Nakurikiranye ikiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana n’abanyamakuru nifashishije internet, nsanga cyari gishimishije.
Inshuti yanjye twiganye muri Kaminuza, yamubajije uko azitwara ku bikorwa bya gisirikare bikomeje gushotora u Rwanda biturutse mu bihugu bihana imbibi narwo.
Perezida yamusubije nk’ibisanzwe, aho ahitamo kutongera umunyu mu gisebe, avuga ko u Rwanda rufite amahitamo amwe yo kurinda imipaka yarwo neza.
Maze imyaka myinshi nkora muri aka karere ariko mbona amagambo y’umusirikare w’indwanyi w’Umushinwa, Sun Tzu wanditse ‘Art of War’ mu myaka 2500 ishize ari kwigaragaza muri iki gice cya Afurika mu buryo budasanzwe.
Ibintu bikomeje kujya irudubi mu Burundi. Ubukungu bugeze aharindimuka, igihugu kimaze gutakaza benshi mu banyamahanga bagiteraga inkunga, umutwe w’Imbonerakure n’inzego z’iperereza zikomeje gukoresha iterabwoba.
Ibihumbi by’abaturage byamaze guhunga igihugu, vuba abanyarwanda bari basigaye i Burundi baribasiwe. Nkurunziza yatangiye gutera inkunga inyeshyamba zitavuga rumwe n’u Rwanda (cyane cyane FDLR yo muri RDC na bamwe mu bagize RNC). Baherutse kugerageza kwinjira mu Rwanda banyuze muri Nyungwe ariko ntibyabahiriye.
Bagerageje kwinjira banyuze mu baturage ariko nabwo ababigerageje byarangiye batawe muri yombi.
Hashize iminsi ibiri akandi gatsiko ka FDLR kagerageje kwinjirira muri Nyungwe gatwika imodoka nke ariko igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kibasubiza inyuma.
Ku banyarwanda benshi ibi bikorwa ntibabyitayeho, ubukungu buri gutera imbere bidasanzwe, abaturage barajwe ishinga n’ibikorwa byabo.
Abanyamahanga bakurikiranira hafi ibibera muri Afurika nabo bazi ko ibi bitero bigamije gushotora Perezida Kagame ngo yinjire mu ntambara kugira ngo Nkurunziza atangire gusakuza yerekana ko atari we kabitera.
Benshi mu Burundi imbere bamaze guhaga ibyaha bikorwa n’igisirikare cye, abashinzwe iperereza n’Imbonerakure. Bigeze n’aho udashobora gushyira lisansi mu modoka yawe. Abayigurisha bahorana ubwoba kuko Guverinoma n’igisirikare baza bakanywesha imodoka zabo bakagenda batishyuye. Uru ni urugero rumwe rukwereka uburyo igihugu cyazambye.
RDC ni ikindi kibazo ariko ibiri kubera muri Kivu zombi nta wabitandukanya n’ibibera i Burundi.
Aha ho hari Perezida udashaka kurekura ubutegetsi, ushaka gukomeza kuzambya igihugu cye, agashaka kuguma ku butegetsi ateza imvururu.
Mu kugera kuri ibyo akomeje guhanga udushya. Mu minsi mike ishize amagana y’ibikoresho by’itora byatwikiwe mu bubiko i Kinshasa. Kwifashisha inyeshyamba mu guteza akavuyo nibyo byaranze iyo Guverinoma kuva yajya ku butegetsi.
Guverinoma ya RDC yagiye yungukira mu kwinjira k’u Rwanda muri icyo gihugu mu myaka yashize kuko amabi yabo yose bayayagerekaga ku bitugu by’abanyarwanda.
Nyamara kuva u Rwanda ruvuyeyo n’imitwe yarwitirirwaga nka M23 igacika intege, umutekano muri Kivu warushijeho kuba mubi. Indi mitwe yitwaje intwaro yaravutse, igisirikare cya Congo nacyo gikora ibyaha bitavugwa.
Mu minsi ishize, agatsiko k’inyeshyamba z’abahutu kagerageje kwinjira mu Rwanda kanyuze ku mupaka w’u Rwanda na Congo ariko bahagaritswe ntacyo barageraho. Urebye neza ntibyari kubashobokera (kwinjira) batabifashijwe n’ingabo za Congo. Ibi wanabihuza n’ibyabaye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.
Nyamara u Rwanda ruri gutera imbere mu buryo bwihuse. Iki gihugu cyabaye ahantu heza abanyamahanga benshi baza kuruhukira kandi Guverinoma yashoboye kurinda abaturage bayo ibyo bibazo byose.
Ikirenzeho, intsinzi z’u Rwanda mu bya dipolomasi ziri kwisukiranya. Kagame ubwe ayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kandi benshi mu bayobozi ba Afurika barabimwubahira. U Rwanda ruyoboye Francophonie n’ibindi.
Abayobozi b’u Rwanda bigiye ku byahise. Bazi uburyo kwinjira muri Congo byaje kubahinduka. Bakabaye bafite uko bakemura ikibazo cy’abaturanyi nk’u Burundi na Congo ariko bamenye ko intambara atari yo kamara.
Ariko se ibi ntibyaba bisobanuye ko u Rwanda nta ngufu rufite? Si ko biri rwose kuko abasesenguzi bose baba aba politiki na gisirikare bazi neza ko igisirikare cy’u Burundi na Congo bidashobora kwigereranya ku cy’u Rwanda.
Ikindi u Rwanda ruzi ko ko hari akagambane ruri gukorerwa, aho Perezida wa Uganda Museveni na Nkurunziza w’u Burundi bafitemo uruhare rukomeye. Guverinoma ya Congo nayo yigize ntibindeba muri ibi byose. Ikirenzeho abayobozi bakuru b’u Rwand nta cyizere na mba bagifitiye abayobozi ba Congo.
Uruhande rwa Kagame rurasobanutse. Ubu bushotoranyi agira icyo abukoraho iyo bugeze ku butaka bw’u Rwanda.
Umwe mu bakorana na we bya hafi ejo yambwiye ko gahunda ye yoroshye kandi yigaragaza, ati “Sun Tzu yatwigishije ko intambara nyayo ari uguca intege umwanzi mutarwanye kandi intambara itwigisha kutirara kuko umwanzi ataguteye, ahubwo tukishingikiriza kwitegura bihagije ku buryo aje twamwakira. Ntiwishimire ko ataduteye, ahubwo twishimire ko ibirindiro byacu ari ntavogerwa.”
U Rwanda rurabibona ko Guverinoma zirukikije ziri kwisenya. Biteye ikibazo ku bukungu bwaro ariko kwinjirayo gisirikare byazambya ibintu kurushaho noneho iterambere ry’u Rwanda rigahagarara.
Ibi biratuma n’Isi ibona ko u Rwada atari yo soko y’ibibazo mu Karere mu gihe Guverinoma za Uganda, Congo n’u Burundi ziri kwirimiraho ibisinde bizazihitana.
Naganiriye n’umwe mu badipolomate mvamahanga, nawe ambwira ko uko u Rwanda rukomeza kwitwara neza bizagaragaza ko abaturanyi barwo aribo barushotora.
Umwe mu bazi Kagame neza yambwiye umwe mu mirongo y’igitabo cya Sun Tzu ati “Utsinda ni uzi igihe cyo kurwana n’igihe cyo kutarwana.” Ibi ariko byanteye impungenge gato: ko u Rwanda rwaba rushaka kwemera ubushotoranyi bwose kandi Sun Tzu ataramenyekanye kubera kwicara hamwe ngo yihanganire ubushotoranyi bwose yakorerwaga.
Kagame ashobora kutazacira ngo yemere imyanda yose yamuzaho ivuye mu baturanyi, ahubwo agashyira mu bikorwa indi mirongo igaragara mu gitabo cya Sun Tzu.
Sun Tzu yanizeraga inzego z’iperereza zikora neza kandi kinyamwuga kandi inzego z’iperereza z’u Rwanda ni zimwe mu zikora kinyamwuga cyane muri Afurika.
Ni ah’Umuryango Mpuzamahanga rero guhagarika ibisazi by’u Burundi na Congo, ubundi bakabwira abantu nka Yoweri Museveni ko umukino wabo utakigezweho kuko kuwukomeza byazatuma hari indi mikino batsindwa mu gihe kiri imbere.
Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bya Marc Hoogsteyns w’imyaka 57. Ni umunyamakuru w’Umubiligi umaze imyaka isaga 25 akorera mu Karere k’Ibiyaga bigari. Yakoreye ibinyamakuru nka Reuters n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, ajya anatambutsa ibitekerezo bye kuri Aljazeera.
Sunday
Ariko mwabaye mute mwabachanshuro mwe? Ugize ngo agatsiko kabahutu? Abahutu se ntabwo ari abanyarwanda? Reka nkubwire rero Natwe abatutsi dufatanyije nabomwita abahutu dore twese ko turi abanyarwanda. Ntibagiye nkuko mubivuga barimbere murwanda