• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Impamvu Lt Gen Tumukunde wanga u Rwanda urunuka yambuwe abasirikare bamurindaga

Uganda: Impamvu Lt Gen Tumukunde wanga u Rwanda urunuka yambuwe abasirikare bamurindaga

Editorial 25 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

(Rtd) Lt Gen Henry Tumukunde wigeze kuba Minisitiri w’umutekano wa Uganda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2020, yambuwe abasirikare bamurindaga ku mpamvu zitaratangazwa.

Amakuru aravuga ko uyu mugabo w’imyaka 61, yambuwe abarinzi be 10. Abantu ba hafi y’uyu muryango bavuga ko ‘itegeko ryo gukura abarinzi ku nyubako za Gen Tumukunde i Kololo, ryakiriwe n’umuryango we mu mpera z’icyumweru gishize’.

Ibi byatumye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa mbere abarinzi ba Gen Tumukunde bafata ibyabo babishyira mu ikamyo basubira ku cyicaro cya gisirikare i Bombo.

Umuvugizi w’igisirikare Brig. Richard Karemire, yavuze ko akirimo gusuzuma ayo makuru.

Kwambura abarinzi Gen Tumukunde bifitanye isano n’ibivugwa ko yaba ashaka kwiyamamariza kuyobora Uganda agahangana na Museveni mu 2021. Umwaka ushize yari yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Kampala ariko ngo sizo nzozi ze.

Gen Tumukunde ni uwo mu muryango w’umugore wa Museveni. Mu 2016 yagizwe Minisitiri w’Umutekano, izi nshingano azikurwaho muri Werurwe 2018, ari nabwo Gen Kale Kayihura yakurwaga ku buyobozi bwa Polisi.

Azwiho kuba afatanyije na Brig Gen Abel Kandiho ukuriye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare (CMI), barakoreye iyicarubozo abanyarwanda by’umwihariko René Rutagungira. Kubufatanye na RNC ya Kayumba Nyamwasa bashimuse undi munyarwanda  Fidèle Gatsinzi,  uyu mugabo wamaze igihe agenda mu igare kubera iyicarubozo yakorewe n’inzego z’ubutasi za uGanda, ubwo yajyaga muri Uganda gusura umuhungu we wiga yo, yigenzaga nta kibazo afite. Yagiye yitwaye mu imodoka ye bwite, afatwa bukeye bwaho afungwa 12 atazi aho ari, akorerwa iyicarubozo nta n’umuntu n’umwe yemerewe kuvugisha kuko yari apfutse mu maso.

Mu buhamya bwe avuga ko yafashwe ari mu Mujyi rwagati i Kampala avuye muri hoteli yararagamo, umwe mu basirikare amubwira ko hari mwene wabo w’umunyarwanda umushaka witwa Rugema Kayumba.

Uyu Rugema ni mwishywa wa Kayumba Nyamwasa, wahunze igihugu akaba ari umwe mu bayobozi b’umutwe urwanya ubutegetetsi bw’u Rwanda, RNC.

Gatsinzi amaze kubwirwa ko Rugema amushaka, ngo hirya gato haje abandi bantu bambaye imyenda y’abasirikare bamushyira mu modoka, uwo Rugema Kayumba na we ahita aza aramubwira ngo “mwebwe muraza kumara abantu, mwarashe Kayumba isasu rimuhera mu nda, murasa Karegeya ndamutwara, none wowe urashaka na Murengezi. Ndamubwira nti ibyo simbizi.”

Avuga ko bahise bamwambura telefone, bamutwara mu modoka ya Rugema, bamugeza ku biro bya CMI mu gace ka Kireka. Gatsinzi avuga ko yafungiwe aho, amara icyumweru kirenga apfutse ibitambaro mu maso, nta n’amasegonda atanu barakimukuramo.

Iri yicarubozo  kandi nk’iri niryo ryakorewe Rutagungira kugira ngo yemere ko yafatanyije n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Gen Kale Kayihura,  gushimuta no kunyereza Abanyarwanda baba muri Uganda.

Amakuru avuga ko Gen Henry Tumukunde, afitanye umubano na Kayumba Nyamwasa wahamijwe ibyaha ndetse akamburwa impeta za gisirikare ariko ubu akaba aba muri Afurika y’Epfo mu buhungiro.

Bivugwa ko Brig Gen Abel Kanduho ukuriye iperereza mu Ngabo za Uganda na Tumukunde ari abantu bitambika imikorere ya Guverinoma ya Uganda ku kibazo cy’u Rwanda.

(Rtd) Lt Gen Henry Tumukunde

Gen Tumukunde ni umwe mu bari ku isonga ry’ibinyoma bya Uganda biharabika u Rwanda, ko “Gen Kale Kayihura yakoreraga u Rwanda”, ko ngo “u Rwanda rwavogeraga ubusugire bwa Uganda” nyamara nta bimenyetso na bimwe atanga.

Azwi kandi nk’umuntu w’umwiyemezi kurusha ikindi cyose. Ubwo yari Minisitiri, umunsi umwe mu ntangiriro za 2018 yagiye ku kigo cya gisirikare cya Makindye ajyanywe no gukubita no gutoteza umunyarwanda Rutagungira.

2020-02-25
Editorial

IZINDI NKURU

Congo-Kinshasa ishobora kwifashisha abayobozi ba FDLR yafashe mu gusaba Gen Nkunda

Congo-Kinshasa ishobora kwifashisha abayobozi ba FDLR yafashe mu gusaba Gen Nkunda

Editorial 24 Dec 2018
Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Editorial 09 Nov 2023
Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Editorial 04 Oct 2023
Umunya- Argentine Marco Trungelliti yegukanye igikombe cy’icyumweru cya kabiri cya Rwanda Challenger atsinze Clément Tabour amaseti 2-0

Umunya- Argentine Marco Trungelliti yegukanye igikombe cy’icyumweru cya kabiri cya Rwanda Challenger atsinze Clément Tabour amaseti 2-0

Editorial 11 Mar 2024

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru