Minisitiri Louise Mushikiwabo muri iki gitondo yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, ikiganiro asubizamo bimwe mu bibazo binyuranye bireba imibanire y’u Rwanda n’amahanga. Yavuze ko ku kibazo giheruka hagati y’u Rwanda na Uganda cyatewe n’aba Uganda kandi ko u Rwanda rudashobora kubagirira nabi kuko ari abavandimwe basangiye amaraso.
Ibinyamakuru muri Israel byagiye bitangaza ko hari abimukira bamaze kuvanwa yo bagera mu Rwanda ku bwumvikane bw’ibihugu byombi. Ibi Minisitiri Mushikiwabo yabihakanye.
Uyu muvugizi wa Guverinoma yavuze ko iby’abimukira ivugwa ko bavuye cyangwa bagombaga kuva muri Israel baza mu Rwanda ntabyabayeho.
Ashimangira ko ibyo bitarabaho ariko hari ibyo bavuganye na Israel ati “Twabwiye Leta ya Israel ko igihugu cyacu kiteguye kwakira abimukira bava muri Israel ariko bigendanye n’amategeko mpuzamahanga.”
Yanavuze ko n’abimukira bo muri Libya, bavuzwe ubwo byagaragaraga ko bacuruzwa, u Rwanda rwiteguye kugira abo rwakira ariko nta bwumvikana ubw’aribwo bwose burabaho ku buryo hari abazanwa mu Rwanda.
Gusa yemeza ko mu byumweru bicye biri imbere ubwo bwumvikane bushobora kugerwaho.
Iby’u Rwanda na Uganda
Mu mpera z’umwaka ushize umubano w’u Rwanda na Uganda wajemo igitotsi, bamwe mu banyarwanda bakoreraga muri Uganda barahohoterwa ndetse boherezwa mu Rwanda hari abakorewe iyicarubozo.
Ishingiro ry’iki kibazo Minisitiri Mushikiwabo ntiyarigiyemo cyane, gusa yemeje ko ‘ibibazo byaturutse ku gihugu cya Uganda aho abanyarwanda bagiriwe nabi’
Ati “twe hano ntabwo dushobora kubagirira nabi ni abavandimwe dusangiye amaraso. Bimaze kuba twarabegereye, Perezida aganira na mugenzi we wa Uganda. Icyo twifuza ni uko bihagarara ariko bibaho.”
Avuga ko Leta y’u Rwanda itumvaga impamvu yabyo kuko ngo ubundi umubano w’u Rwanda na Uganda ari igihango.
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda cyadindije imishinga imwe n’imwe y’iterambere.
Iby’u Rwanda n’Ubufaransa
Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa usanzwe uhoramo igitotsi kenshi gishingiye ku mateka n’uruhare u Rwanda rushinja Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubufaransa kugeza ubu ntiburemera iby’urwo ruhare, gusa Perezida Nicolas Salkozy ubwo yasuraga u Rwanda tariki 25 Gashyantare 2010 yemeye ko igihugu cye cyakoze amakosa mu gufata imyanzuro ku byabaye mu Rwanda.
Ubufaransa kandi butungwa urutoki n’u Rwanda ko bugicumbikiye benshi mu baregwa gukora Jenoside bashakishwa n’ubutabera mu Rwanda.
Perezida Emmanuel Macron kuva yatorerwa kuyobora Ubufaransa amaze guhura na Perezida Kagame inshuro eshatu baganira ku mubano w’ibihugu byombi, harimo n’ubwo baheruka guhurira mu Buhinde mu mpera z’icyumweru gishize.
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko aho ubuyobozi bushya bwa Perezida Emmanuel Macron buziye hari icyahindutse, ngo hari ubushake buboneka bwo guhindura ibintu. Ati “Kandi natwe twishimiye kuba hari ubwo bushake.”
Abakuru b’ibihugu 26 bazaza i Kigali vuba aha
Minisitiri Louise Mushikiwabo muri iki kiganiro yakomoje ku nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya Africa ngo izabera i Kigali tariki 21 Werurwe.
Yavuze ko iyi nama mubyo izaganiraho harimo umurongo wa ya mavugururwa y’Umuryango w’Ubumwe bwa Africa yari ayobowe na Perezida Kagame, ubu unayoboye uyu muryango.
Muri iyi nama ngo abayobozi ba Africa bazasinya amasezerano y’isoko rusange rya Africa.
Yavuze ko abakuru b’ibihugu bya Africa bagera kuri 26, abayobozi ba za Guverinoma n’abayobozi b’ibihugu bungirije ngo bazitabira iyi nama.
Ndetse ngo kuva ejo kuwa gatatu ku bufatanye n’umugi wa Kigali abantu bazatangira kumenyeshwa imwe mu mihanda izafungwa kugira ngo aba banyacyubahiro bakirwe neza.