• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda yikanze igitero ita muri yombi ukekwaho guha inyeshyamba z’Abanyarwanda ubutaka bwo guhingaho

Uganda yikanze igitero ita muri yombi ukekwaho guha inyeshyamba z’Abanyarwanda ubutaka bwo guhingaho

Editorial 06 Apr 2018 ITOHOZA

Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) rwataye muri yombi umucungamutungo  witwa Gerald Yashaba ukekwaho kuba afite aho ahuriye n’ibikorwa byo gutera inkunga inyeshyamba zirimo iz’Abanyarwanda.

Gerald Yashaba ni umucungamutungo wa Lamba Enterprise Ltd, ikigo cy’uwitwa Christopher Obey, wahoze ari umucungamutungo mukuru muri minisiteri y’imirimo ya leta, kuri ubu ufunzwe, akaba yaratawe muri yombi mu ijoro ryo kuwa gatatu akuwe muri Best Price Supermarket iri ahitwa Namuwongo n’abashinzwe umutekano batanu.

Umugore wa Yashaba akaba avuga ko umugabo we yahagaritswe n’imodoka ya pick-up y’ubururu ubwo yari asohotse mu isoko, aho yashakaga gusubira iwe gutwara abana ku ishuri akabanza guca mu isoko kugira ibyo abanza kugura.

Iyi nkuru dukesha urubuga spyreports ikaba ivuga ko abamufashe, bari barimo umupolisi, ngo bari bafite imbunda za machine gun.

Yashaba bivugwa ko ari umukozi w’akadasohoka wa Obey, yari ari kumwe na none n’uwo bafite icyo bapfana wamenyesheje aya makuru umuryango we.

Amakuru aturuka mu nzego zo hejuru agera kuri uru rubuga, avuga ko Yashaba akekwaho gutera inkunga igizwe n’ibyo kurya agatsiko k’inyeshyamba z’Abanyarwanda cyangwa inyeshyamba za ADF muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru akaba akomeza avuga ko Yashaba ucunga imitungo ya Obey irimo ubutaka, yahaye igice kinini cy’ubutaka abakekwaho kuba inyeshyamba ndetse ngo zikaba zinjiraga rwihishwa mu gihugu zigatera imyaka zigasarura zikajyana mu mashyamba.

Biravugwa ko ubwo butaka yatanze bungana na hegitari 8 bukaba buherereye ahitwa Mubende, aho Obey afite amagana n’amagana y’amahegitari y’ubutaka ndetse n’ibihumbi by’amatungo.

Bikomeza bivugwa ko mu minsi ishize perezida Museveni yabonye amakuru y’uko hari agatsiko k’Abanyarwanda bataba muri Uganda bambuka bakinjira muri Uganda bagahinga ibigori muri Mubende bagasubira inyuma bakazagaruka baje gusarura.

Bikavugwa ko ako gatsiko kazaga gusarura kakaburirwa irengero bigatuma hakekwa ko ibyo kurya basaruraga babishyiraga inyeshyamba z’Abanyarwanda cyangwa inyeshyamba za ADF muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma y’aho abashinzwe iperereza bahereye Museveni aya makuru, ngo yashyizeho itsinda ngo rikore iperereza kuri iki kibazo ndetse abakekwa batabwe muri yombi.

Amakuru yatanzwe n’umuntu ariko utari mu bashinzwe iri perereza akaba avuga ko uyu mugabo Yashaba yananacumbikiye umugore w’Umunyarwandakazi iwe mu rugo igihe kirekire bikekwa ko ari we wamuhuzaga n’inyeshyamba kandi ngo ntiyasohokaga hanze cyangwa ngo yigaragaze ku mugaragaro.

Gusa, amakuru akomeza avuga ko ubwo Yashaba yatabwaga muri yombi uyu mugore yari yaramaze kuhava akajya ahantu hatazwi.

Uru rubuga rukaba rusoza inkuru yarwo ruvuga ko rwanamenye ko uwitwa Kazoora, umwe mu nshuti za hafi za Yashaba, nawe arimo guhigwa bukware ku birego bisa nk’ibye.

 

 

2018-04-06
Editorial

IZINDI NKURU

Umudiho uva mu itako

Umudiho uva mu itako

Editorial 10 Dec 2016
Kuki Museveni yanga u Rwanda akomokamo?

Kuki Museveni yanga u Rwanda akomokamo?

Editorial 28 Jul 2019
Uganda: Bobi Wine yacitse polisi yashakaga kumuta muri yombi

Uganda: Bobi Wine yacitse polisi yashakaga kumuta muri yombi

Editorial 17 Dec 2018
Bombori bombori muri RNC: Lea Karegeya, Jean Paul Turayishimiye, Emile Rutagengwa n’abandi.. bahaye integuza Kayumba Nyamwasa bamusaba kwegura, amazi atararenga inkombe

Bombori bombori muri RNC: Lea Karegeya, Jean Paul Turayishimiye, Emile Rutagengwa n’abandi.. bahaye integuza Kayumba Nyamwasa bamusaba kwegura, amazi atararenga inkombe

Editorial 23 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

USA: Umunyarwanda yasanzwe muri hotel yapfuye
HIRYA NO HINO

USA: Umunyarwanda yasanzwe muri hotel yapfuye

Editorial 22 Jun 2019
Ibitaravuzwe Kuri Jenerali Tumukunde, Inkomoko Y’urwango Na Kale Kayuhura
ITOHOZA

Ibitaravuzwe Kuri Jenerali Tumukunde, Inkomoko Y’urwango Na Kale Kayuhura

Editorial 12 Mar 2018
Perezida Kagame  yageze i Kinshasa aho  yitabiriye umuhango w’ishyingurwa na Etienne Tshisekedi
POLITIKI

Perezida Kagame yageze i Kinshasa aho yitabiriye umuhango w’ishyingurwa na Etienne Tshisekedi

Editorial 31 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru