• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Gen (Rtd) Otafiire arasaba Gen Tumukunde na Gen. Kayihura gukemura ibibazo bafitanye amazi atarerenga inkombe

Uganda: Gen (Rtd) Otafiire arasaba Gen Tumukunde na Gen. Kayihura gukemura ibibazo bafitanye amazi atarerenga inkombe

Editorial 22 Feb 2018 ITOHOZA

Minisitiri w’ubutabera wa Uganda, Maj. Gen.(Rtd) Kahinda Otafiire arasaba minisitiri w’umutekano, Lt. Gen. Henry Tumukunde ndetse n’umukuru w’igipolisi, IGP Gen. Kale Kayihura, gukemura ibibazo bafitanye kandi ntibatume bijya ku mugaragaro.

Gen Kayihura na Lt Gen Tumukunde bivugwa ko bafitanye imibanire itari myiza ndetse bagiye bagaragaza ukutumva ibintu kimwe ku mikorere y’igipolisi bigera no kuri perezida Museveni.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru mu cyumweru gishize ari Luweero, Perezida Museveni, yakomoje kuri iki kibazo cy’ubwumvikane bucye kivugwa mu bakozi be b’ingenzi bashinzwe umutekano, agira ati: “Ni ikibazo Gikomeye kizakemurwa.”

Iyi nkuru dukesha daily Monitor ikomeza ivuga ko nubwo Museveni ateruye ngo avuge amazina ya ba General Kayihura na Tumukunde, bo ntibajya bagira isoni zo kunengana ku mugaragaro.

Kuri uyu wa Gatatu nyuma ya saa sita, Maj. Gen. (Rtd) Otafiire nawe akaba yagize icyo avuga ku bibazo biri hagati ya Lt Gen. Tumukunde na Gen. Kayihura, avuga ko bombi bakeneye gukemura ibibazo bafitanye mbere y’uko birenga igaruriro.

Ati: “Numvaho gakeya amakimbirane ya kivandimwe hagati Lt. Gen. Tumukunde na Gen. Kayihura. Abantu bamwe bagira ibibatandukanya kandi kubw’ibyago babishyira ku karubanda.”

Yakomeje agira ati: “Bagira ibyo batumvikanaho nk’uko nahoze mfite ibyo ntumvikanaho n’umuvandimwe wanjye Amama Mbabazi ariko kuri twe twari dusirimutse. Ntitwigeze tubishyira ku karubanda. Twajyaga tugirana ibibazo byinshi ariko twari abasirimu. Niba bafite ibibazo, nibicare babishakire umuti nk’ababanye.”

 Yaba Maj. Gen. Otafiire, Lt Gen. Tumukunde na Gen Kayihura, bose bagize uruhare mu Ntambara y’Ishyamba rya Luweero yagejeje perezida Museveni ku butegetsi kuva mu 1981 kugeza mu 1986.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, itariki 21 Gashyantare, Maj Gen.(Rtd) Otafiire yari yitabye komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe uburenganzira bwa muntu asubiza ibibazo birebana n’ubucucike buvugwa mu magereza, uko ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu muri rusange gihagaze n’ibindi.

Kuri iki kibazo cy’ubucucike mu magereza, Otafiire yavuze ko umuti urambye waba kwimura Gereza ya Luzira.

 

2018-02-22
Editorial

IZINDI NKURU

Venant Musoni  wakorewe  iyicarubozo muri Uganda, aratabariza  bagenzi be 40 bari mu makasho ko bakorerwa ubuvugizi

Venant Musoni wakorewe  iyicarubozo muri Uganda, aratabariza  bagenzi be 40 bari mu makasho ko bakorerwa ubuvugizi

Editorial 30 Apr 2019
Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe

Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe

Editorial 19 Oct 2021
Umugabo wafashwe asambanya inka yasobanuye icyamuteye gukora amahano

Umugabo wafashwe asambanya inka yasobanuye icyamuteye gukora amahano

Editorial 16 Mar 2017
Ubushinwa bwagerageje Igisasu cya Kirimbuzi gifite imitwe 10 mu kwitegura kurwana n’Amerika

Ubushinwa bwagerageje Igisasu cya Kirimbuzi gifite imitwe 10 mu kwitegura kurwana n’Amerika

Editorial 04 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame arasaba ubufatanye na bagenzi be kugira ngo intego za SDG Center for a Africa zigerweho
POLITIKI

Perezida Kagame arasaba ubufatanye na bagenzi be kugira ngo intego za SDG Center for a Africa zigerweho

Editorial 20 Sep 2016
Abanyeshuri barokotse Jenoside barasaba kurihirwa ‘Masters’
Mu Mahanga

Abanyeshuri barokotse Jenoside barasaba kurihirwa ‘Masters’

Editorial 09 Apr 2016
Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.
Amakuru

Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

Editorial 03 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru