Ejo bundi nibwo Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe akarere, Philemon Mateke, yatanze igitekerezo ku kwirukanwa kwa Olivier Nduhungirehe wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Mateke yanditse kuri Twitter akoresheje konti Guverinoma ya Uganda iheruka guhakana ko ari iye, ati “Naramuburiye! Ikibazo cy’aba bakiri bato ni uko batumvira abakuru. Babona ububasha buke bukigira mu mutwe. Maze muri politiki imyaka 55. Ikibazo gisigaye ni umutekano we. Ubutaha azaba ashinjwa iby’ubugambanyi,”
Mateke n’abandi bantu bo mu butegetsi bwa Uganda bagerageje guhuza ukwirukanwa kwa Nduhungirehe n’ibibazo biri mu mubno w’ibihugu byombi, cyane ko akenshi ibintu u Rwanda rukora, muri Uganda bifatwa nk’aho bifitanye isano n’icyo gihugu, ibintu bitumvikana ku babikurikiranira hafi.
Ni ikibazo cy’umutekano muke muri Uganda: Nubwo ivuga ko ari igihugu kinini kuruta u Rwanda, ibikiberamo bigaragaza umutekano muke no kwisuzugura kigira imbere y’umuturanyi wo mu majyepfo.
Ntabwo bitangaje kuba Mateke yarabaye umwe mu bantu ba mbere bagize icyo bavuga. Ibyakurikiye nyuma byari ugushakira impamvu ibikorwa bya Uganda byo gushyigikira FDLR.
Yakomeje ati “Icyemezo cya Guverinoma ni uko Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Uyu ntabwo ari umwanzuro wa Guverinoma y’u Rwanda. Ni icyemezo cy’umuryango mpuzamahanga w’ibihugu. Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye iheruka kwemeza itariki ya 7 Mata nk”Umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994,” bivuze ko umuyobozi wa guverinoma yose nta bubasha afite bwo kuzana icyo atekereza ko gikwiye kwibukwa ku wa 7 Mata.
Mateke na Guverinoma ye ntabwo bashakaga gusa gushyira imbere ibya “Jenoside ebyiri” byigishwa na FDLR [igizwe ahanini n’abahoze muri FAR n’Interahamwe bayoboye jenoside]; banashakaga kugoreka byinshi. Ikinyamakuru cy’Urwego rw’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda, CMI, Soft Power News cyabeshye ko “igihugu rukumbi ku Isi cyatabaye Abanyarwanda ari Uganda ya Perezida Yoweri Museveni.”
Bizwi neza ko Museveni yakomeje gukabiriza uruhare rwe mu gufasha RPF mu rugamba, uretse urw’Abanyarwanda mu kubohorora Uganda aho abenshi mu rubyiruko babaye ibitambo, ubufasha bahawe nk’inyiturano ntibwarenze kuba Uganda ari cyo gihugu barimo, kikanababera inzira ibagezaho ibikoresho byavaga i Mombasa.
Iyo Museveni ashaka kurokora igihugu Jenoside, ntabwo aba akorana n’abarwanashyaka ba Hutu Power nka Mateke, cyangwa ngo abe atera inkunga imitwe yitwaje intaro ishaka gukomeza Jenoside, FDLR na RUD Urunana.
Ingengabitekerezo ya Jenoside no kuba yarakoranye na Kayibanda na Habyarimana nibyo byatumye Museveni amwizera amugira Minisitiri ushinzwe gusa guhuza imitwe irwanya u Rwanda, by’umwihariko guhuza FDLR na RUD Urunana, ikomeye ku mugambi wo kumaraho Abatutsi barokotse.
Mu 2001 ikinyamakuru New Vision cyanditse inkuru cyise ko “Umudepite uhagarariye Mbarara Winnie Byanyima ejo yashinjwa gushishikariza abaturage kwigomeka”. Byanyima yari yabwiye Kenya Television Network (KTN) ko “Uganda irimo gutoza abicanyi b’Interahamawe bo mu Rwanda.”
Nk’uko iyo nkuru yavugaga, “Umushinjacyaha yavuze ko Byanyima ku wa 7 Mata 2001 ku kibuga cy’indege cya Entebbe yemeje ko yavuze ayo magambo kuri KTN ku wa 31 Werurwe 2001,” ndetse ko yavugaga ko “Perezida Museveni arimo gutoza abajenosideri b’Interahamwe ngo barwanye Guverinoma ya Paul Kagame.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 10 Mata 2001 kuri Sir Apollo Kagwa Road i Kampala, Winnie Byanyima yemeje ko ayo magambo ye ari ukuri. Yatawe muri yombi, pasiporo ye irafatirwa yangirwa kujya mu mahanga.
Mu 2005 Museveni yahaye pasiporo Ignace Murwanashyaka wari Perezida wa FDLR, umutwe Winnie Byanyima yavugagaho mu kiganiro n’abanyamakuru. Muri icyo gihe abicanyi bari batorotse ubutabera mu Rwanda bajyaga muri Uganda kuko FDLR yababwiraga ko ariho bakwizera gucungirwa umutekano.
Hagati aho, Guverinoma y’u Rwanda yakomeje gusaba Uganda binyuze mu nzira za dipolomasi, inyandiko z’igihugu, yibutsa Uganda inshingano ifite zo guta muri yombi no kohereza mu Rwanda abakekwaho uruhare muri Jenoside bagera ku 135 bidegembya muri Uganda.
Mu 2018, Minisitiri Mateke yakoranyije inama i Kampala (ku wa 14-15 Ukuboza) muri Serena Hotel, igamije kunoza ihuzabikorwa hagati ya FDLR na RNC. Nk’uko abayobozi bakuru ba FDLR bari muri iyo nama babyiyemereye, uwari umuvugizi wayo Nkaka Ignace alias La Forge Fils Bazeye, n’uwari ushinzwe iperereza muri uyu mutwe w’abakoze Jenoside, Lt Col Jean-Pierre Nsekanabo, alias Theophile Kamara Abega ,bafashwe bageze ku mupaka wa Bunagana winjira muri RDC bavuye i Kampala , bakoherezwa mu Rwanda, Mateke yabagejejeho “ubutumwa bwihariye” mu izina rya Perezida Museveni.
Raporo yo ku wa 31 Ukuboza 2018 yakozwe n’itsinda ry’impuguke z’Umuryngo w’Abibumbye kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yashyize ahabona ko muri Uganda hari imiyoboro yo kwinjiza abarwanyi bashya muri FDLR na RNC, hamwe n’ubufasha bweruye bahabwa na Guverinoma ya Uganda.
Ikigaragara ni uko iyi nkunga ihabwa abajenosideri atari ikintu umuntu wese, uretse Museveni, yatekereza ko akwiye kwirata.
Niyongabo Venant
Nishimiye uko Leta y’ Urwanda iri kwitwara muri ibibibazo iterwa na Museveni, njye ntarabona ibihamya nibwira ko atari ukuri. Inyungu Museveni
afite mugufasha abanzi b’ urwanda n’ uburiganya, ubwirasi,ubwibone, guhisha
ikimwaro afite kuberako atantego afitiye
uganda, urwango, inzigo n’ ishyari rikabije
kubona HE PK urwego agejejeho Urwanda, nurwagezeho kugera mumahanga, Icakora agiye gusaza abibye urwango mubanyagihugu, ntakura
nisomo igihe cyose atsindwa, kubera ko
aheruka intsinzi yagejejweho n’ abana b’
Inkotanyi basheshe amaraso atari nigihugu cabo. Njye hari nubwo nibaza atagiterekeza neza ko yaba yarataye
umutwe ko ibyo agerageza byose ubona
ntabwenge burimo. Ntawakoranye n’
abajenosideri ngo arame, niyumveko Urwanda atari intara ya uganda, kandiko
Urwanda atari intsina ngufi, hari ibimenyetso byinshi bimwerekako indotoze atazigera azigeraho k’ Urwanda.