Abo mu muryango wa Gen Kale Kayihura, wahoze ari umukuru w’igipolisi cya Uganda kuri ubu akaba afunze, mu mpera z’icyumweru gishize bagaragaje impungenge bafitiye amakuru avugwa y’uko Kayihura yaba yashyizweho uburinzi budasanzwe kuko ngo ashobora kwiyahurira aho afungiye, bo bavuga ko ibi babibona ahubwo nk’ikibazo ku buzima bwe kuko ngo ashobora kwicwa bikavugwa ko yiyahuye.
Kimwe mu binyamakuru byandikira muri Uganda cyasohoye inkuru ivuga ko Gen Kayihura ashaka kwiyahura yifashishije urushinge rw’umuganga we akitera umuti w’uburozi kugira ngo apfe mbere y’uko icyubahiro yari afite kiyoyoka areba.
Icyo gihe hanatangajwe ko Igisirikare cya Uganda cyabujije abaganga ba kayihura basanzwe bamuvura kumureba nyuma yo kumva ko yaba afite umugambi wo kwiyambura ubuzima.
Ibi ariko abo mu muryango wa kayihura barabyamaganira kure bavuga ko Kayihura atigeze abuzwa kubonana n’abaganga be yihitiyemo uko abakeneye, kandi yavuwe neza mu cyubahiro na UPDF aho afungiye, ndetse uyu muryango ukaba ushima ubunyamwuga bwagaragajwe n’abagore n’abagabo ba UPDF.
Iyi nkuru dukesha Chimpreports irakomeza ivuga ko abaganga ba kayihura bakomeje kwitwara kinyamwuga mu kazi kabo, ahubwo ngo iyo nkuru yavuze ko kayihura ashaka kwiyahura abifashishije igamije kubaharabika.
Abo mu muryango wa Kayihura ariko bakaba bafite amakenga ko iyi nkuru yaba ishaka gutegurira abaturage kwakira iyicwa rishoboka rya Kayihura hakoreshejwe uburozi bikazuzuza ya nkuru yo kwiyahura akoresheje uburozi.
Aba rero bakaba barakomeje batanga abagabo bavuga ko nihagira ikintu kiba kuri Kayihura aho afungiye bitazaba ari ukwiyahura ahubwo bizaba byatewe n’izindi ngufu ziturutse hanze.