Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gicurasi 2018, nibwo ibiro bya Minisitiri w’Intebe muri Uganda byatangaje ko guverinoma iri kurebera hamwe uko abakozi ba leta bajya bahemberwa iminsi bakoze mu kwezi aho kubarirwa umushahara w’ukwezi.
Ibi bias n’ibyazamuye impaka mu bakozi ba leta muri kiriya gihugu ndetse abenshi bagaragaza kutavuga rumwe kuri uwo mushinga kuko ushobora gukiza bimwe ukabangamira ibindi.
Iyi gahunda yanagendanye no gushyiraho utwuma tujyanye n’ikoranabuhanga tuzajya tugaragaza igihe abakozi bagereye ku kazi n’igihe bagasoreje, abasibye n’bakagezeho bakerewe bityo bakazajya bahembwa amafaranga atandukanye bitewe n’iminsi bakoze mu kwezi.
Dunstan Balaba, ni umukozi muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu. Aganira n’itangazamakuru yagize ati “Igitekerezo twacyakiriye neza kuko kizatuma abakozi bakanguka ku murimo. Nubwo tutari twarabibwiwe ariko buriya Minisiteri y’abakozi n’umurimo iraza kubitubwiraho neza mu buryo burambuye. Ubusanzwe twishyurwaga umushahara ku kwezi ndetse n’ayo twakoreye muri za wikende.”
Walter Okiring Elakas, ni umukozi uhagarariye ihuriro ry’abakozi, yagize ati “Twabyakiriye neza ariko ntabwo bije gukemura ikibazo cya serivisi zitangwa nubwo abenshi bizagaragara ko bageze ku kazi.”
Bishoboka ko abantu bajya bazinduka bakivivuza ku cyuma ko bahageze, barangiza bakigendera bakaza kugaruka nimugoroba gusezera,…”
Filbert Baguma, umunyamabanga w’urugaga rw’abarimu. Yagize ati “Twabyakiriye ariko bije kutwirukanisha mu kazi kuko niba umwarimu aturuka mu bilometero 15, nta nzu afite yatuamo aho hafi ngo ajye azinduka, nta n’ikindi cyamufasha kugera ku kazi, ibi bije gutuma akazi kazamba…”
Dr Okwaro Ebuku ahagarariye urugaga rw’abaganga. We avuga ko mbere yo gutangaza uyu mushinga, leta igomba kubanza kubishyura amasaha y’ikirenga bamara ku kazi kabo. Yagize ati”Ubusanzwe abakozi kwa muganga ni bacye ku buryo n’abakora usanga bakora amasaha y’ikirenga kandi ntibayishyurirwa. Bagomba kubanza gukemura icyo kibazo bakabona kuzana ibindi.”
Kmwe n’abandi bakozi batandukanye baganiriye n’itangazamakuru, bagaragaje ko iyi gahunda yo guhembera abakozi ba leta iminsi bakoze izabangamira akazi kuko bamwe bazatangira kujya bakora akazi kugira ngo bagaragaze ko bahageze gusa.