Perezida Yoweri Museveni, akaba n’umugaba w’ikirenga w’igisirikare cya Uganda, yakoze impinduka mu bayobozi bakuru b’ingabo mu rwego rwo gukaza ibikorwa by’igisirikare mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Ni muri urwo rwego Maj Gen. Fred Ociti Tolit yoherejwe muri Afurika y’Epfo avuye mu Burundi nk’umujyanama mu by’umutekano muri ambasade.
Uyu yabanje kuba uhagarariye igisirikare cya Uganda (Uganda’s defence attache) ku cyicaro cya Afurika Yunze Ubumwe I Addis Abeba muri Ethiopia, ndetse akaba yarabaye chairman w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye.
Maj Gen. Nakibus Lakara yavanwe mu kigo gishinzwe ubushobozi gutabara byihuse (URDCC) yoherezwa muri AMISOM aho azaba umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig Richard Karemire yemeje ibi kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo, aho yatangaje ko ibi biri mu rwego rwo gukomeza ubuyobozi bwa UPDF mu rwego rwo kurushaho gusohoza inshingano.
Iyi nkuru dukesha Chimpreports kandi ikomeza ivuga ko Brig George Etyang yakuwe muri Afurika y’Epfo akajyanwa mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba.
Brig. Dominic Twesigomwe akaba yakuwe CIRMIS (Chieftaincy of Integrated Resource Management Information System) akoherezwa nka Defence Attache muri ambasade muri Sudani y’Epfo.
Naho Brig Emmanuel Kanyesigye wayoboraga division ya 4 muri Gulu yoherejwe I Burundi nka Defence Attache.
Iyoherezwa rya Brig Kanyesigye ngo rikaba rije mu gihe hakomeje kuzamuka umwuka mubi hagati y’u Burundi n’u Rwanda nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.
Uyu Kanyesigye wigeze kuyobora Military Police ya Uganda ngo akaba azwiho kuba ari intararibonye ku rugamba.