Uwahoze akuriye inzego z’ubutasi za Zambia, Xavier Chungu, aremeza ko umunyapolitiki Moise Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga, yatanze inkunga y’asaga miliyoni 20 z’amadolari mu rugamba rwo gukura Congo mu butegetsi bwa Mobutu Sese Seko yari amazeho imyaka 32.
Mu kiganiro cyatambutse kuri Diamond Tv, Chungu (uri ku ifoto na Katumbi) yavuze ko Katumbi, icyo gihe wari umucuruzi ukorera Zambia yateye inkunga ibikorwa by’inyeshyamba za Laurent Desire Kabila. Uyu akaba yaraje gukura Mobutu ku butegetsi muri Nyakanga 1997 nyuma yo kuyobora inyeshyamba zatangiriye imirwano mu burasirazuba bwa Congo nyuma y’igihe kirekire abarizwa mu buhungiro muri Tanzania.
Laurent Desire Kabila yaje kwicwa ku itariki 16 Mutarama 2001 arashwe n’umwe mu barinzi be.
Xavier Chungu avuga ko perezida Frederick Chiluba wahoze ayobora Zambia yagize uruhare rukomeye mu gukangurira Katumbi gushyigikira urugamba rwa Kabila rwo kubohora Congo.
Ati: “Njyewe n’uwahoze ari perezida Chiluba twumvishije Moise, wabaga icyo gihe muri Zambia kugerageza no gushyigikira gusunika kwa Kabila ngo agree ku butegetsi. Bo (Kabila n’inyeshyamba) nta kintu bari bafite. Kandi Moise yari afite buri kimwe bari bakeneye mu bubiko muri Lubumbashi.”
Yakomeje avuga ko basabye Moise katumbi kwitanga agashyigikira urugamba rwa kabila rwo kubohoza Congo, akizezwa ko azishyurwa nirurangira.
Ati: “Nibyo kandi yahaye Laurent Desire Kabila buri kimwe bashakaga. Turavuga ibikoresho bibarirwa mu yasaga miliyoni 20 z’amadolari, ariko yagombaga kwemera kubera ko Perezida Chiluba yari afite ijambo rikomeye kuri Moise,”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko ari we muntu wabara igice cy’amateka y’ihinduka ry’ubutegetsi muri Congo mu mpera ya za 90 kubera ko yabibayemo.
Chungu akaba atatinye kuvuga ko bibabaje kubona Joseph Kabila, uherutse kuva ku buyobozi bwa Congo, yarasebeje katumbi nk’uko yabigenje n’ubufasha yahaye se (L.D. Kabila) kugirango agere ku butegetsi.
Ati: “Ndatekereza ko Perezida kabila azi neza Moise. Azi aho bavuye na Moise. Arabizi ko Moise yari umuhungu mukuru. Yari afite amafaranga menshi. Arabizi ko Moise yababungabunze we na se.”
Yavuze ko Moise Katumbi atagize uruhare mu kubohoza igihugu gusa, ahubwo yanagize uruhare mu kwamamaza izina rya Joseph Kabila nyuma y’urupfu rwa se. ngo iyo hataba Moise Katumbi, Chungu yizera ko Kabila yari guhura n’imbogamizi mu bice bimwe.
Yakomeje avuga kandi ko Moise Katumbi atasubijwe amafaranga yose yatanze mu rugamba rwo kubohora Congo. Yibuka ko ari we woherejwe I Kinshasa kwishyuza amafaranga ya Katumbi kuko uyu yari yabinyujije kuri Perezida Chiluba asaba kumufasha gusubizwa amafaranga ye agahabwa amafaranga makeya.
Ati: “Dr Chiluba yanyohereje kureba Laurent Desire kabila. Kandi nari zijejwe ko agiye guhabwa amafaranga ye yose. Yahawe makeya, makeya cyane kuri uwo munsi ariko ayasigaye Moise yambwiye ko atigeze ayishyurwa.”
Moise Katumbi rero yaje kugirana ubwumvikane bucye na Joseph Kabila mu 2016 nyuma yo kugaragaza igitekerezo cyo gushaka guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yasubitswe imyaka 3 amaze kubona ko Katumbi ashyigikiwe cyane, bituma ahimbirwa ibyaha birangira agiye mu buhungiro, aho yagerageje kugaruka mu gihugu mu 2018 ashaka guhatana mu matora akangirwa kwinjira na n’ubu akaba abarizwa hanze y’igihugu.