• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Uganda : Inkuru z’Ibinyoma ku Rwanda zikomeje kwiyongera

Uganda : Inkuru z’Ibinyoma ku Rwanda zikomeje kwiyongera

Editorial 09 Nov 2017 ITOHOZA

Nyuma y’iminsi mikeya havugwa inkuru z’ibinyoma k’u Rwanda, zituruka muri  Uganda,   kugeza ubu hataramenyekana  ikizihishe inyuma biratangaje kubona ikinyamakuru cya Leta ya Uganda New Vison gitangaza ibinyoma. Kubeshye ko perezida w’u Rwanda yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Uganda I Dubai nyamara bitarabaye,  nanone mu ntangiriro z’iki cyumweru kuri rumwe mu mbuga z’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda hagaragaye inkuru ivuga ko Kagame yagiranye inama y’umutekano na bamwe mu basirikare bakuru biga ku kibazo cya Uganda.

Ikinyamakuru News of Rwanda dukesha iyi nkuru kivuga ko kuvuga ko perezida Kagame yahamagaje iyi nama y’umutekano muri weekend ishize ari ikinyoma cyambaye ubusa nk’uko byatangajwe na rumwe muri izo mbuga rwavuze ko amakuru rukesha bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bari mu Urugwiro bakibwiye ko, inama yabaye kuwa Gatandatu nyuma y’uko perezida Kagame agarutse avuye muri Africa Global Business Forum I Dubai, ikaba yaritabiriwe n’Umugaba mukuru w’Inkeragutabara, Gen Fred Ibingira, Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’ubutasi n’umutekano (NISS), Gen. Joseph Nzabamwita, minisitiri w’ingabo, James Kabarebe, na Francis Mutaganda, umuyobozi wa ESO (External Security Organization).

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko nta nama nk’iyi yabayeho, kuko nyuma y’inama ya Africa Global Business Forum I Dubai, perezida Kagame yahise yerekeza mu Bwongereza aho yanaherewe igihembo cyo kuba yarateje imbere ubukerarugendo kizwi nka World Tourism Awards, aho yanasuye stand ya Uganda nk’uko bigaragara ku ifoto aho yasuhuzanyaga na Prof. Ephraim Kamuntu.

Perezida Kagame kuri stand ya Uganda asuhuzanya na Prof. Ephraim Kamuntu

Iyi rero ni inshuro ya 2 hakwirakwijwe amakuru y’ibinyoma ku bwende nyuma y’inkuru na none y’impimbano yavugaga ko perezida Kagame na Museveni bagiranye ibiganiro bari I Dubai.

News of Rwanda isoza itanga inama z’uko itangazamakuru ryakagombye gukoreshwa mu gutanga amakuru afite akamaro aho gutanga amakuru y’ibinyoma kuko ngo ibi biri gufasha abitifuriza amahoro n’umutekano akarere.

Ibi kandi ngo bisa nk’uburyo bwo kujijisha ubutegetsi bwa Uganda buri gukoresha hagamijwe kurangaza abantu ngo ntibite ku bibazo bya politiki biri imbere mu gihugu.

2017-11-09
Editorial

IZINDI NKURU

Umuryango w’Ikigarasha Bénoit MUHOZA,Urarira ayo Kwarika, ngo Wapfushije Uhagaritse!!

Umuryango w’Ikigarasha Bénoit MUHOZA,Urarira ayo Kwarika, ngo Wapfushije Uhagaritse!!

Editorial 19 Aug 2020
Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Editorial 26 Aug 2023
Abanyamakuru Jean Bosco Gasasira wabaga munzu y’abasazi muri Suede, Kabonero na Didas Gasana b’Umuseso bagaruwe Kampala mu bikorwa byo kurwanya u Rwanda

Abanyamakuru Jean Bosco Gasasira wabaga munzu y’abasazi muri Suede, Kabonero na Didas Gasana b’Umuseso bagaruwe Kampala mu bikorwa byo kurwanya u Rwanda

Editorial 25 Nov 2017
Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana.

Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana.

Editorial 09 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yashimye ubutwari bw’abahaze ubuzima babohora igihugu
Mu Rwanda

Perezida Kagame yashimye ubutwari bw’abahaze ubuzima babohora igihugu

Editorial 01 Oct 2017
Ese wemera ko urukundo nyarwo rukibaho? ubuhamya bw’urukundo rwa Manzi
SHOWBIZ

Ese wemera ko urukundo nyarwo rukibaho? ubuhamya bw’urukundo rwa Manzi

Editorial 06 May 2018
Burundi/Muyinga: Imbonerakure enye zishwe zimaze kurasa abantu babiri
Mu Mahanga

Burundi/Muyinga: Imbonerakure enye zishwe zimaze kurasa abantu babiri

Editorial 10 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru