Iburanisha mu rukiko rwo muri Uganda ryahagaze kuri uyu wa kane nyuma y’aho Benjamin Rutabana uzwi nka Ben Rutabana wo mu mutwe w’iterabwoba RNC , atabonetse mu rukiko.
Umunyamategeko uburanira leta ya Uganda yavuze ko bashakishije ahantu hose bacyekaga ko Ben Rutabana ari, ariko ntibamubone,yaba urwego rw’ubutasi rwa CMI,ISOn’iperereza rya Polisi bose bakuriye inzira k’umurima uru rukiko.
Ababuranira Ben Rutabana bo bavuze ko bazakomeza kumushakisha kandi ko bategereje ibizava mu biganiro hagati y’u Rwanda na Uganda,gusa umwunganizi wa Ben Rutabana avuga ko babonye ibimenyetso simusiga byatanzwe n’urwego rw’abinjira n’abasohoka ruhamya ko Ben Rutabana yinjiye muri Uganda.
ibi bibaye kandi mu gihe bamwe mu bice byiyomoye kuri RNC bikomeje kwitana bamwana aho igice cya RNC gikuriwe na Kayumba Nyamwasa gishinja uruhande rwa Jean Paul Turayishimiye na Lea Karegeya ko arirwo ruzi aho Ben Rutabana ari,naho umuryango wa Ben ugashinja Kayumba Nyamwasa we n’urwego rwa CMI kumurigisa.
Inzego z’umutekano za Uganda zagejeje ku Rukiko Rukuru raporo zinyuranye zivuga ko zagerageje gushaka Ben Rutabana, mu bigo byazo ariko ntizimusangemo, ibi bikaba byashyize akadomo ku bubasha bw’urukiko kuri uyu mugabo umaze amezi atandatu yaraburiwe irengero.
Izo raporo zirimo iz’inzego za polisi zishinzwe amaperereza atandukanye, urushinzwe iperereza rya gisirikare n’iry’imbere mu gihugu n’iy’umushinjacyaha wa leta. Izi raporo zose zagejejwe mu rukiko n’umushinjacyaha mukuru wa leta kuri uyu wa Kane.
Mu minsi ishize nibwo Urukiko Rukuru rwa Kampala rwategetse inzego zose z’umutekano zirimo Urwego rwa Gisirikare rushinzwe ubutasi, CMI, n’Urwego rushinzwe iperereza mu gihugu, ISO, kugeza Rutabana mu rukiko.
Rutabana yafashwe muri Nzeri umwaka ushize. Yabanje kujyanwa ku cyicaro cya CMI i Mbuya, nyuma arahakurwa ajyanwa ku cyicaro cya ISO, aza gusubizwa kuri CMI, gusa ibi byose byakorwaga mu ibanga rikomeye.
Nyuma y’uko Umushinjacyaha wa leta abwiye urukiko rukuru ko Rutabana atari mu maboko y’inzego z’umutekano z’igihugu, abamwunganira mu by’amategeko basanga gukurikirana ikibazo cye mu nzego z’ubutabera gisa nk’ikirangiriye ahangaha kuko ari nta kindi ubucamanza bwakora.
Umwe mu banyamategeko ba Ben Rutabana witwa David Gureme Mushabe, yabwiye Ijwi ry’Amerika, ko nta handi bajya kuko bakiniraga mu kibuga cy’amategeko none kikaba cyafunzwe.
Ati “Magingo aya dosiye yafunzwe, iyo urukiko rusabye ko umuntu agaragazwa izo nzego zishinzwe umutekano zikandika zivuga ko zitamufite mu mfungwa, ubwo aho niho kure urukiko rushobora kugera. Ubu ahasigaye ni ugukoresha inzira za politiki kubera ko izo nzego zishobora kuba zifite umuntu zikandika zivuga ko zitamufite. Twakiniraga ku kibuga cy’amategeko none baragifunze nta handi twajya”.
Nubwo inzego z’umutekano n’ubushinjacyaha zivuga ko Rutabana atari mu maboko yabo, Mushabe afite icyizere ko umukiriya we ari ku butaka bwa Uganda.
Ati “Umva, amakuru mfite aranyemeza ko ari mu maboko ya CMI nubwo bwose ntafite aho byanditse, mfite abantu bakorana na CMI babimbwiye, ndibwira ko akiri muzima”.
Akomeza avuga ko “Nk’umunyamategeko akazi kanjye karangiye ariko nk’abavandimwe n’inshuti bashobora gukomeza izindi nzira harimo n’iza politiki”.
Abanyamategeko ba Rutabana bavuga ko yafatiwe i Kampala n’abantu bari bambaye imyenda ya gisivili bavuga ko ngo bakorana n’amashami ya gisirikare ashinzwe iperereza CMI na ISO mu gitondo cya tariki 8 Nzeri 2019, kuva ubwo akaba yaraburiwe irengero.
Amakuru avuga ko Ku wa 4 Nzeri 2019 aribwo Ben Rutabana yahagurutse i Bruxelles n’indege ya sosiyete ya Emirates Airlines ya saa 21:45 yerekeza i Kampala aho yari agiye mu bikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa RNC asanzwe abarizwamo, abereye komiseri ushinzwe kongera ubushobozi.
Muri uru rugendo ngo yabanje guhagarara i Dubai mbere yo kugera ku kibuga cy’indege cya Entebbe ku wa 5 Nzeri saa saaba n’iminota 50.
Muri iki gihe Yakomeje kuvugana kuri telefoni n’umugore we Diane Rutabana hagati y’itariki 5-8 Nzeri gusa nyuma ntiyongera kumva ijwi rye. Rutabana ngo yagombaga gusubira mu Bubiligi ku wa 19 Nzeri nabwo akoresheje Emirates Airlines, ariko baramutegereje baraheba.
Hari amakuru yagiye avugwa ko yaba yararigishijwe na bagenzi be bahurira mu mutwe w’iterabwoba wa RNC barangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa na muramu we Frank Ntwali, kubera ubwumvikane buke bari bafitanye.
Umuryango wa Rutabana umaze kwandikira amaburuwa atabarika Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda ari nako utakambira Leta y’u Bufaransa nk’igihugu afitiye ubwenegihugu ngo kigire icyo gikora kuri iki kibazo, gusa byose byabaye ubusa.