• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda: Kwambara ingofero itukura (Red beret) nka Bobi Wine utari umusirikare byahindutse icyaha gihanirwa

Uganda: Kwambara ingofero itukura (Red beret) nka Bobi Wine utari umusirikare byahindutse icyaha gihanirwa

Editorial 01 Oct 2019 HIRYA NO HINO, POLITIKI

Igisirikare cya Uganda kuri uyu wa Mbere cyatangaje ko kwambara ingofero itukura ikoze nk’iza gisirikare zizwi nka “Red berets” ndetse n’imyenda isa nk’iya gisirikare bishobora kugeza umusivili ubyambaye ku gihano cy’igifungo ariko ahanini hakaba hagamijwe guca intege Bobi Wine n’abamushyigikiye bakunze kwambara izi ngofero.

Uyu muhanzi wahindutse umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, akaba yaratangaje ko azahangana na Museveni mu matora ya perezida yo mu 2021, yagize izi ngofero zitukura (red berets) ikimenyetso cye cyo guhangana n’ubutegetsi.

izi ngofero zinambarwa n’abasirikare bamwe b’igihugu zashyizwe mu igazeti ya mbere ibayeho  y’imyambaro yose ya gisirikare, ivuga ko umuturage wese uzafatanwa izi ngofero ashobora guhanishwa igifungo kitarengeje imyaka itanu.

“Imyambaro ya UPDF yashyizwe mu igazei, igikorwa cyashyigikiwe n’inzego zo hejuru z’igisirikare zanashimiye komite ishinzwe imyambarire gusoza ikivi yahawe mu myaka ishize,” uyu ni Brig. Richard Karemire, umuvugizi wa UPDF, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara.

Yongeyeho ko biri mu rwego rwo gutandukanya ingabo z’umwuga n’abandi ndetse no kugendana n’ibiteganywa n’Amasezerano yashyizeho EAC nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.

Bobi Wine ariko we ngo kubuza kwambara izi ngofero biteye isoni. Yavuze ko ibi bigamije kuburizamo ikibazo ku butegetsi bw’igitugu ariko People Power irenze ingofero itukura (red beret) ati: “Turenze ikimenyetso cyacu. Turi muvoma ya politiki irwanira ahazaza ha Uganda kandi tuzakomeza urugamba rwacu ruharanira demokarasi n’imibereho myiza y’Abagande bose.”

Ibi Bobi Wine akaba yabitangaje mu itangazo ryohererejwe AFP.

2019-10-01
Editorial

IZINDI NKURU

Umugaba mukuru w’ingabo za Sudani y’Epfo, Gen Mawut Ajongo, yitabye Imana

Umugaba mukuru w’ingabo za Sudani y’Epfo, Gen Mawut Ajongo, yitabye Imana

Editorial 20 Apr 2018
Uganda: Urukiko rwategetse ko Gen Tumukunde ushinjwa ubugambanyi afungwa by’agateganyo

Uganda: Urukiko rwategetse ko Gen Tumukunde ushinjwa ubugambanyi afungwa by’agateganyo

Editorial 18 Mar 2020
RDC: Emmanuel Ramazani Shadary yemeye ko yatsinzwe amatora

RDC: Emmanuel Ramazani Shadary yemeye ko yatsinzwe amatora

Editorial 13 Jan 2019
Mu Rwanda habonetse abandi bantu 3 barwaye Coronavirus

Mu Rwanda habonetse abandi bantu 3 barwaye Coronavirus

Editorial 10 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

The Soldiers of Christ izasangiza urungano urugendo rw’ijuru binyuze mu mpano
SHOWBIZ

The Soldiers of Christ izasangiza urungano urugendo rw’ijuru binyuze mu mpano

Editorial 17 Nov 2017
Uwakoze Jenoside yarihiwe amashuri na FARG bimenyekana ageze muri kaminuza
ITOHOZA

Uwakoze Jenoside yarihiwe amashuri na FARG bimenyekana ageze muri kaminuza

Editorial 31 Oct 2017
Imyambaro icumi y’amakipe mibi kurusha indi ku isi muri uyu mwaka
IMIKINO

Imyambaro icumi y’amakipe mibi kurusha indi ku isi muri uyu mwaka

Editorial 18 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru