Polisi ya Uganda iri gushakisha uruhindu abashimuse umwangavu witwa Rehema Naluzze w’imyaka 18 bakaba bari gusaba ababyeyi be miliyoni 10 z’amashilingi ya Uganda.
Rehema Naluzze ngo yashimuswe kuwa gatandatu ushize arimo ava ku ishuri yigaho ryitwa Kayindu Secondary School ryo mu karere ka Luwero.
Naluzze ubusanzwe ubana na nyirakuru ubyara Se witwa Aisha Namirimu mu karere ka Luwero, ngo yari yagiye iwabo mu karere ka Buikwe kugira ngo nyina witwa Hasfa Nakakaawa amuhe amafaranga y’ishuri agera ku bihumbi ijana by’amashilingi (100,000 Sh).
Naluzze ngo yoherejwe iwabo ku itariki 4 Mata agumayo kugera kuwa gatanu w’icyumweru gishize tariki 13, bukeye kuwa gatandatu nyina kuko aribwo yari abonye amafaranga arayamuha ngo asubire ku ishuri.
Nyina avuga ko umukobwa we yafashe imodoka (taxi) yerekeza i Kampala, ariho yagombaga gufatira indi imwerekeza mu karere ka Luwero aho yiga.
Mu gihe Nakakaawa yari azi ko umwana we yaba yageze muri Luwero mu ma saa tatu z’ijoro, ngo yaje gutungurwa no kumva murumuna we witwa Aisha Nantume amumenyesha ko umwana we yashimuswe ndetse hakenewe byibura miliyoni 10 z’amashiringi (2 317 950 Frw) kugira ngo umwana we arekurwe.
The New Vision iravuga ko Nakakaawa ngo yahise asaba numero z’abashimuse umukobwa we, abahamagaye nabo bamusubiriramo cya kifuzo cy’amafaranga. Ndetse ngo banamuha nyirantarengwa ko nagera kuwa mbere atarayabagezaho azabona umurambo w’umukobwa we.
Nakakaawa ngo yabasabye ko yavugana n’umukobwa we, hanyuma Naluzze amubwira ko afungiye ahitwa ‘Mukwano Arcade’ mu murwa mukuru Kampala, ariko itumanaho rihita ricika nta byinshi bavuganye.
Nakakaawa yatanze ikirego kuri Polisi ya Lugazi, ndetse umuvugizi wa Polisi yo muri aka gace witwa Hellen Butoto avuga ko iki kirego kiri gukurikiranwa n’ishami rya Polisi ryihariye ryitwa ‘Police Flying Squad’.
Ibyaha byo gushimuta abantu muri Uganda biri kugenda bifata intera ndende kuko biri kwiyongera, gusa byagiye binagaragara ko hariho n’abapanga gushimutwa babeshya kugira ngo bakure amafaranga ku nshuti n’imiryango.