• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Ese koko Gen Kale Kayihura yaba yahungiye mu Rwanda cyangwa yatawe muri yombi?

Uganda: Ese koko Gen Kale Kayihura yaba yahungiye mu Rwanda cyangwa yatawe muri yombi?

Editorial 13 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

Uwahoze ari umukuru w’igipolisi cya Uganda, Gen Kale Kayihura, ngo yibereye ku ifamu ye iherereye ahitwa Kasagama ari kwiruhukira nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri hari humvikanye amakuru avuga yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nk’uko byemezwa na Chimpreports

Biravugwa ko ku isaha ya saa saba z’ijoro ry’uwa kabiri rishyira kuri uyu wa gatatu, Gen Kayihura ngo atigeze amenyekanaho  gutabwa muri yombi uko ari ko kose nk’uko  byatangajwe na bimwe mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

“General ari iwe ari kuruhuka. Ibyo muri kumva ni ikinamico ry’imbuga nkoranyambaga. Nta n’uwamushotoye kuko yanabyukiye kare muri jogging nk’uko bisanzwe.”, uwo ni umwe mu bo mu muryango we.

Amakuru amwe yavugaga ko Kayihura yatawe muri yombi n’igisirikare akajyanwa gufungirwa muri gereza y’abasirikare b’abakuru iherereye Kololo. Ni mu gihe andi yo yavugaga ko yanahungiye mu Rwanda ariko abo mu muryango we batifuje ko amazina yabo ajya ahagaragara barabihakana.

Muri iki cyumweru gishize nibwo Gen Kale kayihura yatangarije iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru ko nta mpamvu afite zo guhunga igihugu nyuma y’aho na none hari hamaze iminsi havugwa ko yabujijwe gusohoka mu gihugu.

Icyo gihe yagize ati: “Mpunga iki? Mpugiye cyane mu buhinzi ku buryo ntava aha hantu. No kujya Kampala ni gacye.”

Ikizwi nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, ngo ni uko kuri uyu wa kabiri, iitariki 12 kamena, abashinzwe disipuline mu gisirikare (MP) bagabye igitero kuri Court Yard International Hotel iri ahitwa Lyantonde, kandi ngo Kayihura akaba akunze kujya muri iyi hotel. Bivugwa ko ari iye.

Gen. Kale Kayihura

Kayihura ngo akaba akunze kwicara hafi ya piscine y’iyi hotel aruhuka anasoma ibitabo ku bantu bagiye bayobora impinduramatwara nka Fidel Castro muri Cuba na Yoweri Museveni n’abandi.

Abo mu muryango we bakaba batangaje ko batunguwe no kumva ibyatangajwe mu itangazamakuru ko Kayihura yatawe muri yombi akaba afungiye muri mess y’aba-ofisiye muri Kololo.

Bati: “Ntiwabyizera kuko turi kumwe nawe”

Umuvugizi wa gisirikare, Brig Richard Karemire yanze kugira icyo avuga kuri aya makuru ubwo yabazwaga kugira icyo avuga nk’uko iyi nkuru ivuga.

Ku rundi ruhande, ikinyamakuru New Vision kiravuga ko cyavuganye na Kayihura akemeza ko atari ukuri atigeze atabwa muri yombi akomeza agira ati: “Nubwo byaba ari byo ko natawe muri yombi, naba ari njye wa mbere utawe muri yombi?”

Yongeyeho ko iyo aba yatawe muri yombi igisirikare kiba cyabitangaje.

Ni mu gihe ku ruhande rwa polisi umuvugizi wayo, Emilian Kayima yasabwe kugira icyo atangaza nawe akavuga ko bitari mu nshingano ze kuvuga ku itabwa muri yombi rya Gen Kayihura kubw’ibyo ntacyo yabivugaho.

 

2018-06-13
Editorial

IZINDI NKURU

Kagame: U Rwanda ni igihugu gito mu ngano  ariko mu ntekerezo no mu rwego rwa Politiki ni igihugu kinini

Kagame: U Rwanda ni igihugu gito mu ngano ariko mu ntekerezo no mu rwego rwa Politiki ni igihugu kinini

Editorial 01 Apr 2019
Abanyamakuru b’Ikinyamakuru Iwacu Voix du Burundi bafunguwe nyuma y’igitutu cy’Imiryango mpuzamahanga

Abanyamakuru b’Ikinyamakuru Iwacu Voix du Burundi bafunguwe nyuma y’igitutu cy’Imiryango mpuzamahanga

Editorial 25 Dec 2020
Ubusambo,Ubugome, ubutindi amaco y’inda mu gushaka indonke bakoresheje umurwayi Barafinda Sekikubo Fred

Ubusambo,Ubugome, ubutindi amaco y’inda mu gushaka indonke bakoresheje umurwayi Barafinda Sekikubo Fred

Editorial 23 Jul 2020
Guverinoma y’u Rwanda imaze guhagarika amasezerano y’ubufatanye rwari rufitanye n’Ububiligi, akaba yari afite agaciro kuva muw’2024 kugeza muw’2029

Guverinoma y’u Rwanda imaze guhagarika amasezerano y’ubufatanye rwari rufitanye n’Ububiligi, akaba yari afite agaciro kuva muw’2024 kugeza muw’2029

Editorial 18 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ndorimana Jean François Régis yagizwe Perezida w’agateganyo w’Umuryango Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal yahawe kuyobora ikigo kizajya gicunga iyo kipe
Amakuru

Ndorimana Jean François Régis yagizwe Perezida w’agateganyo w’Umuryango Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal yahawe kuyobora ikigo kizajya gicunga iyo kipe

Editorial 09 Jan 2023
Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y’ubutegetsi, ubuzima bukomeza 
Amakuru

Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y’ubutegetsi, ubuzima bukomeza 

Editorial 15 Oct 2024
Leta ya Uganda yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyifuzo byose by’u Rwanda, birimo no kurekura Abanyarwanda bari bafungiye ahantu hatazwi
Amakuru

Leta ya Uganda yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyifuzo byose by’u Rwanda, birimo no kurekura Abanyarwanda bari bafungiye ahantu hatazwi

Editorial 29 Jan 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru