Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ku byerekeye kugeza ingufu z’amashanyarazi aramba kuri bose, Rachel Kyte, yavuze ko urwego rw’ingufu mu Rwanda rwateye imbere cyane mu gihe gito ndetse ko hari byinshi isi ishobora kwigira ku Rwanda n’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Dukesha iyi nkuru , Kyte unayobora umushinga w’Umuryango w’Abibumbye ugamije kugeza ingufu z’amashanyarazi kuri bose (Sustainable Energy for All), yavuze ko yatunguwe no gusanga imishinga yose, yari ikiri mu magambo ubwo yazaga mu Rwanda bwa mbere mu 2008, ubu irimo igeza amashanyarazi ku baturage.
Yagize ati “Ubwo nageraga hano bwa mbere ibya gaz yo mu Kivu byavugwaga nk’ibyifuzo, imishinga y’ingomero z’amazi yari mu mpapuro gusa, kwagura imiyoboro y’amashanyarazi no gukwirakwiza imirasire y’izuba byari ibyifuzo ariko ubu nasanze u Rwanda rumaze gutera intambwe ndende mu gihe gito.”
Kyte ukomoka mu Bwongereza akaba atuye muri Amerika, yaje i Kigali mu cyumweru gishize aho yitabiriye inama yahuzaga ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba mu kurebera hamwe uko ingufu zisubira zatezwa imbere muri aka karere.
Yatangaje ko asanga aka karere gafite ibikenewe kugira ngo kese umuhigo wo kugeza amashanyarazi ku baturage bose bitarenze mu mwaka wa 2030 nk’uko bikubiye mu ntego ya 7 mu z’iterambere rirambye (SDGs).
Kyte yavuze ko mu bikenewe kugira ngo aka karere gatange ingufu zisubira zihagije, ziramba kandi zihendutse harimo izuba, umuyaga n’amazi bihagije ndetse n’ubushobozi mu bya tekiniki bukaba buhari.
Yagize ati “Mu Rwanda ubu hari imishinga myinshi yo gukwirakwiza ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba mu gihugu hose, bityo Leta n’abafatanyabikorwa bayo bashobora kugira uruhare mu gutuma ikiguzi cyorohera abatishoboye. Aha mu Rwanda hari abantu bagenda bavumbura ibintu isi yose ikeneye. Urugero ni ibicanwa bya ‘pellets’, ni ukuri ibintu isi irimo itekereza ko byazana ibisubizo birimo kuba hano mu Rwanda.”
Afurika y’Iburasirazuba irasabwa kwihuta
Kyte yavuze ko ibihugu byo mu karere bikwiye kwihutisha cyane ikwirakwizwa ry’ingufu bitewe n’uko byatangiriye kure habi cyane, anibutsa ko kugeza umuriro ku baturage bikwiye kuba byagezweho mbere ya 2030 kuko iyi ntego igomba gutuma izindi nko kugeza uburezi n’ubuvuzi bifite ireme kuri bose bigerwaho bitarenze mu 2030.
Yongeyeho ko aka karere kari mu duce tukiri inyuma ku isi kuko ubu abaturage bafite umuriro bari ku mpuzandengo ya 25%, mu gihe u Rwanda rugeze kuri 42%.
Yahamagariye inzego zose zaba iza leta, iz’abikorera, imiryango itari iya Leta n’abaturage muri rusange kugira uruhare mu gutuma intego yo kugeza umuriro kuri bose igerwaho.
Yagize ati “Hari ikindi kibazo, iki si ikibazo mu Rwanda, ahubwo ni ikibazo mu bindi bihugu byo mu karere aho abantu batabara ikiguzi cy’ubuvuzi bw’indwara zikomoka ku gukoresha ingufu zihumanya. Icyiza cy’ingufu zisubiranya (renewable energy) ni uko zitanduza abantu ngo bagire ibibazo byo guhumeka n’ibindi. Iyo ukuyeho icyo kiguzi cy’ubuvuzi, izi ngufu usanga zihendutse cyane.”
Kyte yavuze ko ku isi hakibarurwa miliyari imwe y’abantu badafite amashanyarazi naho miliyari eshatu bakaba badafite uburyo bwo guteka ibiribwa mu buryo budahumanya.
Yongeyeho ko Guverinoma zikwiye gukangurira ibigo by’imari gutanga inguzanyo ku rwego rw’ingufu kugira ngo iterambere ryarwo ryihute cyane.
Yagize ati “EAC nk’umuryango bashobora kwishyira hamwe bagahanga isoko rinini mu rwego rw’ingufu ku buryo ryakurura abashoramari. Icya mbere, aka karere kari imbere y’uturere twinshi ku isi mu guhanga udushya no kugira inzego z’abikorera n’imiryango itegamiye kuri leta bikora neza, bityo hano hari udushya twinshi muri serivisi z’ingufu. Abikorera bakeneye amategeko atuma babona ahantu heza hakurura ishoramari kandi na bo bagomba kugurisha ibicuruzwa byiza maze Leta na yo ikita ku kurengera n’inyungu z’umuguzi. Ibi byose byitaweho nta kabuza aka karere kagera ku ntego kihaye.”
U Rwanda rwihaye intego yo kugeza umuriro ku Banyarwanda bose bitarenze mu 2024 ari na ko bakangurirwa kureka gukoresha ibicanwa nk’inkwi n’amakara kuko byangiza ibidukikije ahubwo bakitabira guteka bakoresheje ibindi bicanwa birimo gaz, amashanyarazi, ingufu zikomoka ku myanda n’ibindi bicanwa bigenda bivumburwa nka ‘pellets’ zicanwa mu mbabura zabugenewe.