Nyuma y’ibikorwa bimaze iminsi bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’abanyarwanda, inzego z’umutekano muri Uganda zikomeje kugirira nabi abafite ubwenegihugu bw’u Rwanda bari ku butaka bw’iki gihugu cy’igituranyi.
Ibi bikorwa bya hato na hato bigejeje ahantu abanyarwanda benshi batangaza ko ‘nta munyarwanda ucyumva atekanye mu gihe ari muri Uganda’.
Umucuruzi witwa Geoffrey Bizimana wari usanzwe ukorera ibikorwa bye i Mbarara na Kigali, yatangarije ikinyamakuru Great Lakes Watch ko ‘umugore cyangwa umugabo ukora ubucuruzi, mukerarugendo ndetse n’abandi bajya muri Uganda gusura abo bafitanye amasano; muri iyi minsi nta [munyarwanda] wumva atekanye muri Uganda’.
Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, iyicarubozo ndetse n’ibindi birimo gufata nabi abanyarwanda bikorwa n’Inzego zishinzwe Iperereza mu gisirikare cya Uganda bimaze igihe kinini bihangayishikije abanyarwanda.
Ibi bikorwa byakajije umurego kuva ubwo u Rwanda rugejeje kuri Uganda ikibazo kijyanye n’uko Umutwe w’Iterabwoba wa RNC uri gukoresha ubutaka bw’iki gihugu cy’igituranyi mu bikorwa ushyigikiwemo n’Urwego rw’Ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI, hagamijwe gushaka abantu bawisungaho ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda.
Hari amakuru yakunze kujya hanze y’abanyarwanda bajugunywe ku mupaka uhuza ibihugu byombi nyuma y’ibyumweru bakorerwa iyicarubozo ku cyicaro cya CMI giherereye ahitwa Mbuya ahantu abanya-Uganda bavuga ko hameze nko mu buvumo bwo ku gihe cya Idi Amin.
Amakuru aturuka muri Uganda ni uko ibibazo byose abanyarwanda bahurira nabyo muri Uganda bituruka ku bantu bakorana n’umutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa.
Abo bantu bakorana bya hafi n’abakozi ba CMI barimo Col. CK Asiimwe wo mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba na Major Mushambo ushinzwe ubutasi muri Mbarara. Abo bakorana na RNC baha amakuru aba basirikare y’abo bagomba guta muri yombi.
Ibyo bisobanuye ko CMI ifite uruhushya ruturuka ibukuru kwa Museveni rwo guta muri yombi umunyarwanda, kumukorera iyicarubozo, kumufungira i Mbuya hatitawe ku byo amategeko ateganya.
Abanyarwanda benshi bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’abambari ba Kayumba Nyamwasa wa RNC, nka Pasiteri Deo Nyirigira na Dr Sam Ruvuma, aho bagira uruhare mu kuvuga umunyarwanda wo guta muri yombi, gukorera iyicarubozo baha amakuru Abel Kandiho na bagenzi be. Uyu Brig. Gen. Abel Kandiho niwe ukuriye Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI.
Umwe mu bantu bazi neza imikorere ya CMI na ISO (Urwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu) yabwiye iki kinyamakuru ati “ CMI ifata umunyarwanda uwo ari we wese abo muri RNC baketse ko akorana bya hafi na Guverinoma y’u Rwanda nubwo nta kintu baba bashingiyeho ari ku marangamutima yabo gusa.”
Abanyarwanda benshi batawe muri yombi ndetse bakorerwa iyicarubozo muri ubu buryo ubuyobozi bwa Uganda butamenyesheje inzego z’u Rwanda zirimo na Ambasade ngo ibe yagira uko ibikurikirana ireba niba bafashwe bigenganye n’ibiteganywa n’amasezerano mpuzamahanga.
Abantu benshi bibuka uko mu Ukuboza umwaka ushize, Rugema Kayumba, umwe mu bantu bo hejuru muri RNC ushinzwe icengezamatwara ryo gushaka abayoboke bashya yagize uruhare mu itabwa muri yombi rya Fidele Gatsinzi, umunyarwanda wari wagiye muri Uganda gusura umuhungu we wiga muri Mukono Christian University.
Gatsinzi yahambiriwe mu maso ajyanwa ku cyicaro cya CMI kiri i Mbuya, aho yakorewe iyicarubozo ibyumweru byinshi mbere y’uko atwarwa akajugunywa ku mupaka wa Gatuna adashobora kugenda bikaba ngombwa ko ashyirwa ku igare ritwara abarwayi. Icyo gihe ubwo yatabwaga muri yombi, Rugema yari afite imbunda nini na Pistol.
Ibikorwa bya Museveni bya ukumenyesha umuyobozi wa CMI, Gen. Abel Kandiho ko yabwira Kayumba Rugema akimukira muri Norvège aho yakomereje ibikorwa bye byo gutunga urutoki abanyarwanda bagomba gufatwa.
Ku itariki ya 4 Mutarama 2018, Emmanuel Cyamayire w’imyaka 44 wari usanzwe ukorera ibikorwa bye by’ubucuruzi i Mbarara, nawe yatwawe mu buryo bw’amayobera atazi aho ajyanywe, akorerwa iyicarubozo nyuma ajugunywa ku mupaka wa Gatuna.
Abandi banyarwanda barindwi barimo abagore babiri Jessica Muhongerwa na Vanessa Gasaro batwawe bavanywe i Kampala n’i Mbarara bajyanwa i Mbuya aho bakorewe iyicarubozo bakaza kuhava ari intere bakajugunywa i Gatuna.
Abanyarwanda batabwa muri yombi ku mpamvu iyo ariyo yose
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, tariki ya 21 Nyakanga 2018 ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, umushoferi utwara imodoka y’ikompanyi yitwa Trinity ikora mu muhanda wa Kigali – Kampala, Sudi Rwanyonga yabashije gutoroka abakozi ba CMI bari bafite gahunda yo kumuta muri yombi.
Imodoka ye yari iparitse ku mupaka mu igenzura risanzwe rikorwa hanyuma abakozi ba CMI begera uyu mugabo batangira kumubaza ibibazo byinshi bavuga ko bafite amakuru ko yigeze kuba umupolisi mu Rwanda none ubu akaba akora nk’intasi. Bamubwiye ko basabwe kumujyana ku cyicaro cya CMI i Kampala.
Sudi yahisemo kwiruka nubwo yari abizi neza ko ari gushyira ubuzima bwe mu kaga kuko yashoboraga kuraswa ibintu bibi kurusha uko yajya muri gereza.
Mu buhamya bwe uyu mugabo yagize ati “Amahirwe nagize, ntabwo bigeze barasa. Ntabwo numvaga ukuntu kuba umuntu yarabaye umupolisi mu Rwanda bihinduka icyaha muri Uganda bikanangira intasi.”
Bagenzi be bo ntabwo bagize amahirwe. Ku wa Mbere tariki ya 23 Nyakanga 2018 ahagana saa kumi z’igicamunsi, umukozi wa Trinity ukorera ku mupaka wa Gatuna ariko ku ruhande rwa Uganda witwa Smith Oswald Ndabarasa, yatawe muri yombi arafungwa.
Ibi bikorwa byateye ubwoba abakora ubushabitsi aho benshi bibaza ku hazaza habo bakorera aha ku mupaka.
Umunyarwanda umwe yagize ati “Niba bigeze aho bahohotera abashoferi, tekereza uburyo byangiza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu”.
Muri iki gihe ngo abanyarwanda batekanye muri Uganda, ni abafitanye imikoranire na RNC. Mu minsi ishize urukiko rw’i Mbarara rwarekuye abayoboke 46 ba RNC bari barafashwe bajyanywe mu myitozo ya gisirikare i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba bafatiwe ku mupaka wa Kikagati bafite ibyangombwa by’ibihimbano bari bahawe na CMI kugira ngo babashe kwambuka.
Nubwo hagenda habaho ibi bikorwa by’ubushotoranyi bya hato na hato, u Rwanda ntabwo rwigeze rukora igikorwa na kimwe kigamije kubangamira abaturage bakomoka muri Uganda.
Abanya-Uganda bashobora kwinjira mu Rwanda, bakahaba, bakahakorera batekanye. Nta rwego na rumwe rurata muri yombi cyangwa ngo rufunge umuturage w’iki gihugu rumuziza ko ari Umunya-Uganda cyangwa ngo ko yakoze mu rwego rwa gisirikare cyangwa urwa gipolisi.
Umwe mu bayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda, yagize ati “kuki twakora ibyo? U Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko, Abanya-Uganda barisanga mu Rwanda igihe icyo ari cyo cyose.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, aherutse kubwira itangazamakuru ati “ntabwo wavuga ko ibibazo byakemutse burundu” hagati y’u Rwanda na Uganda.
Aya makuru agiye hanze akurikiye indi nkuru ivuga ko Perezida Yoweli Kaguta Museveni afitanye umubano ukomeye na David Himbara utavuga rumwe n’u Rwanda ndetse ko yamubwiye ko akunda inyandiko zirusebya yandika.
Muzi
Ko urwanda rutera imbere se kandi rukize, abo batashye barashaka iki mu mahanga!! Mubabwire baze barye ku byiza leta y’ubumwe yatugejejeho!