• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Umuhungu wa Rujugiro arindiwe umutekano mu buryo bukomeye

Uganda: Umuhungu wa Rujugiro arindiwe umutekano mu buryo bukomeye

Editorial 10 Dec 2017 ITOHOZA

Umuhungu w’umunyemari Ayabatwa Tribert Rujugiro witwa Richard Rujugiro arindwa ku buryo bukomeye by’umwihariko iyo yasuye uruganda rw’itabi rwa se ruherereye ahitwa Arua.

Nk’uko ikinyamakuru The Standard dukesha iyi nkuru kibitangaza, ngo uyu muhungu wa Rujugiro ndetse na mubyara wa se witwa Claude Ndatinya, ngo barindiwe umutekano  aho bari muri Hoteli y’umuturirwa iherereye mu Majayaruguru ya Uganda.

Abatuye muri uyu mujyi muto wa Arua batangarije iki kinyamakuru ko batangazwa n’uburyo umutekano uba wakajijjwe ku buryo bukomeye mu gihe Richard Rujugiro na Claude Ndatinya baba bagiye muri aka gace.

Iki kinyamakuru cyongeraho ko Rujugiro wigeze gufungirwa muri Afurika y’Epfo no mu Bwongereza ashinjwa kunyereza imisoro,  ko afitanye umubano wa hafi n’abayobozi bakuru b’igihugu cya Uganda, barimo murumuna wa Perezida Museveni, Caleb Akandwanaho uzwi ku izina rya Gen.Salem Saleh ndetse akaba akunze kwakirwa nk’umushyitisi w’imena igihe cyose ari muri Uganda.

The Standard kandi yagarutse ku cyo yise ‘ibintu bizwi’ ko umunyemari Ayabatwa Tribert Rujugiro ari we utera inkunga mu buryo bw’amikoro ihuriro rirwanya Leta y’u Rwanda ryitwa Rwanda National Congress (RNC), rishinjwa ibikorwa by’iterabwoba birimo gutera za gerenade zakomerekeje abana n’abagore mu mujyi wa Kigali.

Richard Rujugiro ni umwe mu bana bisa nk’aho bizerwa na se cyane dore ko yagiye amuhagarira ahantu hakomeye harimo nko mu rukiko rwa London (Soma Landani) ubwo hakemurwaga ikibazo cyari hagati ye na Afurika y’Epfo cyijyanye n’inyerezwa ry’imisoro, aho yishyuye amafaranga asaga miliyoni 57 z’Amanyarwanda kugira ngo arekurwe kuko yari afungishijwe ijisho.

Ibi birashoboka ko iyi yaba ariyo mpamvu  uyu muhungu wa Rujugiro, Richard Rujugiro arindwa cyane kuko bigararagara ko ari umwizerwa wa se bityo na leta ya Uganda ikaba ikora igishoboka cyose kugira ngo irinde umwana w’uyu munyemari usigaye ari umwe mu bashorayo imari bakomeye nyuma yaho ahunze u Rwanda mu mwaka wa 2009.

2017-12-10
Editorial

IZINDI NKURU

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

Editorial 13 Feb 2017
Gen Kale Kayihura yasabye Museveni kumurenganura

Gen Kale Kayihura yasabye Museveni kumurenganura

Editorial 20 Jul 2018
Burundi : Umunyarwandakazi  Uwimana Florence afungiwe  mu kasho mu Ntara ya Gitega ashinjwa ubutasi

Burundi : Umunyarwandakazi  Uwimana Florence afungiwe  mu kasho mu Ntara ya Gitega ashinjwa ubutasi

Editorial 10 Oct 2018
Nyamirambo : Uwari utwaye imodoka y’abacungagereza yishe umuntu ariruka, Polisi imucakira  yiyoberanyije

Nyamirambo : Uwari utwaye imodoka y’abacungagereza yishe umuntu ariruka, Polisi imucakira yiyoberanyije

Editorial 27 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gushimangira umubano n’ubufatanye: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Butaliyani yasuye Polisi y’u Rwanda
Mu Mahanga

Gushimangira umubano n’ubufatanye: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Butaliyani yasuye Polisi y’u Rwanda

Editorial 25 Feb 2017
U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Uganda na Maroc muri CHAN 2020
IMIKINO

U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Uganda na Maroc muri CHAN 2020

Editorial 18 Feb 2020
Rushyashya Yashyize Hanze Kayumba Na Sisulu Mu Mibanire Y’u Rwanda Na Afurika Y’epfo
ITOHOZA

Rushyashya Yashyize Hanze Kayumba Na Sisulu Mu Mibanire Y’u Rwanda Na Afurika Y’epfo

Editorial 12 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru