Nyuma yaho Sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze kuva mu 1959 kugeza 1998 yarangiranye na tariki 31 Ukuboza 2017, ibihugu byinshi biragenda bisaba abanyarwanda babituyemo bitwa impunzi ko bataha mu gihugu cyabo kuko nta mpamvu igihari yo kwitwa impunzi, ariko igihugu cya Uganda cyo cyimye amatwi icyo cyemezo cya UNHCR.
Hashize iminsi havugwa umwuka mubi hagati ya Uganda n’u Rwanda cyane cyane kubera ibikorwa bya leta ya Uganda ishyigikira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda barangajwe imbere n’umutwe w’iterabwoba RNC uvugwa mu bikorwa byo gukangurira impunzi z’abanyarwanda muri Uganda kujya mu nkambi zawo muri Uganda na Republulika iharanira demokarasi ya Congo.
Uganda yatangaje ko impunzi ziri muri icyo gihugu zitazakurirwaho iyo sitati, ahubwo ngo yatangiye kureba uburyo bamwe bazahabwa ubwenegihugu.
Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe kurwanya Ibiza no kwita ku mpunzi muri Uganda, Musa Ecweru, yagiranye na BBC, yavuze ko bidashoboka ko Uganda yakuraho sitati y’ubuhunzi. Yanavuze ko bari no kwiga uburyo babaha ubwenegihugu.
Abahanga bakurikirana politiki muri aka karere baravuga ko ibyo uyu muyobozi yatangaje ari nk’urwitwazo rwo gushaka kugaragaza ko mu Rwanda hari ibibazo, ayobya uburari kubiri kuvugwa kuri Uganda cyane cyane birimo guhonyora uburenganzira bwa muntu bafata abanyarwanda bahatuye bakabakorera iyicarubozo babahora ko ari intasi z’u Rwanda kandi ari abanyarwanda, bamwe bari basanzwe batuye muri icyo gihugu banahakorera imirimo itandukanye.
Ibi kandi bihurirana n’andi makuru agenda ashyira mu majwi imigambi yo kwinjiza impunzi ziri muri icyo gihugu, mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bikavugwa ko bigirwamo uruhare n’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare, CMI; bivuze ko leta ya Uganda nubundi itafata icyemezo cyo gukangurira impunzi z’abanyarwanda ziri muri icyo gihugu kandi bari gukangurirwa kwinjira mu mitwe irwanya leta y’u Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gusobanura ko nta mpamvu zikiri mu Rwanda zituma abaturage barwo bari mu mahanga bakomeza kwitwa impunzi, ari nayo mpamvu sitati yabwo yavanweho.
Ibihugu bicumbikiye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda nka Congo Brazaville, Zambia, Mozambique n’ibindi, byamaze gushyira mu bikorwa umwanzuro wo gukuraho sitati y’ubuhunzi ndetse Abanyarwanda bakomeje gushakisha uburyo bwatuma bubahiriza amategeko.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo Midimar yakiriye Abanyarwanda bahagarariye abandi muri Mozambique basobanuriwe uburyo butandukanye abakiri mu buhunzi babona ibyangombwa by’u Rwanda bibafasha gutahuka cyangwa gutura mu bihugu barimo atari impunzi
Abo Banyarwanda batari bafite amakuru ahagije y’uburyo babonamo ibyangombwa, baje gusobanuza mu Rwanda uko babigenza, bakazasubirayo kuri uyu wa Kane bashyiriye ubutumwa bagenzi babo muri gahunda ya “Come and see, go and tell”.