• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uko bamwe mu banyapolitiki ba mbere ya 94 bishwe ( Kameya Andreya )

Uko bamwe mu banyapolitiki ba mbere ya 94 bishwe ( Kameya Andreya )

Editorial 07 Apr 2016 Mu Mahanga

Mu gihe buri mwaka u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, u Rwanda ruzirikana rukanibuka abanyapolitiki baharaniye kurwanya akarengane n’ingoma y’igitugu yarugejeje kuri Jenoside, ariko bakicwa rugikubita batabigezeho.

Kuwa kane tariki ya 7 Mata 1994, abanyapolitiki benshi bishwe n’aba GP ba Habyarimana, bari abo mu mashyaka (benshi banayakuriye) ataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana n’ishyaka MRND ryari ku butegetsi icyo gihe.

Bamwe muri abo bagombaga kuba abayobozi muri Guverinoma yari ihuriweho n’amashyaka menshi ndetse na FPR-Inkotanyi. Abandi bari kuri liste y’abagombaga kujya mu nteko ishingamategeko yaguye. Ariko aba bose bishwe batabigezeho.

Benshi bishwe bazira ibitegekerezo byabo n’uruhare rwabo bagize mu kugira ngo imishyikirano y’Amahoro y’Arusha igerweho.

Bamwe muri abo ni aba bakurukira:

Uwiringiyimana Agatha: uyu mutegarugori wa mbere wabaye Minisitri w’Intebe mu mateka y’u Rwanda, yishwe hamwe n’umugabo we ku munsi wa mbere wa Jenoside , tariki ya 07 Mata 1994 arashwe na Col . Bagosora nyuma y’inama yari yabereye muri camp kigali yateguraga ishyirwaho rya guverinoma y’abatabazazi, iyi nama yari iyobowe na Col. Bagosora n’abandi basilikare bakuru mu ngabo za Habyarimana.

Agatha waturukaga mu Ishyaka MDR yabaye Minisitiri w’Intebe kuva tariki ya 16 Nyakanga 1993, yagize uruhare mu guhangana n’ingoma ya Habyarimana ku buryo bweruye. Mbere y’uko aba Minisitiri w’Intebe, yari Minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye. Mbere gato ya Jenoside uyu mugore ni we watinyutse guhangana ku buryo bweruye na Perezida Habyarimana kandi ari Minisitiri w’Intebe, ndetse ntiyariye Umunwa tariki ya 05 Mutarama 1994, ubwo Habyarimana n’abategetsi b’icyo gihe baburizagamo ishyirwaho rya Guverinoma ishingiye ku masezerano y’Arusha, aho yeruye akagaragaza ko ari umugambi n’amananiza ya Perezida Habyarimana.

Ndasingwa Landuard : Ndasingwa Landuard wari uzwi nka Lando yari Minisitiri w’Imibereho myiza y’abaturage. Yishwe tariki ya 07 Mata 1994 hamwe n’umugore we w’umunya-canada hamwe n’abana be babiri, yishwe n’abasilikare barindaga umukuru w’Igihugu aho yari atuye I Kimihurura .

Uyu Ndasingwa yarindwaga n’ingabo z’Umuryango w’abibumye (UNAMIR ) zitabashije kumuhagararaho ngo ye kwicwa. Yakomokaga mu Ishyaka PL, akaba yari n’umwe mu barwanashyaka bayo b’Imena ariko utaravugaga rumwe n’igice cy’iri Shyaka PL cyari cyariyise PAWA cyari kiyobowe na Mugenzi justin na Ntamabyariro Agnes baguzwe na Habyarimana amafaranga asaga miliyoni 400 z’icyo gihe. bemera gukorana n’ishyaka MRND .


KAVARUGANDA Joseph
: Kavaruganda yari Perezida w’Urukiko rwarindaga itegeko nshinga, akaba ari we wari ufite ububasha bwo kwakira indahiro y’umukuru w’igihugu.

Uyu mugabo wakomokaga mu ishyaka MDR yishwe ku ikubibiro kugira ngo atazabangamira irahira rya Guverinoma nshya y’abatabazi yashyizweho umunsi umwe nyuma y’urupfu rwe, yari yagiyeho binyuranye n’amasezerano y’amahoro y’Arusha yagenaga igabana ry’Ubutegetsi.

Kimwe na Agatha Uwiringiyimana, Kavaruganda ni umwe mu bagabo batariye umunwa ubwo ishyirwaho rya Guverinoma ryaburizwagamo muri Matarama 1994 akabivuga yeruye.

NZAMURAMBAHO Frederic
: Nzamurambaho Frederic yari Perezida w’Ishyaka PSD akaba na Minisitiri w’ubuhinzi n’Ubworozi. Ishyaka PSD ni rimwe mu mashyaka yahanganye ku buryo bukomeye n’ingoma ya Habyarimana kandi ryanagize n’uruhare mu mishyikirano yo kugarura amahoro yaberaga Arusha. Yicanywe n’Umuryango we tariki ya 07 Mata 1994 yicwa n’ingabo zarindaga Umukuru w’Igihugu.

Ngango Felicien: Yari Visi Perezida w’Ishyaka PSD, ni umwe mu bari impirimbanyi zikomeye z’Ishyaka PSD wari ku rutonde rw’abanyapolitike b’Ishyaka PSD bagombaga gushyirwa muri Guverinoma hakurikijwe amasezerano y’amahoro y’Arusha mu gice kerekeye igabana ry’ubutegetsi. Yishwe nawe tariki ya 07 Mata 1994.

Rucogoza Faustin :
Rucogoza Faustin wakomokaga mu Ishyaka MDR yari Minisitiri w’Itangazamakuru. Nubwo yari Minisitiri w’Itangazamakuru ku ngoma ya Habyarimana, mu kwezi kw’Ugushyingo 1993 yagaragaje ko Radiyo RTLM iri kubiba urwango ndetse atinyuka kuyihangara ayiha gasopo, mu gihe iyi radiyo yari iy’abategetsi b’abahezanguti.

Yishwe tariki ya 07 Mata 1994, yishwe n’ingabo zarindaga umukuru w’Igihugu zari zamufashe we n’umufasha we tariki ya 06 Mata 1994 indege ya Habyarimana ikiraswa.

Kameya Andre : Kameya Andre wavutse mu mwaka wa 1946, yari umurwanashyaka ukomeye w’ishyaka PL akaba n’umunyamakuru. Yakoze mu binyamakuru nka Kinyamateka, akorera Ikigo cy’igihugu cy’Intagazamakuru ORINFOR ndetse aba n’umwanditsi mukuru (Editor) w’ikinyamakuru cya Minisiteri y’ubutabera.

-2619.jpg

Andre Kameya yavutse ku wa 15 Gicurasi 1946 mu ntara y’Amajyepfo. mu Karere ka Gisagara ni mwene Augustin Rubwiriza wari umututsi w’Umwega wajyanywe mu Burwi nk’umuyobozi mu gihe cy’ubwami, Rubwiriza nawe wishwe muri Jenoside atwikiwe munzu.

Kameya Andre we n’umufasha we Suzanne Nyiramuruta , n’umukobwa wabo Oliva, bishwe ku itegeko ry’uwari Perefe w’umujyi wa Kigali Renzaho Tharcisse, na Gen. Munyakazi, kubera imikoranire ya bugufi yakekwagwaho n’Ingabo za FPR – INKOTANYI.. Kameya Andre n’umwe mu bashinze Ishyaka PL yari amaze gutangiza ikinyamakuru Rwanda Rushya cyasohokaga kabiri mukwezi, cyahanganaga n’ibindi binyamakuru byari bishyigikiye ubutegetsi nka Kangura n’ibindi.

Kameya niwe washyize ahagaragara bwa mbere amafoto y’inkotanyi avuga ko ari abana b’u rwanda batahutse ” Mu nkuru yiswe ” URWANDA MU RUNDI” iyi nkuru yarakunzwe cyane .

Yishwe mu kwezi kwa gatandatu 1994, akuwe muri St Paul. ( Kameya ni nyirarume wa Burasa J.G nyiri Ikinyamakuru Rushyashya ari nawe wamureze). Kameya kimwe na Kabageni Venantie, Niyoyita Andre, Rutaremara Jean de la Croix na Kayiranga Charles ni bamwe mu barwanashyaka ba PL bajegeje bikomeye ibitekerezo bya Mugenzi Justin wayoboraga Ishyaka PL bari banasangiye Ishyaka , wari umaze kuyoboka ibitekerezo bya MRND, agahitamo gukora PL- POWER.

Ishyaka PL ryafatwaga nk’Ishyaka ry’Abatutsi, ntiryigeze rirebwa neza na Leta ya Habyarimana, akaba ari na ryo ryashegeshwe cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi. kuko abenshi mu ba PL, bishwe mu ikubitiro.

Abandi banyapolitiki bazize ibitekerezo byabo cyangwa amashyaka yabo ni, KAYIRANGA Charles na we wo mu Ishyaka PL na NIYOYITA Aloys na we w’Ishyaka PL, RWAYITARE Augustin wa PL, MUSHIMIYIMANA J.Baptiste wo mu Ishyaka PSD,ndetse na RUTAREMARA J de la Croix na we wo mu Ishyaka PL. Benshi muri bo ni ubwo batari bafite imyanya ikomeye muri Politiki na Leta bari bari ku ma lisiti y’abari gushyirwa muri Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko bahagarariye amashyaka yabo.

Nyuma ya Jenoside Leta y’ubumwe bw’u Rwanda, yahaye icyubahiro aba banyapolitiki bazize uruhare rwabo mu guhangana n’Ingoma ya Habyarimana. Tariki ya 13 Mata buri mwaka hibukwa aba banyapolitiki bashyinguwe mu cyubahiro cyibakwiye mu irimbi ry’abanyopolitiki bazize Jenoside ku I Rebero.

Umwanditsi wacu yifashishije Makuruki.rw

2016-04-07
Editorial

IZINDI NKURU

14% by’Abanyarwanda bavuze ko badahabwa serevise nziza ku butabera mu mwaka wa 2016

14% by’Abanyarwanda bavuze ko badahabwa serevise nziza ku butabera mu mwaka wa 2016

Editorial 25 Jan 2017
Vincent Karega: “M23 ntabwo ari u Rwanda kandi Ntabwo irengera inyungu z’u Rwanda ”

Vincent Karega: “M23 ntabwo ari u Rwanda kandi Ntabwo irengera inyungu z’u Rwanda ”

Editorial 09 Jun 2022
Perezida Kagame yegukanye  igihembo mu guharanira iterambere  k’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga

Perezida Kagame yegukanye igihembo mu guharanira iterambere k’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga

Editorial 14 Nov 2016
Umunyarwanda uba mu Bubiligi RUTAYISIRE Boniface  yagize icyo avuga kuri Casimiry  Kayumba witabye Imana

Umunyarwanda uba mu Bubiligi RUTAYISIRE Boniface yagize icyo avuga kuri Casimiry Kayumba witabye Imana

Editorial 17 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Museveni aragerageza gusenya Opozisiyo ariko bishobora kutazoroha
POLITIKI

Museveni aragerageza gusenya Opozisiyo ariko bishobora kutazoroha

Editorial 04 Dec 2017
Dr Frank Habineza  we yijeje abaturage kuzabakuriraho imisoro y’ubutaka
Mu Rwanda

Dr Frank Habineza we yijeje abaturage kuzabakuriraho imisoro y’ubutaka

Editorial 19 Jul 2017
Abantu 10 baguye mu mpanuka y’Ubwato bw’intambara bwa Amerika n’ubundi butwaye Peteroli ku nkengero ya Singapour.
ITOHOZA

Abantu 10 baguye mu mpanuka y’Ubwato bw’intambara bwa Amerika n’ubundi butwaye Peteroli ku nkengero ya Singapour.

Editorial 21 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru