• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uko ibitaro byo muri Uganda byanze kwakira Umunyarwanda bimuviramo urupfu

Uko ibitaro byo muri Uganda byanze kwakira Umunyarwanda bimuviramo urupfu

Editorial 21 Feb 2020 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga, POLITIKI

Umunyarwanda witwa Mwiseneza Bosco w’imyaka 37 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera yaguye mu bitaro bya Ruhengeri ku wa Kabiri tariki 18 Gashyantare 2020, nyuma yo kurwarira muri Uganda i Kisoro aho amaze imyaka itanu atuye yajya kwivuza bakanga kumuvura kubera ko ari umunyarwanda.

Umuvandimwe we witwa Benon Twishimye, wabanaga na we aho i Kisoro muri Uganda, yavuze ko yajyanye Mwiseneza ku bitaro bya Kiboga mu mujyi wo muri Uganda ariko banga kumwakira kubera ko ari umunyarwanda. Ati “Mu by’ukuri birababaje kuba abaganga b’ibitaro banze kumuvura.” Yavuze ko abaganga bababwiraga ko nta miti bafite.

Abamenye inkuru y’urupfu rw’uwo munyarwanda ntabwo batunguwe no kumva ko umunyarwanda atavuwe. Umwe mu bamenye urwo rupfu yagize ati “Niba bafunga amagana n’amagana y’abanyarwanda mu buryo butazwi, ni iki cyatuma bita ku urwaye ?.”

Ubwo bangaga kumuvura, umuvandimwe we yafashe moto ibageza ku mupaka wa Cyanika ahamagara abo mu muryango we baza kumwakira. Umwe mu bagiye kumwakira aho ku mupaka yagize ati “Mwiseneza yari arembye atabasha kwicara cyangwa kuvuga.”

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zo ku mupaka wa Cyanika zahise zishaka ambulance yihuse imujyana ku bitaro bya Cyanika agezeyo bihita bimwohereza ku bya Ruhengeri.

Umwe mu bagize umuryango we yavuze ko yahageze arembye cyane ari naho yaguye akihagera. Yagize ati “Twagezeyo arembye cyane, bahita bamwohereza ku bitaro by’icyitegererezo bya Ruhengeri, ariko ku bw’amahirwe make, apfa tukihagera.”

Undi mu bagize umuryango we yavuze ko umuntu wabo yananijwe n’urugendo rwo kuri moto yakoze kandi arembye. Avuga niba ibyo bitaro bya Kiboga byari bitabashije kumuvura, nibura biba byaratanze n’uburyo bwo kumutwara cyangwa yaba nta miti bikamwohereza mu bitaro byisumbuye.

Akarere ka Kisoro, ibyo byabereyemo niko gakomokamo Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubutwererane bw’akarere, Philemon Mateke werekanye urwango afitiye u Rwanda n’abanyarwanda mu buryo butandukanye.

Mateke ni we wari inyuma y’igitero cyagabwe mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze mu Ukwakira umwaka ushize cyahitanye abaturage 14 kigakomeretsa bamwe.

Icyo gihe inzego z’umutekano z’u Rwanda zishe 19 mu bagabye igitero baturutse muri RUD-Urunana zifata mpiri batanu aribo baje kugaragaza ko Mateke abifitemo uruhare kandi ari we wateguye icyo gitero.

Mu bayafatiwe aho igitero cyabereye harimo telefoni zerekanaga ko Mateke yavuganaga n’abo barwanyi ba RUD-Urunana mbere no mu gihe igitero cyabaga.

Mateke ni umuntu ufite ingengabitekerezo yo kurwanya u Rwanda nkuko abamuzi neza babivuze kenshi. Uwo mu Minisitiri ukorana na RNC na FDRL yanagize uruhare mu ifungwa ry’inzirakarengane z’abanyarwanda muri Uganda.

Gihamya ni uko abaherutse gukurwa mu nzu z’imbohe z’urwego rw’ubutasi rwa CMI boherejwe i Kisoro. Aho byari biteganyijwe ko boherezwa mu Rwanda nyuma y’amezi 18 bari bamaze mu buroko mu buryo butemewe n’amategeko, nta rubanza cyangwa gukurikiranwa. Mateke yafashe abagera kuri 12 arongera arabafunga. Ibyo byabaye mu Ukwakira 2019.

Imiryango y’abo bantu 12 yaguye mu kantu ubwo Mateke yinjiraga mu cyumba cy’urukiko akavugana n’umucamanza ku gihano. Uwari mu rukiko yavuze ko umucamanza wa Kisoro yahise ategeka ko bafungwa andi mezi 18 bashinjwa kwinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

2020-02-21
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

Editorial 12 Jun 2017
Loni itewe impungenge n’igicu cy’ubwicanyi gikomeje kubudika mu Burundi.

Loni itewe impungenge n’igicu cy’ubwicanyi gikomeje kubudika mu Burundi.

Editorial 20 Sep 2024
Nyampinga wa Gereza muri Kenya yakatiwe igihano cy’urupfu

Nyampinga wa Gereza muri Kenya yakatiwe igihano cy’urupfu

Editorial 20 Jul 2018
U Rwanda rwatsinze Tanzanie mu gikombe cya Afurika cya Volleyball rugera muri 1/4 aho bzahura na Algerie

U Rwanda rwatsinze Tanzanie mu gikombe cya Afurika cya Volleyball rugera muri 1/4 aho bzahura na Algerie

Editorial 08 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yageze muri Cuba yaherukagamo mu myaka 36
Amakuru

Perezida Kagame yageze muri Cuba yaherukagamo mu myaka 36

Editorial 15 Sep 2023
FERWAFA na Rwanda Premier League basinye amabwiriza mashya agenga shampiyona y’u Rwanda 2025/26
Amakuru

FERWAFA na Rwanda Premier League basinye amabwiriza mashya agenga shampiyona y’u Rwanda 2025/26

Editorial 11 Sep 2025
Producer Laser Beat utunganya indirimbo mu majwi arahamya ko inzu ya The Beam Beat Entertainment ije ari igisubizo ku bahanzi batinda kubona ibihangano byabo
Amakuru

Producer Laser Beat utunganya indirimbo mu majwi arahamya ko inzu ya The Beam Beat Entertainment ije ari igisubizo ku bahanzi batinda kubona ibihangano byabo

Editorial 31 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru