Mu nama ya mbere yahuje Komisiyo yashyiriweho kwiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubwumvikane hagati y’u Rwanda na Uganda iri kubera i Kigali, Minisititi w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa yavuze ko igihugu ke gifite ubushake bwo kongera kubana mu mahoro n’u Rwanda. Minisitiri Nduhungirehe Olivier we ati “Twizeye ko tugiye gusasa inzobe.”
Ku ruhande rw’u Rwanda, abitabiriye ni Gen Maj Frank Mugambage, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda ; Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano Gen Maj Joseph Nzabamwita hamwe na Col Anaclet Kalibata, Umuyobozi Mukuru ushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu n’umutekano.
Ku ruhande rwa Uganda, intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sam Kuteesa.
Hari kandi Minisitiri w’Umutekano, Gen. J.J Odongo Abu; Umuyobozi mu Biro bya Perezida Yoweri Museveni, Amb. Joseph Ocwet; Intumwa Nkuru ya Leta, William Byaruhanga na Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Oliver Wonekha.
Abahuza muri ibi biganiro ni Umujyanama muri Ambasade ya Angola mu Rwanda, Horacio Uliengue; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto; Minisitiri w’Intebe wungirije wa RDC, Gilbert Kankonde Malamba n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rwa RDC, Inzun Justin Kakiak.
Kuri gahunda y’inama, harabanza ijambo rya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto, nyuma havuge Minisitiri w’Intebe wungirije wa Congo Kinshasa, akaba na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu no kwakira abantu, Gilbert Kankonde Malamba, hakurikireho Amb. Olivier Nduhungirehe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, nyuma havuge Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa.
INKURU BIFITANYE ISANO :
Sam Kutesa yavuze ko abaturage b’ibihugu byombi bifuza umubano mwiza kandi yizeza ko igihugu cye cyiteguye gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Angola.
Ibi bishimangirwa na Amb. Olivier Nduhungirehe na we wavuze ko u Rwanda rufite ubushake bwo gushyira mu bikorwa ibikubiyemo kandi rubyiteguye.
” Amasezerano ya Angola ni ingenzi ariko ishyirwamubikorwa ryayo ni rwo rufunguzo rwo kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda. Ndabizeza ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa aya masezerano.”
Ku wa 21 Kanama, Perezida Kagame na Museveni wa Uganda basinyiye amasezerano muri Angola, agamije kubyutsa umubano w’ibihugu byombi no gusigasira umutekano mu karere. Bageze i Luanda ku butumire bwa Perezida João Lourenço w’Angola, Felix Tshisekedi wa RDC na Denis Sassou Nguesso wa Congo bitabira nk’abahamya.
Hashyizweho komisiyo ishinzwe kureba ishyirwamubikorwa ry’aya masezerano igizwe na bamwe mu bayobozi bo mu Rwanda na Uganda.
Nyuma yo gusinya aya masezerano, abaturage b’ibihugu byombi bari biteze: gufungura Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda mu buryo butubahirije amategeko, gufungura imipaka; ubuhahirane bukoroha no gufungura ibinyamakuru bikorera kuri murandasi.
Hari andi makuru ko Uganda ifasha imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Mu ngingo yo gusigasira ubusugire bw’igihugu gituranyi n’akarere, u Rwanda rwifuza ko Uganda yahagarika izi mfashanyo.
Nyuma y’aya magambo y’abayobozi, intumwa za Uganda n’abahagarariye u Rwanda, baragirana inama yabo mu muhezo niyo igaririrwamo ibibazo by’umubano mubi uri hagati y’ibi bihugu.