• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Uganda imaze guhomba miliyoni 454 z’amadolari kubera umubano mubi n’abaturanyi

Uganda imaze guhomba miliyoni 454 z’amadolari kubera umubano mubi n’abaturanyi

Editorial 28 Jan 2020 POLITIKI

Ibibazo by’umubano biri hagati y’u Rwanda na Uganda bimaze guhombya Uganda nibura miliyoni 75 z’amadolari kuko ibyo Uganda yoherezaga mu Rwanda umwaka ushize byageze kuri miliyoni 173 z’amadolari zivuye kuri miliyoni 250 mu mwaka wa 2018.

Muri rusange, ibibazo bijyanye n’ubucuruzi Uganda imazemo iminsi n’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, umwaka ushize byayihombeje miliyoni z’amadolari 454.7 kubyo yohereza hanze nkuko biri mu mibare ya Banki Nkuru ya Uganda, Ikigo cya Uganda gishinzwe imisoro n’amahoro n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubucuruzi bw’ikawa muri icyo gihugu.

Imibare igaragaza ko Uganda yahombeye cyane kubyo yoherezaga muri Kenya n’u Rwanda ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, nkuko Daily Monitor yabitangaje.

By’umwihariko, miliyoni z’amadolari 75.6 Uganda yahombye byatewe no kugabanyuka kwa sima y’uruganda rwa Hima Cement yoherezwaga mu Rwanda, kugabanyuka kw’ibicuruzwa by’uruganda rwa Movit, amabati n’ibindi.

Ibyoherezwa muri Kenya nabyo byaragabanyutse kuko byavuye kuri miliyoni z’amadolari 825 yabonetse mu 2018, zikaba miliyoni 535 mu 2019.

Bivuze ko nibura hari ibicuruzwa bya miliyoni z’amadolari 290 byahombye cyane cyane bivuye ku makenga abanyakenya bagize ku bigori biva muri Uganda, isukari, inyama n’ibikomoka ku bworozi bw’inkoko.

Nubwo Kenya ifite ikibazo cyo kubura ibigori, yatanze umuburo ku bigori byaturukaga muri Uganda, ivuga ko birimo uburozi bwa Aflatoxins bushobora gutera indwara buturuka ku ruhumbu.

Kenya kandi ntiravanaho burundu akato yashyizemo ibikomoka ku nkoko zo muri Uganda guhera mu 2018.

Uganda na Kenya kandi bimaze iminsi mu ntambara y’ubucuruzi bw’amata, ku buryo no mu minsi ishize amata ya Uganda afite agaciro ka miliyari y’amashilingi ya Uganda yangiwe kwinjira ku isoko rya Kenya nkuko bitangazwa n’urugaga rw’abikorera muri Uganda.

Uganda kandi ibyo yohereza muri Tanzania byaragabanyutse, cyane ko Tanzania itarakuraho akato yashyize ku isukari iva muri Uganda.

Ibyo Uganda yohereza muri Tanzania byavuye kuri miliyoni 91 z’amadolari mu 2018, bigera kuri miliyoni 83 mu 2019.

Icyakora, imibare y’ikigo gishinzwe ibyoherezwa hanze muri Uganda igaragaza ko amafaranga ava mubyo icyo gihugu cyohereza hanze muri rusange yiyongereye akava kuri miliyari 13.4 z’amashilingi yabonetse mu 2018 akaba miliyari 13.8 mu 2019.

Ibi bavuga ko byavuye mu kongera ubucuruzi icyo gihugu gikorana n’ibihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Aziya no mu Burasirazuba bwo hagati.

Umubano wa Uganda n’u Rwanda wajemo agatotsi kubera ibirego icyo gihugu gishinjwa birimo gutoteza abanyarwanda bajyayo, gukorana n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kubangamira ubucuruzi bw’u Rwanda.

Muri Werurwe umwaka ushize, u Rwanda rwagiriye inama abaturage barwo kutajya muri Uganda, mu gihe icyo gihugu kidahagaritse kubatoteza.

2020-01-28
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Perezida Kagame yakiriwe i Dakar (Video)

Uko Perezida Kagame yakiriwe i Dakar (Video)

Editorial 11 Mar 2016
Ese Lt Gen Kayumba Nyamwasa ntiyaba amerewe nabi ahubwo ariwe ukeneye gutabarwa n’abanyarwanda kurusha uko yabatabara?

Ese Lt Gen Kayumba Nyamwasa ntiyaba amerewe nabi ahubwo ariwe ukeneye gutabarwa n’abanyarwanda kurusha uko yabatabara?

Editorial 07 Feb 2016
Isano iri hagati y’ibigabiro by’umwami Rwabugiri n’umuganura, Umuganura usobanuye iki?

Isano iri hagati y’ibigabiro by’umwami Rwabugiri n’umuganura, Umuganura usobanuye iki?

Editorial 31 Jul 2025
Denise Tshisekedi yashimye ibikorwa bya Jeannette Kagame

Denise Tshisekedi yashimye ibikorwa bya Jeannette Kagame

Editorial 10 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwitwara neza mu birebana n’umutekano mu by’indege za gisiviri byatumye u Rwanda ruhabwa igihembo.
Mu Rwanda

Kwitwara neza mu birebana n’umutekano mu by’indege za gisiviri byatumye u Rwanda ruhabwa igihembo.

Editorial 23 May 2018
Abagabo babiri bagenzura imyitwarire y’abamotari batawe muri yombi bazira  kwaka ruswa
Mu Mahanga

Abagabo babiri bagenzura imyitwarire y’abamotari batawe muri yombi bazira kwaka ruswa

Editorial 04 Aug 2016
RDC: Abantu icyenda baguye mu mirwano yashojwe n’inyeshyamba z’abahutu
Mu Mahanga

RDC: Abantu icyenda baguye mu mirwano yashojwe n’inyeshyamba z’abahutu

Editorial 27 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru