali Rujugiro yahagaritse inkunga

Ubukene buravuza ubuhuha muri RNC umunyemali Rujugiro yahagaritse inkunga

Editorial 30 Aug 2016 ITOHOZA

Umutwe w’iterabwoba ’Rwanda National Congress’ [RNC] utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda umaze iminsi uvugwa mo bombori bombori, umwuka mubi ndetse no gushwana bikomeye kuri ubu byawugizeho ingaruka zikomeye zo kubura inkunga bahabwaga n’abarwanya Leta y’u Rwanda.

Uku kutumvikana kwabimburiwe n’umwuka mubi waturutse mu gushaka kwigarurira ububasha bw’ uyu mutwe kwa bamwe, kutavuga rumwe hagati y’abasivili nka Dr Rudasingwa n’abasirikare barangajwe imbere na Kayumba.

Mu myaka itanu ishize bivugwa ko uyu mutwe warimo ibibazo by’imiyoborere kugeza Col. Patrick Karegeya yishwe kubera amakimbirane no kutizerana kugeza ubwo tariki ya 22 Mata 2016 habaye inama y’igice kimwe iyobowe na Dr.Theogene Rudasingwa, isozwa n’ibisa no guterana amagambo gukomeye.

Kuva ubwo kugeza ubu Kayumba na Rudasingwa bararebana ayingwe, ibi ngo bikaba byaratumye umuterankunga w’imena Rujugiro yifata kuko ngo yabaye ahagaritse inkunga yateranga RNC. Amakuru akavuga ko iyi nkunga izasigara ihabwa David Himbara kugirango abone uko akoresha itangazamakuru mpuzamahanga mu kurwanya manda ya gatatu ya Perezida Kagame.

-3876.jpg

David Himbara

-126.png

Rujugiro Ayabatwa Tribert

Ibi bije nyuma y’amakuru yemezwa na Lt Col Abraham Sam Bisengimana, uherutse kwitandukanya n’ umutwe w’ iterabwoba wa FDLR agatahuka mu Rwanda, yemeje ko umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert afitanye imikoranire n’ uyu mutwe ukorera mu mashyamba ya Congo, wiganjemo abasirikare bahoze mu ngabo zatsinzwe mbere y’ umwaka wa 1994 ndetse bamwe muribo banasize bagize uruhare rugaragara mu iyicwa ry’ Abatutsi.

Bisengimana yagaragaje ko Rujugiro atera inkunga umutwe wa FDLR ngo ubashe guteza umutekano mucye mu Rwanda. Ngo ibyo bikorwa abikora afatanije n’ abahoze ari abasirikare bakuru mu Rwanda bari mu buhungiro muri Afurika y’ Epfo,barimo Kayumba Nyamwasa.

Lt Col Bisengimana yavuze ko afite ibimenyetso bigaragaza ko Rujugiro akorana hafi na hafi na FDLR.

Hari amakuru avuga ko uwo munyemari aherutse kwitabira inama zitandukanye muri Cote d’Ivoire aho yahuriraga n’ abo basirikare b’ u Rwanda bari mu buhungiro ndetse n’ abasirikare bakuru ba FDLR.

Ngo izo nama zigamije gushinga undi mutwe w’ inyeshyamba mushya uzaba ufite intego nyamakuru yo guhungabanya umutekano w’ igihugu.

Muri Mata 2011, Polisi y’Igihugu yafashe imodoka 8 za Rujugiro zari zivuye muri Akagera Motors zerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

-3877.jpg

Kayumba Nyamwasa na Rujugiro Tribert

Izo modoka zafatiwe mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu zaguzwe n’isosiyete yitwa Congo Tobacco Company(CTC) ikorera mu Mujyi wa Goma, ariko inzego z’umutekano zari zifite amakuru ko zigiye gutera inkunga imitwe y’inyeshyamba zirwanya u Rwanda harimo uwashinzwe na Kayumba na Karegeya, n’indi mitwe ikorera mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nka FDLR.

Iperereza rya Rushyashya rigaragaza uburyo Rujugiro yagiye atera inkunga Rwanda National Congress (RNC), umutwe uyobowe na Faustin Kayumba Nyamwasa, binyuze muri David Himbara.

Aya makuru kandi agaragaza ko Rujugiro yagiye ahinduranya amazina ku ma konti ye, amwe akayitirira abo mu muryango we mu rwego rwo kuyobya uburari ko yaba yoherereza RNC amafaranga.

Andi makuru avuga kandi ko Rujugiro afata ku kiyobyabwenge cy’urumogi na Cocaine, byatumye ibice bye byo mu mutwe bigira ibibazo by’ihungabana.

Ubwo yari akiri mu Rwanda, yaba yarakundaga gusangira ibyo biyobya bwenge na Dr David Himbara wakoraga mu biro bya Perezida Kagame.

Tubibutse ko mu kwezi k’ Ukwakira 2008, Rujugiro Tribert yatawe muri yombi mu Bwongereza kubera impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi zoherejwe n’ igihugu cya Afurika y’ Epfo, aho yari akurikiranyweho kunyereza akayabo k’ imisoro.

Nyuma yaho yagiranye amasezerano n’ ubuyobozi bushinzwe imisoro muri Afurika y’ Epfo baramurekura agaruka mu Rwanda, yongera kuhava ntiyagaruka kugeza uyu munsi.

Cyiza Davidson

2016-08-30
Editorial

IZINDI NKURU

James Munyandinda wiyise Jackson Munyeragwe ashinja ingabo zahoze ari iza APR, uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana  ni muntu ki ?

James Munyandinda wiyise Jackson Munyeragwe ashinja ingabo zahoze ari iza APR, uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ni muntu ki ?

Editorial 20 Oct 2017
Perezida Museveni yariye indimi ubwo yasubizaga umuturage wamubajije ku kwica urubozo Abanyarwanda baba muri Uganda no gutera inkunga Kayumba

Perezida Museveni yariye indimi ubwo yasubizaga umuturage wamubajije ku kwica urubozo Abanyarwanda baba muri Uganda no gutera inkunga Kayumba

Editorial 27 Aug 2019
“Nta nyungu zo kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo” Uganda

“Nta nyungu zo kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo” Uganda

Editorial 15 Feb 2024
Bombori bombori mu bigarasha byadogereye!

Bombori bombori mu bigarasha byadogereye!

Editorial 12 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwigemera, umwuzukuru wa Yuhi V Musinga yatabarutse
ITOHOZA

Rwigemera, umwuzukuru wa Yuhi V Musinga yatabarutse

Editorial 20 Jan 2019
Wari uzi ko Arsenal ari yo yasabye u Rwanda kurwamamaza ?
INKURU NYAMUKURU

Wari uzi ko Arsenal ari yo yasabye u Rwanda kurwamamaza ?

Editorial 20 Aug 2018
Polisi y’u Rwanda, Ubushinjacyaha , Urugaga rw’abaganga n’abaganga b’amenyo basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda, Ubushinjacyaha , Urugaga rw’abaganga n’abaganga b’amenyo basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Editorial 14 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru