Ibinyamakuru bya propaganda biterwa inkunga n’ubutasi bwa Uganda byakomeje gutangaza ko Uganda yanze umugambi w’u Rwanda wo kwegereza ingabo ku mupaka wa Uganda, ariko hagendewe ku byaganiriwe mu nama ihuriweho kuri iki kibazo, ntabwo kohereza ingabo ahantu mu buryo runaka ntabwo ari Uganda ibitegeka.
Ikinyamakuru Chimpreports bivugwa ko gikoreshwa n’Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare [CMI] kikagenzurwa na Col CK Asiimwe, wungirije Komanda wa CMI, mu cyumweru gishize nibwo cyatangaje ko Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Lt. Gen. Peter Elweru, na bagenzi be bo mu Rwanda, u Burundi na Congo, bahuriye mu nama kuva kuwa kane kugeza kuwa gatanu hari n’Uhagarariye ibikorwa by’ingabo za Amerika muri Afurika bizwi nka AFRICOM.
Softpower, iki kinyamakuru cya Kampala cy’uwitwa Sarah Kagingo, umwe mu mpuguke za Museveni mu kuyobya abantu , kuri uwo munsi [ kuwa Gatandatu, itariki 26 Ukwakira] cyavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yarakajwe no kuba Uganda yanze gushyira umukono ku masezerano hagati ya Uganda, u Rwanda na Congo yo gufatanya kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Congo.
Ibi binyamakuru ariko byo bitanga amakuru y’ibinyoma kuri ibi bibazo by’imitwe yitwaje intwaro, ahubwo bikandika bivuga nk’aho inama yatumijwe bisabwe na Uganda cyangwa Uganda ari yo igomba kwemeza icyo ingabo z’u Rwanda zigomba gukora cyangwa aho zigomba kuba ziri.
Ni mu gihe amakuru yemeza ko Uganda yari imwe mu mpande eshanu z’abari muri iyi nama. Inama yakurikiye umugambi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ukanashyigikirwa n’abandi bakuru b’ibihugu byo mu karere, wari ugamije imikoranire mu kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Muri iyi mitwe harimo RNC wa Kayumba Nyamwasa, uwa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yose ikaba yibumbiye mu kitwa P5 giterwa inkunga na Kampala.
Mu myaka mikeya ishize, amakuru yagiye akomoza ku kuntu Uganda yabaye ikibuga cyo gushakirwamo abarwanyi b’inyeshyamba za RNC, cyangwa ukuntu ubutegetsi bwa Uganda bwakomeje korohereza abayobozi ba RNC na FDLR mu kwidegembya mu karere nko kuba bwaragiye bubaha impushya z’inzira mu butumwa bwabo bwo guhungabanya u Rwanda, cyangwa ukuntu abasirikare bakuru muri Uganda bavuganaga n’abarwanya u Rwanda nka Mudathiru , Callixte Sankara wa FLN, ndetse n’ukuntu Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibibazo byo mu Karere, Philemon Mateke, yatumije inama I Kampala, yarimo ba Fils Bazeye n’Abega ba FDLR, ku mabwiriza ya Perezida Museveni, ngo barusheho guhuza ibikorwa bya RNC.
Softpower, mu rwego rw’icengezamatwara rirwanya u Rwanda ikaba ishaka gukura icyasha kuri Kampala ikagisiga u Rwanda. Mu yandi magambo, ngo Kampala izakomeza gushotora u Rwanda, mu gihe ku rundi ruhande abo ishyigikiye bazakomeza kwica inzirakarengane muri Congo, maze nk’uko isanzwe ibigenza ibinyujije mu binyamakuru bitandukanye ibigereke ku Rwanda.
Softpower iti: Umusirikare mukuru wa Congo yahishuriye uru rubuga kuwa gatanu ko Uganda yanze gusinya Amasezerano y’Ubwumvikane u Rwanda ruri inyuma, ku bikorwa bihuriweho muri Congo kandi ko icyo cyemezo cyasize u Rwanda rurakaye.
Ikibazo kikaba, ni gute u Rwanda ruri inyuma y’Amasezerano y’Ubwumvikane kandi Congo ari yo yatumije inama?
Niba rero Chimpreports na Softpower byemeza ko Uganda yanze gusinya amasezerano bivuze ko ari yo irimo kwanga gufatanya n’abandi gukura mu nzira imitwe ibangamiye umutekano nk’uko umwe mu basesenguzi avuga.
Iki kinyoma kandi cyajyanishijwe n’ikindi kivuga ko ingabo z’u Rwanda zisanzwe zikora ibikorwa muri Congo, ariko byose bikaba bigamije gukomeza kugaragaza u Rwanda uko rutari.
Umusesenguzi ati: “Ku rundi ruhande tugenzuye ibikorwa bya gisirikare muri Congo, ibikorwa byabo hariya byakunze kurangwa n’ubugizi bwa nabi.”
Uyu akaba ashingira ku kuba igisirikare cya Uganda, UPDF, ari cyo cyahamijwe, kiyobowe na Salim Saleh ndetse na mukuru we, Museveni, gusahura no kurandura umutungo kamere wa Congo na n’ubu Uganda ikaba yishyuzwa na Congo akayabo ka Miliyari 10$.