• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: N’iki cyihishe inyuma yo kwanga icyemezo cya UNHCR cyo gukuraho Sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda

Uganda: N’iki cyihishe inyuma yo kwanga icyemezo cya UNHCR cyo gukuraho Sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda

Editorial 11 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Nyuma yaho Sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze kuva mu 1959 kugeza 1998 yarangiranye na tariki 31 Ukuboza 2017, ibihugu byinshi biragenda bisaba abanyarwanda babituyemo bitwa impunzi ko bataha mu gihugu cyabo kuko nta mpamvu igihari yo kwitwa impunzi, ariko igihugu cya Uganda cyo cyimye amatwi icyo cyemezo cya UNHCR.

Hashize iminsi havugwa umwuka mubi hagati ya Uganda n’u Rwanda cyane cyane kubera ibikorwa bya leta ya Uganda ishyigikira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda barangajwe imbere n’umutwe w’iterabwoba RNC uvugwa mu bikorwa byo gukangurira impunzi z’abanyarwanda muri Uganda kujya mu nkambi zawo muri Uganda na Republulika iharanira demokarasi ya Congo.

Uganda yatangaje ko impunzi ziri muri icyo gihugu zitazakurirwaho iyo sitati, ahubwo ngo yatangiye kureba uburyo bamwe bazahabwa ubwenegihugu.

Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe kurwanya Ibiza no kwita ku mpunzi muri Uganda, Musa Ecweru, yagiranye na BBC, yavuze ko bidashoboka ko Uganda yakuraho sitati y’ubuhunzi. Yanavuze ko bari no kwiga uburyo babaha ubwenegihugu.

Musa Ecweru, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ibiza n’impunzi muri Uganda

Abahanga bakurikirana politiki muri aka karere baravuga ko ibyo uyu muyobozi yatangaje ari nk’urwitwazo rwo gushaka kugaragaza ko mu Rwanda hari ibibazo, ayobya uburari kubiri kuvugwa kuri Uganda cyane cyane birimo guhonyora uburenganzira bwa muntu bafata abanyarwanda bahatuye bakabakorera iyicarubozo babahora ko ari intasi z’u Rwanda kandi ari abanyarwanda, bamwe bari basanzwe batuye muri icyo gihugu banahakorera imirimo itandukanye.

Ibi kandi bihurirana n’andi makuru agenda ashyira mu majwi imigambi yo kwinjiza impunzi ziri muri icyo gihugu, mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bikavugwa ko bigirwamo uruhare n’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare, CMI; bivuze ko leta ya Uganda nubundi itafata icyemezo cyo gukangurira impunzi z’abanyarwanda ziri muri icyo gihugu kandi bari gukangurirwa kwinjira mu mitwe irwanya leta y’u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gusobanura ko nta mpamvu zikiri mu Rwanda zituma abaturage barwo bari mu mahanga bakomeza kwitwa impunzi, ari nayo mpamvu sitati yabwo yavanweho.

Ibihugu bicumbikiye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda nka Congo Brazaville, Zambia, Mozambique n’ibindi, byamaze gushyira mu bikorwa umwanzuro wo gukuraho sitati y’ubuhunzi ndetse Abanyarwanda bakomeje gushakisha uburyo bwatuma bubahiriza amategeko.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Midimar yakiriye Abanyarwanda bahagarariye abandi muri Mozambique basobanuriwe uburyo butandukanye abakiri mu buhunzi babona ibyangombwa by’u Rwanda bibafasha gutahuka cyangwa gutura mu bihugu barimo atari impunzi

Abo Banyarwanda batari bafite amakuru ahagije y’uburyo babonamo ibyangombwa, baje gusobanuza mu Rwanda uko babigenza, bakazasubirayo kuri uyu wa Kane bashyiriye ubutumwa bagenzi babo muri gahunda ya “Come and see, go and tell”.

 

2018-01-11
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida wa RDC Félix Tshisekedi Yitabiriye inama mpuzamahanga y’abayobozi b’ibigo bikomeye (African CEOs Forum) ibera i Kigali

Perezida wa RDC Félix Tshisekedi Yitabiriye inama mpuzamahanga y’abayobozi b’ibigo bikomeye (African CEOs Forum) ibera i Kigali

Editorial 25 Mar 2019
Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!

Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!

Editorial 03 Jul 2025
Mu gitabo ‘Rwanda Demain’, Kimonyo ashimangira ubuhangange bwa Perezida Kagame

Mu gitabo ‘Rwanda Demain’, Kimonyo ashimangira ubuhangange bwa Perezida Kagame

Editorial 18 Nov 2017
RNC – Umutwe udafite ibitekerezo bya politiki bifatika

RNC – Umutwe udafite ibitekerezo bya politiki bifatika

Editorial 06 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Imvururu zishingiye ku butaka zaguyemo umwe, inzu 100 ziratwikwa
Mu Mahanga

Uganda: Imvururu zishingiye ku butaka zaguyemo umwe, inzu 100 ziratwikwa

Editorial 19 May 2018
RRA yatangije umushinga uzongerera ubushobozi EBM y’ikoranabuhanga izasimbuza imashini zisanzwe
IKORANABUHANGA

RRA yatangije umushinga uzongerera ubushobozi EBM y’ikoranabuhanga izasimbuza imashini zisanzwe

Editorial 10 Mar 2019
Graca Machel yagereranyije Perezida Kagame na Nelson Mandela
INKURU NYAMUKURU

Graca Machel yagereranyije Perezida Kagame na Nelson Mandela

Editorial 07 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru