• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda: Abadepite bangiwe kugera mu nzu y’ibanga yatunzwe agatoki ko itoterezwamo Abanyarwanda
Rtd. Col. Kaka Bagyenda.

Uganda: Abadepite bangiwe kugera mu nzu y’ibanga yatunzwe agatoki ko itoterezwamo Abanyarwanda

Editorial 10 Sep 2019 HIRYA NO HINO, POLITIKI

Abadepite bo muri Uganda bangiwe gukandagiza akarenge mu nzu y’ibanga iri ahitwa Kyengera muri Kampala, byagiye bivugwa ko iri mu zo  Abanyarwanda bafatiwe muri Uganda bahohotererwamo.

Abanyarwanda bagiye bafatirwa muri Uganda bashinjwa kuba intasi, barakubiswe bikomeye bamwe basigaye bakurizaho n’ubwandu bwo gupfa. Bagiye batunga agatoki zimwe mu nzu z’ibanga (safe houses) ziri ahantu hatandukanye mu gihugu, ko ari zo bagiye bafungirwamo.

Abadepite bagize Komisiyo y’Iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu bayobowe na Jenipher Nantume Egunyu  bangiwe kwinjira muri imwe muri izi nzu kuko ngo bisaba uburenganzira bw’abayobozi bo hejuru.

Umwe mu basirikare bari barinze iyi nzu yagize ati “ Ntabwo dupfa gufungurira ubonetse wese ngo yinjire.”

Yababwiye ko kugira ngo binjire byasaba uburenganzira bw’Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Umutekano mu gihugu (ISO) Rtd. Col. Kaka Bagyenda.

Aba badepite n’ubwo bangiwe kwinjira, bavuze ko badashobora gukomeza kurebera ihonyangwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Depite Robert Kyagulanyi umwe muri bo yagize ati “ Uru ruzinduko rurerekana ko ISO itubahiriza uburenganzira bwa muntu. Bamaze igihe bafata abantu mu buryo nk’ubw’amabandi.”

Ibi bibaye nyuma y’aho Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Gen. Elly Tumwine atangarije iyi komisiyo y’abadepite ko adashobora guhishura umubare n’ahantu izi nzu z’ibanga ziherereye ndetse n’abantu bafungiweyo.

2019-09-10
Editorial

IZINDI NKURU

Muri NASA hari abifuza yuko Kenya yakongera gutinza  EALA gutangira imirimo yayo

Muri NASA hari abifuza yuko Kenya yakongera gutinza  EALA gutangira imirimo yayo

Editorial 07 Dec 2017
Kweguza Trump birasaba iki?

Kweguza Trump birasaba iki?

Editorial 06 Dec 2019
Harvard Institute : Perezida Kagame yagaragaje isura nshya y’u Rwanda mu myaka 15 ishize

Harvard Institute : Perezida Kagame yagaragaje isura nshya y’u Rwanda mu myaka 15 ishize

Editorial 02 Mar 2016
Imyaka 55 y’umubano w’u Rwanda n’u Burusiya bwahagarariwe bwa mbere i Kigali

Imyaka 55 y’umubano w’u Rwanda n’u Burusiya bwahagarariwe bwa mbere i Kigali

Editorial 25 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zuma yashyize ava kw’izima aregura nyuma yo gushyirwaho igitutu n’ishyaka ANC
INKURU NYAMUKURU

Zuma yashyize ava kw’izima aregura nyuma yo gushyirwaho igitutu n’ishyaka ANC

Editorial 15 Feb 2018
Umwe mu biyita ko bagize Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yitandukanyije na yo
INKURU NYAMUKURU

Umwe mu biyita ko bagize Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yitandukanyije na yo

Editorial 14 Nov 2017
Gasabo: Abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano basabwe  gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Gasabo: Abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Editorial 17 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru