• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda : Inkuru z’Ibinyoma ku Rwanda zikomeje kwiyongera

Uganda : Inkuru z’Ibinyoma ku Rwanda zikomeje kwiyongera

Editorial 09 Nov 2017 ITOHOZA

Nyuma y’iminsi mikeya havugwa inkuru z’ibinyoma k’u Rwanda, zituruka muri  Uganda,   kugeza ubu hataramenyekana  ikizihishe inyuma biratangaje kubona ikinyamakuru cya Leta ya Uganda New Vison gitangaza ibinyoma. Kubeshye ko perezida w’u Rwanda yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Uganda I Dubai nyamara bitarabaye,  nanone mu ntangiriro z’iki cyumweru kuri rumwe mu mbuga z’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda hagaragaye inkuru ivuga ko Kagame yagiranye inama y’umutekano na bamwe mu basirikare bakuru biga ku kibazo cya Uganda.

Ikinyamakuru News of Rwanda dukesha iyi nkuru kivuga ko kuvuga ko perezida Kagame yahamagaje iyi nama y’umutekano muri weekend ishize ari ikinyoma cyambaye ubusa nk’uko byatangajwe na rumwe muri izo mbuga rwavuze ko amakuru rukesha bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bari mu Urugwiro bakibwiye ko, inama yabaye kuwa Gatandatu nyuma y’uko perezida Kagame agarutse avuye muri Africa Global Business Forum I Dubai, ikaba yaritabiriwe n’Umugaba mukuru w’Inkeragutabara, Gen Fred Ibingira, Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’ubutasi n’umutekano (NISS), Gen. Joseph Nzabamwita, minisitiri w’ingabo, James Kabarebe, na Francis Mutaganda, umuyobozi wa ESO (External Security Organization).

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko nta nama nk’iyi yabayeho, kuko nyuma y’inama ya Africa Global Business Forum I Dubai, perezida Kagame yahise yerekeza mu Bwongereza aho yanaherewe igihembo cyo kuba yarateje imbere ubukerarugendo kizwi nka World Tourism Awards, aho yanasuye stand ya Uganda nk’uko bigaragara ku ifoto aho yasuhuzanyaga na Prof. Ephraim Kamuntu.

Perezida Kagame kuri stand ya Uganda asuhuzanya na Prof. Ephraim Kamuntu

Iyi rero ni inshuro ya 2 hakwirakwijwe amakuru y’ibinyoma ku bwende nyuma y’inkuru na none y’impimbano yavugaga ko perezida Kagame na Museveni bagiranye ibiganiro bari I Dubai.

News of Rwanda isoza itanga inama z’uko itangazamakuru ryakagombye gukoreshwa mu gutanga amakuru afite akamaro aho gutanga amakuru y’ibinyoma kuko ngo ibi biri gufasha abitifuriza amahoro n’umutekano akarere.

Ibi kandi ngo bisa nk’uburyo bwo kujijisha ubutegetsi bwa Uganda buri gukoresha hagamijwe kurangaza abantu ngo ntibite ku bibazo bya politiki biri imbere mu gihugu.

 

2017-11-09
Editorial

IZINDI NKURU

Ubugambanyi bwa Muhoracyeye Joselyne ku karubanda.

Ubugambanyi bwa Muhoracyeye Joselyne ku karubanda.

Editorial 05 Apr 2020
Papa Francis yasabye  imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside yakorewe Abatutsi

Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 20 Mar 2017
HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa FDLR

HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa FDLR

Editorial 13 Jul 2017
Mbarara: Inzego z’Ubutasi  zambitse ubusa Abanyarwandakazi ngo zireba uko bateye

Mbarara: Inzego z’Ubutasi zambitse ubusa Abanyarwandakazi ngo zireba uko bateye

Editorial 12 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?
INKURU NYAMUKURU

Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Editorial 03 Aug 2019
U Burundi mu mazi abira ku kwirukana intumwa za Loni
Mu Mahanga

U Burundi mu mazi abira ku kwirukana intumwa za Loni

Editorial 13 Sep 2018
“He attacked me and my family. ” Rusagara
Mu Mahanga

“He attacked me and my family. ” Rusagara

Editorial 11 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru