Amakuru aturutse ahantu hizewe,yatugezeho, aravuga uburyo Umunyemali Tribert Rujugiro Ayabatwa, ukomoka i Gatagara mu karere ka Nyanza, akaba yarabaye impunzi igihe kirekire mu gihugu cy’uBurundi aho yaje kuva asimbutse urukuta rwa gereza yo mu Ruyigi yari afungiyemo, agaca Tanzania agana i Kampala muri Uganda.
Amakuru agezweho muri iyi minsi ni uko Rujugiro akoresheje inoti ze yasabye kujya gutura muri Canada nkuko buri mushora mari wese abyemererwa.
Ariko immigration ya Canada ikoze iperereza ryimbitse,isanga afite ibirego byinshi byo kwiba za Leta imisoro.
Nubwo bamuhakaniye.Ntibyagarukiye aho, akomeza gusunika iyo file akoresheje aba avocats b’ingutu barimo Christopher Black inshuti y’ibigarasha yashakiwe na Himbara, ariko biba iby’ubusa.
Umunyemali Rujugiro Tribert
Tubibutse ko Umunyemari Rujugiro yatorotse ubutabera nyuma yo gufungwa , aregwa ibyaha 57, kugeza n’ubwo imitungo ye yaje gufatirwa. Ibyo byaha yabikoreye muri Afrika y’Epfo.
Rujugiro ngo hose rirarema
Mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2008, i Londres mu Bwongereza, bisabwe n’ubushinjacyaha bw’Afurika y’Epfo, Rujugiro yaje kurekurwa by’agateganyo, yiyemeje kuzishyura akayabo ka miliyoni 57 z’ama rand yari yararigishije muri Afrika y’Epfo, akwepa imisoro ku bikorwa by’ubucuruzi yahakoreraga.
Me Christopher Black, Avoka wa Rujugiro akaba inshuti magara y’ibigarasha
Umwanditsi wacu