• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ubutabera ntibuzagwe mu mutego wa Aimable Karasira wiyita umurwayi wo mu mutwe, kandi ari”umusazi-mwenge”!!

Ubutabera ntibuzagwe mu mutego wa Aimable Karasira wiyita umurwayi wo mu mutwe, kandi ari”umusazi-mwenge”!!

Editorial 08 Jul 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Ubutabera ntibuzagwe mu mutego wa Aimable Karasira wiyita umurwayi wo mu mutwe, kandi ari”umusazi-mwenge”!
Aimable Karasira ni umwe mu bantu bamaze igihe bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nako basebya ubuyobozi bagamije kubwangisha abaturage.

Ibikorwa bye bibi Rushyashya yabigarutseho kenshi, yerekana ko niba Aimable Karasira adafashwe ngo aryozwe ubugizi bwa nabi, byari kuba ari ukorora umurozi ejo akakumara ku rubyaro. Igihe cyarageze, atabwa muri yombi, ndetse yamaze gushyikirizwa urukiko.
Tariki 07 Nyakanga 2021, imbere y’Urukiko yarihanukiriye ati:”Maze imyaka 18 ndi ku miti y’abarwayi bo mu mutwe”. Biramenyerewe ko mu nkiko abunganizi mu mategeko bategura amayeri yose ashobora gutabara umukiliya, cyane cyane iyo babona ibyaha aregwa bikomeye, ku buryo nta ngingo yindi imurengera uretse ayo mayeri nyine. By’umwihariko kuri Karasira Aimable, nta tegeko abunganizi be bashoboraga kwitabaza ngo rimugire umwere, ku magambo yivugiye mu ruhame kandi inshuro nyinshi. Icyari gisigaye gusa rero ni ukumugira inama yo kwigira umusazi, bagamije kugusha urukiko mu mutego wo kureka urubanza, Karasira akarekurwa.
Nyamara rero, nk’uko abasesenguzi bakomeje kubigarukaho ku mbuga nkoranyambaga, nta kuntu wavuga ko amahano ya Karasira yayakoreshejwe n’uburwayi bwo mu mutwe, mu gihe bigaragara ko imigambi ye yayicuranye ubwenge n’intego yo kwangiza. Ibyo yavuze byose yabisubiyemo kenshi nta gutegwa, nta guhuzagurika, ndetse n’abamuhaye ijambo inshuro utabara barabibonaga neza ko ibitekerezo bya Karasira bikurikiranye mu buryo bwa gihanga mu konona.

Wasobanura ute uburyo umuntu amaze imyaka 18 ari ku miti y’abarwayi bo mu mutwe, kandi muri iyo myaka hari iyo yamaze yigisha muri Kaminuza ibijyanye n’ikoranabuhanga? Niba abaganga baramubonagamo uburwayi kuki batamenyeshe Kaminuza ko ikoresha musazi ngo nibiba ngombwa ahabwe ikiruhuko gihagije cyo kwivuza? Kuki muri iyo myaka yose, baba abayobozi be, abarimu bakoranye, abanyeshuri yigishaga, nta muntu n’umwe wigeze agaragaza ko Aimable Karasira ari umurwayi udakwiye kwigisha muri kaminuza?

Twibukiranye ko Karasira Aimable yirukanywe muri Kaminuza y’uRwanda kubera amakosa arimo no “kuroga” urubyiruko arushyiramo imyumvire y’amacakubiri. Ntaho bihuriye n’uburwayi ubwo ari bwo bwose bwaba bwaramugaragayeho.

Ubwo inzego zibishinzwe zajyaga gusaka mu rugo rwa Karasira, zahasanze amamiliyoni y’amafaranga(arimo n’amanyamahanga). Hari amakuru yizewe avuga ko ayo mafaranga yayahabwaga n’abanzi b’uRwanda. Ese bakagize menshi, bafite n’ayo guha abasazi? Igisubizo buri wese yacyiha, nta mukoresha wahitamo umurwayi wo mu mutwe, ahubwo ahitamo uzatanga umusaruro umutezeho.

Ninde murwayi wo mu mutwe ushobora gushinga televiziyo nk’uko Aimable Karasira yabikoze ashinga “Umubavu TV”?! Ese ninde usara akamenya ko ari umusazi ra?
Iturufu ya Karasira n’abanyamategeko be yatarahuwe. Bahisemo iyi”stategy” yo kwisarisha, nk’uko Rusesabagina yahisemo iyo kwihakana ubunyarwanda, Béatrice Munyenyezi ahitamo iyo kuvuga ko atazi Ikinyarwanda n’abandi benshi nka Ngeze Hassan wasabye kuburana mu cyarabu byo kuruhanya, ariko birangira n’ubundi uhanwa ahanwe. Aha rero niho dusaba urukiko kutazagwa mu mutego wo kwibwira ko Aimable Karasira afite uburwayi bwo mu mutwe, aho kumuburanisha ku byaha bikomeye aregwa rukaba rwamwohereza i Ndera mu bitaro. Ikindi, urukiko ruzaperereze ku mpapuro Karasira avuga ko yavanye kwa muganga, kuko bishobora kuba birimo ruswa.

Ntawe usarira kuri Jenoside, n’ubwo koko kuyipfobya no kuyihakana ubwabyo ari ubusazi, ariko Aimable Karasira ni” UMUSAZI-MWENGE”.

2021-07-08
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Amavubi yatangiye imyitozo yitegura Mozambique mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika2023

Amafoto – Amavubi yatangiye imyitozo yitegura Mozambique mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika2023

Editorial 09 Jun 2023
Mu mukino wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda utarabereye igihe, Kiyovu SC itsinze AS Kigali 2-1

Mu mukino wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda utarabereye igihe, Kiyovu SC itsinze AS Kigali 2-1

Editorial 21 Aug 2024
Umwiryane n’amakimbirane muri CNRD- Ubwiyunge

Umwiryane n’amakimbirane muri CNRD- Ubwiyunge

Editorial 29 Jan 2020
Umunsi wa 2 w’Inama ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika

Umunsi wa 2 w’Inama ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika

Editorial 17 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CAN U20: UGANDA na GHANA zageze ku mukino wa nyuma muri Mauritania
Amakuru

CAN U20: UGANDA na GHANA zageze ku mukino wa nyuma muri Mauritania

Editorial 02 Mar 2021
Police HBC yegukanye igikombe cyitiriwe Intwari
Mu Mahanga

Police HBC yegukanye igikombe cyitiriwe Intwari

Editorial 22 Feb 2016
Uwari Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda,  Lt Gen Jacques Musemakweli yitabye Imana
Amakuru

Uwari Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda,  Lt Gen Jacques Musemakweli yitabye Imana

Editorial 12 Feb 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru