• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uganda: Batangiye gusaba Museveni kuzahatanira manda ya 7

Uganda: Batangiye gusaba Museveni kuzahatanira manda ya 7

Editorial 04 Dec 2018 Mu Mahanga

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yasabwe n’abayobozi bo mu Karere ka Kisoro, kamwe mu dutuwe cyane n’abayoboke ba NRM, kuziyamamariza manda ya 7 mu matora ateganyijwe mu 2021.

Umuyobozi wungirije wa NRM muri Kisoro, Ramathan Ndikuyeze akaba n’umuyobozi muri aka karere, yavuze ko Museveni akwiye kongera guhatana kuko agishoboye.

Yashimangiye ko Perezida Museveni, ari nawe chairman wa NRM, agikomeye ahubwo ananizwa n’abantu bakorana.

Naho ku kijyanye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Ndikuyeze yavuze ko kuri ubu bari mu bihe bibi birimo amacakubiri imbere muri yo n’ubugambanyi.

Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko ibi Ndikuyeze yabitangarije kuri uyu wa Gatandatu ushize mu bukwe bw’umuhungu we, Ali Turinayo na Sarah Irankunda bwabereye ahitwa Chahi, muri Kisoro.

Mu ijambo rye yavugiye aha, Dr Chris Baryomunsi, Umunyamabanga wa leta ushinzwe imiturire, akaba yari ahagarariye Perezida Museveni, yahamagariye abayoboke ba NRM gusigasira imbaraga ishyaka ryabo rifite binyuze mu bumwe no gufatanya.

Yasabye kandi abahagarariye urubyiruko rwa Kisoro kwitabira ibikorwa bigamije iterambere ryabo.

Mu ijambo yari yageneye uyu munsi ryasomwe n’uyu munyamabanga wa leta, Perezida Museveni yashimiye Ndikuyeze ku kuba yaratoje abana be bose kuba abaturage bafite inshingano.

Yasabye kandi urubyiruko kubahana no gukora cyane ngo babungabunge ahazaza h’imiryango yabo.

Perezida Museveni akaba yaratanze inka 10 nk’intwererano kuri aba bageni.

 

2018-12-04
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda irasaba abakora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga kwirinda ruswa

Polisi y’u Rwanda irasaba abakora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga kwirinda ruswa

Editorial 14 Apr 2016
Ngoma: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo

Ngoma: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo

Editorial 17 May 2016
Urukuta rutandukanya Tshisekedi n’U Rwanda akwiye kurusimbuza Ikiraro kimubanisha n’Abaturanyi bose bavuga Ikinyarwanda

Urukuta rutandukanya Tshisekedi n’U Rwanda akwiye kurusimbuza Ikiraro kimubanisha n’Abaturanyi bose bavuga Ikinyarwanda

Editorial 30 Oct 2023
Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Editorial 13 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

M23 yakozanyijeho na FARDC hicwa umusirikare 1
Mu Rwanda

M23 yakozanyijeho na FARDC hicwa umusirikare 1

Editorial 22 Feb 2017
Félix Tshisekedi niwe watorewe kuyobora Congo Kinshasa
INKURU NYAMUKURU

Félix Tshisekedi niwe watorewe kuyobora Congo Kinshasa

Editorial 10 Jan 2019
Perezida Museveni akomeje kwiyerurutsa ku bibazo Uganda ifitanye n’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Perezida Museveni akomeje kwiyerurutsa ku bibazo Uganda ifitanye n’u Rwanda

Editorial 18 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru