• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Uganda: Col Ndahura Wafatiwe Mu Nkubiri Imwe Na Gen Kayihura Arahakana Ko Yemeye Ibyaha Ashinjwa

Uganda: Col Ndahura Wafatiwe Mu Nkubiri Imwe Na Gen Kayihura Arahakana Ko Yemeye Ibyaha Ashinjwa

Editorial 06 Jul 2018 POLITIKI

Uwahoze akuriye ishami rya polisi rishinzwe iperereza ku byaha, Col Atwooki Ndahura yahakanye ko yemeye icyaha ubwo aheruka kugezwa mu rukiko rwa gisirikare nk’uko byatangajwe n’uwari uhagarariye leta mu rukiko mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Umunyamategeko wa Col Ndahura, Evans Ochieng, yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor ko umukiriya we yababajwe n’ibyatangajwe n’uyu munyamategeko wa leta mu Rukiko Rukuru aho yavuze ko yameye ibyaha ashinjwa mu rukiko rwa gisirikare.

Bwana Ochieng yavuze ko Col Ndahura yamubwiye ko ibyo uyu munyamategeko wa leta yavuze ari ibinyoma kandi azabyigarama mu rukiko.

Kuwa Mbere, uhagarariye  intumwa nkuru ya leta, Genevieve Kampiire, yabwiye umucamanza Musa Ssekaana, ko Col Ndahura yageze ku rukiko rwa gisirikare mu cyumweru gishize akamera ibyaha byo kwitambika iyubahirizwa ry’amategeko ndetse akaba ategereje igihano azakatirwa kuwa 13 Nyakanga.

“Uwanditse wese iyo raporo itarabayeho yabikoze agamije inabi,” uyu ni umunyamategeko Ochieng wunganira Col Ndahura.

Mbere yahoo gato, umugore wa Col Ndahura yari yasabye Urukiko Rukuru gutegeka igisirikare gushyikiriza urukiko umugabo we nyuma yo kumara ibyumweru bibiri afungiye mu kigo cya gisirikare. Ubwo humvwaga ubusabe bwe, umucamanza yategetse UPDF gushyikiriza Col Ndahura urukiko mu minsi itarenze 5.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare muri dosiye yabwo buvuga ko hagati ya Gashyantare na Werurwe muri uyu mwaka, ubwo yari agikorera mu ishami rishinzwe iperereza ku byaha ahitwa Bugolobi, Kamapala, ngo Col Ndahura yahimbye ibimenyetso byari bikubiye mu nyandiko yari irimo urutonde rw’impunzi z’Abanyarwanda bisobanura ishimutwa ryabo no gusubizwa mu Rwanda kandi hari dosiye bifitanye isano yari ikiri mu rukiko rukuru rwa gisirikare Uganda iregamo ASCP Joel Aguma, ASP Nickson Agasirwe n’abandi bantu 7 bakurikiranweho gushimuta no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda.

 

 

2018-07-06
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yageze muri Cuba yaherukagamo mu myaka 36

Perezida Kagame yageze muri Cuba yaherukagamo mu myaka 36

Editorial 15 Sep 2023
Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

Administrator 16 Nov 2025
Rwanda women Convention ya mbere izateranira i Montreal muri Canada hagati y’amataliki 16-17 Nzeri 2016.

Rwanda women Convention ya mbere izateranira i Montreal muri Canada hagati y’amataliki 16-17 Nzeri 2016.

Editorial 29 Aug 2016
Ubwiru muri Sena y’u Bufaransa mu kiganiro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwiru muri Sena y’u Bufaransa mu kiganiro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 10 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Buri mudepite watoye yego ku ikurwaho ry’ingingo ya 102 mu Itegekonshinga yahawe umurinzi ufite imbunda
POLITIKI

Uganda: Buri mudepite watoye yego ku ikurwaho ry’ingingo ya 102 mu Itegekonshinga yahawe umurinzi ufite imbunda

Editorial 04 Jan 2018
RDC yashyikirije u Rwanda abaturage 16 bafatiwe mu mukwabu i Goma
HIRYA NO HINO

RDC yashyikirije u Rwanda abaturage 16 bafatiwe mu mukwabu i Goma

Editorial 12 Jan 2020
Kigali: Umuzamu warindaga Umurenge Sacco yishwe n’abajura, undi arakomereka
Mu Mahanga

Kigali: Umuzamu warindaga Umurenge Sacco yishwe n’abajura, undi arakomereka

Editorial 20 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru