• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda haravugwa urupfu rwa Mukombozi washimutaga Abanyarwanda, Impungenge kuri RNC

Uganda haravugwa urupfu rwa Mukombozi washimutaga Abanyarwanda, Impungenge kuri RNC

Editorial 11 May 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Urwego w’ubutasi bwa gisilikare CMI ruravugwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Abdul Karim Mukombozi wari umwe mu bagize ingabo za Uganda, ufite ibyangombwa bifite No. RA189654 akaba yakoranaga n’uru rwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi  CMI na RNC, mu gushimuta Abanyarwanda. Uru rupfu rukaba ruteye impungenge RNC.

Amakuru yizewe ava muri Uganda, aravuga ko  bikekwa ko  Mukombozi yishwe n’uru rwego rw’ubutasi CMI, kuko yari umwe mubafite amabanga menshi  ya CMI,  bityo  akaba yarishwe kugirango atazamena amabanga y’ishimutwa ry’abanyarwanda ndetse nindi migambi  yaje kuburizwamo yari yihishe inyuma y’ibi bikorwa harimo no gutera u Rwanda. Ibi bikaba kimwe mu bisubizo by’umutekano muke wari umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Birakekwa ko  Umunyamakuru Sulah Nuwamanya umwe mu bakoranaga na Mukombozi ndetse na Rugema Kayumba ,  ari mu maboko yabashinzwe iperereza Chieftaincy of Military Intelligence(CMI), ariko uhagarariye (CMI)Brig Abel Kandiho yavuze ko ntawe bafite. Mu magambo ye Kandiho yaravuze ati: Oya Oya nta Sulah dufite.

Sulah Nuwamanya

Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda, gitangaza ko uyu Mukombozi yaburiwe irengero mu mezi abiri ashize kandi ko ngo bamwe mu bapolisi bakuru bakeka ko yaba yarishwe.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire ku wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018, yatangarije iki kinyamakuru ko ibya Mukombozi ntacyo abiziho. Ati”Ntacyo nzi kuri iki kibazo”.

Amakuru agera kuri iki kinyamakuru, ngo ni uko uyu mutangabuhamya yaba yarashimuswe akicwa kuko yari mu bantu bagombaga gutanga ubuhamya bukomeye ku byaha bya Aguma na Agasirwe ngo bashinjwa gushimuta Abanyarwanda baba muri Uganda.

Uyu Mukombozi ni muntu ki?

Rugema aherutse kwandika kuri Facebook ko Mukombozi ari umunyamakuru uba muri Australia. Gusa ariko Virunga Post yanditse ko uba muri Australia w’umunyamakuru ari uwitwa Robert Mukombozi naho uwagize uruhare mu gushimuta fidele Gatsinzi, ari undi batandukanye witwa Corporal Abdu Karim Mulindwa uzwi nka Mukombozi.

Abdul Karim Mukombozi  yari  umwe mu bagize ingabo za Uganda, ufite ibyangombwa bifite No. RA189654 akaba yarakoranye cyane n’Urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi [ CMI ].

Mukombozi w’imyaka 34 y’amavuko akaba  yari Umugande ufite inkomoko mu Rwanda. Ni umuhungu wa Abdukarim Mulindwa Muhigirwa na Sauda Nyirandutiye.

Ni we mfura mu muryango w’abana bane, abahungu babiri n’abakobwa babiri. Umuryango we wamaze igihe kinini ubaho nk’impunzi z’abanyarwanda mu nkambi ya Mabona mu Karere ka Isingiro.

Ababyeyi ba Mukombozi bagarutse mu Rwanda mu myaka ya 1980 batinya kugezwa imbere y’ubutabera na Guverinoma ya Obote, nyuma umuryango we waje kujya gutura ahitwa Nyabwishongwezi i Nyagatare.

Wagumye yo kugeza mu 1986 ubwo wasubiraga muri Uganda igihe Obote yari amaze guhirikwa ku butegetsi na NRA yari igizwe na benshi mu rubyiruko rw’abanyarwanda.

Nyuma yaho FPR ifatiye ubutegetsi, Mukombozi n’umuryango we bagarutse mu Rwanda batahukanye n’izindi mpunzi zari zimaze imyaka mu buhungiro. Na none umuryango we wagiye gutura i Nyagatare, ubu ubarizwa mu Murenge wa Rukomo ahazwi nka Rurenge.

Mu 2000, usibye se na nyirakuru, abandi bo mu muryango wa Mukombozi basubiye muri Uganda. Nyuma se na we yaje kubasangayo nubwo hakiri benshi bo mu muryango we bakiri mu Rwanda n’ubu.

Abavandimwe ba Mukombozi bamusobanura nk’umuntu ufite imyitwarire igoranye, umujura ndetse n’umubeshyi kuva mu buto bwe; bakanibaza uburyo yabaye umuntu wo hafi y’ukuriye Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, Abel Kandiho na Kayumba Nyamwasa.

Mu 2003, Mukombozi yagiye mu gisirikare cya Uganda, aha niho yahise atangira kujya mu bikorwa bya CMI, biza kurangira atangiye no kuba umwe mu bahuza ibikorwa bya CMI na RNC.

Mu mikoranire ya CMI na RNC, Mukombozi ni umwe mu bantu bene ibi bikorwa byari bishingiyeho. yafashaga abagize RNC mu gushaka abajya mu myitozo ya gisirikare yo gushaka guhungabanya u Rwanda. Yakoreshaga mudasobwa ya CMI, yereka abakozi ba CMI abanyarwanda bakwiye gutabwa muri yombi no gukorerwa iyicarubozo ku bwa RNC.

Mu 2013, Mukombozi yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda ari kumwe na Lt. Joel Mutabazi wari mu mugambi wo gushaka kugirira nabi Umukuru w’Igihugu. Icyo gihe Mukombozi yashakaga kumufasha ngo asohoke Uganda anyuze ku mukapa wa Mutukula. Nyuma y’iri tabwa muri yombi, yaje kurekurwa.

Rugema Kayumba, inkoramutima ya Mukombozi wavuye muri  Uganda kibunompamaguru

Fidèle Gatsinzi, umunyarwanda uherutse gufatirwa muri Uganda agakorerwa iyicarubozo,  kubufatanye bwa CMI , Mukombizi na Rugema Kayumba.

 

2018-05-11
Editorial

IZINDI NKURU

Abayobozi ba AU basubitse urugendo bagombaga kugirira muri RDC

Abayobozi ba AU basubitse urugendo bagombaga kugirira muri RDC

Editorial 21 Jan 2019
Gutsindwa kwa RNC bishobora kongera iyicarubozo ry’inzirakarengane z’Abanyarwanda muri Uganda, bikaba n’ umuvuno kuri Dianne Rwigara

Gutsindwa kwa RNC bishobora kongera iyicarubozo ry’inzirakarengane z’Abanyarwanda muri Uganda, bikaba n’ umuvuno kuri Dianne Rwigara

Editorial 18 Jul 2019
Perezida Kagame asanga kanseri ikaza umurego kubera inzego z’ubuzima zidakora neza

Perezida Kagame asanga kanseri ikaza umurego kubera inzego z’ubuzima zidakora neza

Editorial 27 Sep 2018
Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Editorial 10 Sep 2023

3 Ibitekerezo

  1. Sharon A.
    May 11, 201812:26 pm -

    Muvuga inkuru muhuzagurika. PLZ mujye mwitonda. Nkubu iyi nkuru ntiyumvikana at all!!
    Murashaka kwenderanya gusa. Mukombozi yakoreye urwanda na Uganda , na Cmi na Abel Kandiho na Richard Karamire, na Kayumba Nyamwasa, na RNC, none mufitiye RNC impuhwe ko ibuze umukozi mwiza??? Ntabwo yigeze Akorera Nziza , cyangwa Munyuza? Cyangwa perezida WA Koreya yo hagati??
    Vive le RWANDA et son Président Democratiquemen élu ! ?✋

    Subiza
  2. Ntaryomvuze
    May 12, 20188:35 pm -

    Mugira amenshi gusa,ngo urupfu ni igisubizo cy’umubano muke wari umaze iminsi hagati y’u Rwanda na Uganda?????hhhhhh.muri byendagusetsa gusa.muzi kwirega gusa

    Subiza
    • Gaga
      May 15, 20186:53 am -

      Ntaryomvuze we,ntawuzatinyuka guhungabanya umutekano wo mu RWANDA ngo azagire amahoro bajye bicara bazi ko tutazasubira mubyo twavuyemo!!!!aho kugirango hapfe abandi bantu umuntu ufite umutima wo guhungabany u rwanda azava munzira!!!

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame yahishuye ko yabajije Trump ‘mu buryo bucishije make’ ku bivugwa ko yatutse Afurika
ITOHOZA

Kagame yahishuye ko yabajije Trump ‘mu buryo bucishije make’ ku bivugwa ko yatutse Afurika

Editorial 03 Mar 2018
Hasohotse ubushakashatsi bw’uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa aho Habyalimana yavukaga
Mu Mahanga

Hasohotse ubushakashatsi bw’uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa aho Habyalimana yavukaga

Editorial 27 Apr 2016
Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 10 kubera gucuruza amahembe y’inzovu
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 10 kubera gucuruza amahembe y’inzovu

Editorial 20 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru