Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda (RCS), rushimangira ko uburenganzira bwa Dr. Léon Mugesera, ufungiye ibyaha bya Jenoside bwubahirizwa kugera n’aho yihitiramo amafunguro ashatse arimo inkoko n’amafi, rugasanga abavuga ko butubahirizwa ari abafana be mu mugambi wo guhakana jenoside.
Ikinyamakuru La Presse giherutse kwandika ko kuwa Kane w’icyumweru gishize Urukiko Nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage, rwategetse u Rwanda kubahiriza uburenganzira bw’ibanze bwa Mugesera, nkuko byari byasabwe mu kirego cy’abavoka bamwunganira b’i Quebec muri Canada ari naho yari atuye.
David Pivot uyobora ibiro by’abatanga ubufasha mu by’amategeko mpuzamahanga bya Kaminuza ya Sherbrooke, afatanyije n’abanyeshuri bagera kuri 30 b’iyi kaminuza ndetse n’abunganizi ba Mugesera mu mategeko, Geneviève Dufour na Philippe Larochelle, baregeye ruriya rukiko mu izina rya Mugesera basaba ko kubangamira uburenganzira bwe bihagarara.
Uru rukiko rukaba rwarategetse u Rwanda rutari ruhagarariwe mu rubanza, kwemerera Mugesera kubonana n’abunganizi be mu mategeko, kwirinda ibikorwa byose bishobora kumugiraho ingaruka ku mubiri, mu mutwe no ku buzima bwe ndetse no kumwemerera agashobora kuvugana n’umuryango we.
Mu kiganiro IGIHE dukesha iyi nkuru yagiranye n’Umuvugizi w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, CIP Sengabo Hillary, yavuze ko iki kirego kidafite ishingiro kandi batigeze bakimenyeshwa cyangwa ngo bahabwe imyanzuro y’urubanza.
Yashimangiye ko Mugesera ufungiye muri Gereza ya Nyanza kimwe n’abandi bagororwa afite uburenganzira bwo gusurwa n’abo mu muryango we ndetse n’abamwunganira kandi bwubahirizwa na RCS nkuko n’ingero zibyerekana.
Yagize ati “Ibyo ntabwo ari byo, arasurwa kuko ku itariki 22 Nzeri 2017 nibwo uwitwa Uwayezu Cécile umwe mu bo mu muryango we aheruka kumusura. Kuwa 27 Nzeri 2017, nibwo umwunganizi we, Jean Felix Rudakemwa nawe aheruka kuza kumusura, kandi yemerewe gusurwa buri cyumweru.”
CIP Sengabo yongeraho ko bariya bunganizi bandi ba Mugesera ari nabo batanze ikirego batigeze babonwa n’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa.
Ati “Ntabo twigeze tubona, ntabwo baje rwose, abamusura ni uriya [Rudakemwa] wakunze gukurikirana urubanza rwe, niwe tubona.”
Uko Mugesera afunzwe
Abatanze ikirego bavuga ko urukiko rwategetse u Rwanda kudakorera Mugesera ibikorwa bishobora kumugiraho ingaruka ku buzima bwe, ku mubiri no mu mutwe.
CIP Sengabo yatangaje ko Mugesera afungiye muri Gereza ya Nyanza mu gice cyagenewe imfungwa mpuzamahanga. Ibi bikaba bisobanuye ko imibereho ye itandukanye n’ibyo bariya batanze ikirego bavugaga.
Yagize ati “Afunzwe ku rwego mpuzamahanga, kuko ahabwa icyumba cye bwite kirimo amazi ashyushye n’akonje, ubwiherero imbere, inzitiramibu, icyumba cyisanzuye, yemerewe gusenga, kujya muri siporo, kujya mu rukiko abikeneye, nk’ubu yarajuriye mu rukiko rw’ikirenga nubwo ataraburana, afite uburenganzira bwo kurya ifunguro yihitiyemo [inkoko, amafi], areba televiziyo ahabwa DSTv amasheni yose.” Yongeyeho kandi ko Mugesera ajya avugana n’umuryango we.
N’iki cyibyihishe inyuma?
Mu Rwanda itegeko ryemerera inzego zirimo Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu n’abadepite kugenzura niba imfungwa n’abagororwa bahabwa uburenganzira bwabo. Izi nzego kimwe n’izindi ntiziratangaza ko iki kibazo gihari.
Sengabo asanga abahamwe n’icyaha cya Jenoside bo ku rwego nk’urwa Mugesera baba bashaka guhimba ibintu ngo bagaragare mu itangazamakuru bakomeze kurangaza rubanda. Ikindi akeka kibyihishe inyuma ni ‘ubuhakanyi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi’ baba bagamije.
Yagize ati “Icyo nkeka bishingiyeho, Mugesera nk’umuntu wahamwe n’icyaha cya Jenoside kandi ku rwego rwo hejuru nk’umuntu wacuze umugambi wayo, tuzi neza ko abo bantu bakunze kurangwaho ibimenyetso by’ubuhakanyi. Nkeka ko abajenosideri n’abafana babo babafasha guhakana no gushaka gutesha agaciro ibyemezo biba byarafashwe n’urwego rushinzwe kubagorora.”
Muri Mata umwaka ushize Urukiko Rukuru rwakatiye Dr Léon Mugesera igihano cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibindi byibasiye inyokomuntu yari akurikiranyweho.
Mu byaha bitanu yaregwaga n’ubushinjacyaha, bitatu muri byo ni byo byamuhamye, maze akatirwa igihano gikuru kurusha ibindi hagendewe ku mategeko agenga iburanisha ry’imfungwa zoherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.
Dr Mugesera yahamwe n’ibyaha birimo gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi, gutoteza nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, no kubiba urwango rushingiye ku moko n’inkomoko.
Dr Léon Mugesera yagejejwe mu Rwanda mu 2012 yoherejwe na Canada ngo akurikiranwe ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Dr Léon Mugesera mu byishimo n’umuryango we
Ijambo rya Léon Mugesera muri mitingi ya MRND kuwa 22 Ugushyingo 1992
Kuwa 22 Ugushyingo 1992 ahitwa ku Kabaya, Léon Mugesera yavuze ijambo muri mitingi y’ishyaka MRND ryari ku butegetsi mu Rwanda muri icyo gihe. Iryo jambo Rushyashya igiye kuribagezaho uko ryakabaye, ariko ikigamijwe si ukumushyigikira, kubabaza bamwe cyangwa kubakomeretsa ku mutima, ahubwo ni ukugirango abasomyi ba Rushyashya bamenye by’ukuri ibitekerezo bya Léon Mugesera wafatiwe icyemezo cyo koherezwa mu Rwanda n’Urukiko Rukuru rwa Canada.
N’ubwo Mugesera atari ahari mu gihe Abatutsi bakorerwaga Jenoside mu 1994, akurikiranweho ibyaha byo kwigisha urwango no gushishikariza abantu gukorera Jenoside Abatutsi haherewe ahanini ku ijambo rikurikira:
Muvoma yacu, ramba…
Perezida Habyarimana, narambe…
Abarwanashyaka ba Muvoma tuli hano twese, turambe…
Abarwanashyaka ba Muvoma yacu, twese uko duteraniye hano, ngirango ijambo ndi buvuge muranyunva, ndababwira ibintu bine gusa: mu minsi ishize nababwiye ko twanze agasuzuguro, n’ubu turacyakanga ! Ibyo ntabwo mbigarukaho !
Uko nitegereje imbaga nyamwinshi twese duteraniye hano, biragaragara ko icya mbere nari kuvuga nari nkwiye kukireka : kuko nari ngiye kubabwira ngo mwirinde umugeli wa MDR ilimo gusamba ! Icyo ni icya mbere.
Icya kabili ngirango tujyeho inama : twivogerwa ! Haba hano tuli, haba no mu gihugu; icyo ni icya kabili.
Icya gatatu ngira ngo mbabwire, nacyo ni ikintu gikomeye, ni ukuntu tugomba kwifata kugira ngo twirinde abagambanyi n’abashaka kutumerera nabi. Hanyuma rero icyo ndi busozerezeho nyine, ni uburyo tugomba kwifata.
Icya mbere rero ngira ngo mbagezeho, icyo kintu gikomeye ndagira ngo mukimenye… Kuko imigeri MDR na PL, na FPR, hamwe na rya shyaka ryitwa PSD na PDC ndetse, bitera muri iki gihe, mumenye impamvu ritera imigeri. Rikayitera rero rishaka ko urwara rwagera kuri perezida wa repubulika bikanga, ari we perezida wa Muvoma yacu. Rikayitera ku barwanashyaka bacu… Mumenye impamvu iyo migeri irimo guterwa : Burya ujya gupfa aba afite indwara !!!
Igisambo Twagiramungu yagiye kuri Radiyo kuko ari perezida w’ishyaka, ariwe wayihamagariye ngo agiye kuhicira CDR, irahamutsinda ! Imaze kuhamutsinda, mu matagisi hose i Kigali, abarwanashyaka ba MDR, PSD n’ibyo byitso by’inyenzi, barakonje pe ! benda guhwera na we ubwe ararigita, ntiyasubira no mu biro yakoreragamo, ndababwira ko uwo muntu, ishyaka rye ryataye isaro, bose bagira ubwoba bahita bapfa !
Kubera rero ko iryo shyaka hamwe n’andi bafatanyije kuko ari ibyitso by’inyenzi, umugabo uririmo witwa Murego ageze i Kibungo afata ijambo aravuga ati : “Twe dukomoka ku Bahutu kandi turi Abahutu.” Bati : “Urakavuna umuheto ! Shahu ibyo by’Abahutu urabivuga ubibwiwe na nde ? “. Bararakara ubwo barahwera !
Noneho minisiteri w’intebe witwa ngo niba ari Nsegashitani cyangwa iyaremye simbizi, afata inzira n’i Cyangugu ngo agiye kubuza Abahutu kwirwanaho, Abatutsi babatega za mines, mwabyumvise kuli radiyo, maze bamuha urw’amenyo, namwe mwarabyiyumviye ata umutwe, n’abarwanashyaka be bose n’amashyaka bafatanyije.
Ubwo rero murumva abo bantu bimaze kugenda gutyo…Mwiyumviye perezida w’ishyaka ryacu, nyakubahwa Jenerali-Majoro Habyalimana Juvénal, ageze mu Ruhengeri, avuze, Ikinani kiragaragara, ba bandi bahita bajya mu mva, murumva rero umugeri w’abo bantu, ko bahwereye, bateye umugeri bumvise u Rwanda rwose n’abo mu yandi mashyaka barimo kuyavamo bagaruka mu ishyaka ryacu, kubera ijambo ry’umukuru wacu.
Umugeri wabo rero urindwa umubi, icyakora uko tungana dutya ndabona turi benshi, nta n’aho bawunyuza barata igihe.
Ibyo rero ni icya mbere, MDR n’amashyaka bifatanyije bilimo gusamba, umugeri wabyo, muwirinde, aliko uko nabibonye n’urwara ntiruzabageraho !
Icya kabiri nagennye kubabwira : ni ukutavogerwa. Muve aha rwose mujyanye iryo jambo rivuga KUTAVOGERWA.
Mbe wa mugabo we, nawe wa mubyeyi we muri hano, harya umuntu azaza yicare mu rugo rwawe, ahannye, wongere wemere ko ahagaruka koko ?!? Uwo ni umuziro rwose !
Mumenye ko ikintu gikomeye cya mbere,… hano mwabonye abavandimwe bacu b’i Gitarama ; amabendera ni jye wayatanze nkora mu biro by’ishyaka ryacu, yose i Gitarama barayashinga ; ariko iyo uturutse i Kigali ukaza ugatambuka, ukinjira muli Kibilira nta bendera rya MRND rikihatamba barayamanuye !
Ibyo aribyo byose namwe murabyumva, abapadiri batwigishije byiza na Muvoma yacu ni muvoma y’amahoro, ariko bamenye ko natwe amahoro yacu nta kuntu umuntu ashobora kuyagira nawe atirwanyeho.
Hari abaciye umugani ngo : “Ushaka amahoro ahora yiteguye intambara”. Maze rero, muri perefigurata yose yacu ya Gisenyi, ni ubwa kane cyangwa ubwa gatanu mbivuga, ni bo babanje. Mu Ivanjili biranditse ngo : “Nibagukubita urushyi ku itama rimwe uzatege irindi bakubiteho”. Njye mbabwiye ko iyo Vanjili yahindutse muri Muvoma yacu : nibagukubita urushyi ku itama rimwe, uzabatere ebyiri ku rindi hanyuma biture hasi ubutazazanzamuka !
Aha rero, nta kantu kitwa ibendera ryabo, nta cyitwa ingofero yabo, nta cyitwa n’umurwanashyaka wabo ugomba kongera kuza ku butaka bwacu kuhavugira : ndavuga Gisenyi yose uko yakabaye !
Ngo : “Kirya abandi bajya kukirya kikishaririza” ! Bamenye ko umugabo ari nk’undi, natwe urugo rwacu ntiruvogerwa. Kuvogerwa rero mumenye ko ari umuziro !
Ikindi kintu ngira ngo mbabwire ku byerekeranye no kuvogerwa, mugomba kwanga, ni ibintu biteye ubwoba ; mukuru wacu, Munyandamutsa, amaze kubabwira uko byifashe. Ati : “Ba ensipegiteri bacu, ubu mu gihugu hose ni 59 birukanye”. Muri prefegitura yacu ya Gisenyi ni 8 !
Maze se mwa babyeyi mwe muteraniye hano, mwari mwabona niba akiri umutegarugoli simbizi ariko mwari mwabona uwo mugore uyobora Minisiteri y’uburezi ari we uza kumenya ko abana banyu bavuye mu ngo, bakajya kwiga cyangwa bagasubira mu ishuri ?!? Ntimwumvise ko yavuze ndetse ngo ntihakagire uwongera no kwiga ? None rero yahutse no mu barezi ! Ndagira ngo mbamenyeshe ko yabahamagaye i Kigali, akababwira ngo : “Ntihakagire umuntu n’umwe yumva ko ngo ensipegiteri, umurezi, wagiye mu ishyaka” !
Baramushubije bati : “Banza urivemo nawe kuko uri minisitri kandi uri mu ishyaka, natwe tuzagukurikira” ! Aracyaririmo, kandi mwumvise no kuli radiyo ukuntu asigaye atuka na perezida wacu. Hari umubyeyi wagiye gukoronga ku gasozi ?!? Maze rero icyo ngira ngo mbabwireho, ni amanyakuri ntabwo ari ugukeka ngo byaba ari ibi, ngo hari ababa barakubaganye muri bo. Icyo bazira ni uko bari muli MRND ! None bazaza kutuvogera … muri MRND, badukuremo abantu twemere ?
Mbasabye ibikorwa bibiri bikomeye cyane : icya mbere ni uko mwakwandikira uwo mushizi w’isoni utukana riva no kuli radiyo yacu twese y’Abanyarwanda, mwamwandikira mukamumenyesha ko abo barezi bacu ari indakemwa mu mico no mu myifatire kandi badufatiye abana neza, ko abo barezi bakomeza kurera bana, ko yisubiraho. Icyo ni icya mbere mbasabye.
Maze mwese mugasinya pe ! Impapuro ntabwo zizabura rwose ! Maze rero nimumara iminsi mikeya adashubije, nk’irindwi gusa, kuko ibaruwa muzayohereza ijyane umuntu ayigezeyo, abimenye ko yayibonye, maze nihashira iminsi irindwi adashubije… MAZE RERO NIHASHIRA IMINSI IRINDWI ADASHUBIJE… Kandi akiha kugira ngo hagire undi muntu uza gusimbura ba ensipegiteri bari mu myanya, icyo mugifate, akibwira ko hali uza kumusimbura, uwonguwo uzaza rero aho minisitri akomoka ni ahantu bita i Nyaruhengeri ku nkengero z’u Burundi i Butare muzabwire uwo muntu afate inzira yikorere impamba ye ajye kuba ensipegiteri i Nyaruhengeri !
Bazakoranireyo bose abo azashyiraho bose bajye i Nyaruhengeri kurera abana be, naho abacu bazakomera barerwe n’abacu. Icyo ni ikintu na none gikomeye tugomba gufatira ibyemezo : ni ukutavogerwa pe ! Ni umuziro !
Ikindi cyitwa kutavogerwa mu gihugu murabizi : abantu bitwa inyenzi ntimukongere kuvuga Inkotanyi : ni inyenzi pe ! Abantu bitwa inyenzi bafashe inzira baradutera.
Jenerali-Majoro Habyarimana Yuvenali afatanyije dore Serubuga, mwamubonye Koloneli ali hano yali umwungiliza we mu ngabo icyo gihe duterwa barahaguruka barahagarara, inyenzi bazijugunya hanze y’umupaka zisubira iyo zaturutse ; maze rero reka mbasetse : reka hazaze babandi bifuje ubutegetsi, nibamara kubushyikira, bafate inzira bajye i Buruseli. Bamaze kugera i Buruseli, icyo ni ikiri MDR, PL na PSD, barazerana ngo mpaka batanze perefegitura ya Byumba ! Icyo ni icya mbere. Barasezerana mpaka ngo abasirikare bacu bagomba kubaca intege !
Mwumvise ibyo minisitri w’intebe yivugiye ngo : “Bagiye gushoka ibishanga” kandi urugamba rushyushye! Icyo gihe abari bafite umutima woroshye muri bo bavuye mu birindiro inyenzi zirinjira mu by’ukuri zijya hariya i Byumba nabo bajya gusahura amaduka, bacuza abacuruzi bacu b’i Byumba, Ruhengeri na Gisenyi, ubungubu ni na leta igomba kwishyura ibyo bintu kuko niyo yateye ibyo. Ntabwo ari umucuruzi wacu, nta n’umwenda askaka : umwenda w’iki se ? Maze rero abo bantu batuma tuvogerwa. Igihanishwa abo bantu nta kindi rero : “Azahanishwa urupfu umuntu wese uzaca intege ingabo z’igihugu ku rugamba” biranditse mu mategeko. Kuki uwo batamwica ?
Nsengiyaremye agomba gushyikirizwa ubucamanza agacirwa urubanza, amategeko arahari aranditse. Bakamucira urubanza rwo gupfa nk’uko byanditse. Ibyo ntibibakange ngo ni uko ari minisitri w’intebe, mumaze iminsi mwumva ku maradiyo ko n’abaminisitri b’u Bufaransa basigaye bahamagarwa mu bucamanza ! “Azahanishwa urupfu mu gihe cy’intambara, umuntu uzatanga ubutaka bw’igihugu, n’agatanyu”.
Twagiramungu yabivugiye kuli radiyo, na CDR imutsinda kuri Radiyo. Abarwanashyaka be bata umutwe, namwe mwiyumvire rero. Ndagira ngo mbamenyeshe ko uwo muntu watanze Byumba kuri radiyo twese twumva, n’Abanyarwanda n’amahanga bumva, yacirwa urubanza ; azahanishwa urupfu biranditse mubaze abacamanza babereke aho biri ntabwo mbabeshya, azahanishwa urupfu umuntu uzatanga n’agatanyu k’u Rwanda. None uwo muntu aracyakora iki ?
Kutavogerwa rero murabizi mwa babyeyi mwe, murabizi, muzi y’uko hari inyenzi ziri mu gihugu, zafashe abana bazo zibohereza ku rugamba kujya gufatanya n’inkotanyi. Ibyo ni ibintu mwiyumvira, muzi. Ejo navuye muri Nshili ku Gikongoro ku mupaka w’u Burundi, nyura n’i Butare hose bagiye bambwira umubare w’abana bagiye, bakambwira bati : “Banyura, n’ubajyana kuki badafatwa, n’iyo miryango” ? None rero mbabwire : biranditse mu mategeko ngo mu gitabo cy’amategeko ahana ngo : “Azahanishwa urupfu umuntu wese uzafata abasirikare ashatse mu giturage hose ashaka abana abaha ingabo z’amahanga zitera Repubulika”. Biranditse. Kuki abo babyeyi bohereje abana batabafata ngo babatsembe ? Kuki badafata abo babajyana nabo bose ngo babatsembe ? Ubu mutegereje ko bazaza kudutsemba koko ?!?
Maze rero ndagira ngo mbabwire iki : ni uko ubu dusabye ko abo bantu bose babashyira kuri lisiti bakabashyira imbere y’ubucamanza, bakabacira urubanza tukabumva ; nibaramuka biyangiye rero mu itegeko-nshinga biranditsemo ngo “ubutabera bubera abaturage” Mu gifaransa biravuga ngo : “La justice est rendue au nom du peuple”. Igihe rero ubucamanza butagikorera rubanda nk’uko byanditse mu itegeko-nshinga ryacu twishyiriyeho, icyo gihe ni ukuvuga ko twebwe abaturage bwagombye gukorera tugomba kwikorera, izo ngegera tukazitsemba.
Ibi mbibabwiye mu manyakuri nk’uko byanditse mu ivanjili : igihe muzemera ko inzoka iza kubarya mukayireka ikabagumamo, ni mwebwe muzashira.
Ndabamenyesha ko ashize umunsi umwe n’ijoro rimwe, sinzi ko rigezeho, i Kigali, agatsiko k’abantu bafite imbunda bagiye mu kabari, baravuga ngo : “amakarita muyerekane”. Aba MDR babashyira hariya. Aba PL murabizi, babashyira hariya. N’aba PDC, ba bandi biyise abakristu, bajya hariya. Uwa MRND agaragaje ikarita bahita bamurasa urufaya, simbabeshya bazabibabwire no kuri radiyo, barashe uwo muntu barigitira mu bishanga by’i Kigali baratoroka, bamaze kuvuga ngo ni Inkotanyi. None mumbwire rero abo bana baragenda bafite ikarita y’indangamuntu yacu, bakagaruka bafite imbunda ari inyenzi n’ibyitso byazo, bakaza kuturasa.
Ntabwo rero nemera ko tuzemera kuraswa. Umuntu uhagarariye MDR hano uhavugira ntakongere kuba muri iyi komini no muri iyi perefegitura… kuko ni icyitso. Abahagarariye ariya mashyaka afatanya n’inyenzi, abahagarariye… ndabibabwiye simbabeshya, ni ukugirango… bashaka kudutsemba ! BASHAKA KUDUTSEMBA ! Nta kindi bagamije kandi tugomba kubabwiza ukuri ; ntabwo njye mbahisha rwose ! Icyo bagamije ni icyo.
Ndagira ngo mbabwire rero ko abahagarariye ya mashyaka afatanya n’inyenzi ari iyo MDR, ari iyo PSD, ari iyo PL, ari iyo PDC n’utundi tw’intarutsi tugenda tuyegera, ayo mashyaka n’abayahagarariye bagomba kujya gutura i Kayenzi kwa Nsengiyaremye tukamenya abo turasana aho bari !
Bavandimwe, barwanashyaka ba Muvoma yacu, ibi mbabwira ntabwo ali ibikino, ni ukubabwiza ukuli kugira ngo hatazagira uwumva bamurashe mukazatubwira ngo twe duhagarariye ishyaka ngo ntitwababwiye. Ubwo rero ndababwiye mubimenye, n’ufite umwana yohereje mu nyenzi azisange n’umuryango we n’umugore we hakiri kare, kuko igihe kirageze ko natwe twirwanaho, kugirango… Ntabwo tuzemera gupfa amategeko yanze gukora !
Ndabamenyesha ko umunsi bakoze imyigaragambyo, kuwa kane, bakubise abantu bacu, bagahungira no mu kiliziya ii munsi ya Rond Point, abo bantu ngo bitwa abakristu ba PDC nabo bakabirukaho bakajya kubakubitira mu kiliziya. Abandi bahungiye musi Centre culturel y’Abafaransa rwose !
None ndagira ngo mbabwire ko batangiye kwica, nta kindi ni uko bimeze, batera mu ngo bakica ubu uwumviswe ko ari MRND bakica, bagakubita, ni uko bimeze. None rero ni uko, abo bahagarariye amashyaka muri prefegitura yacu nibafate inzira bajye gutura hamwe n’inyenzi ! Ntabwo dushaka abantu batubamo ngo bazaturase baturi impande.
Ikindi kintu gikomeye nagira ngo mbabwire kugira ngo tudakomeza kuvogerwa : mwumva bavuga ngo imishyikirano ya Arusha ! Simbivugaho kuko… umwanya munini kuko ngira ngo uhagarariye umunyamabanga mukuru wa Muvoma araza kubivuga ku buryo burambuye. Ariko icyo nababwira ni uko intumva mwumva ngo ziri Arusha, ntabwo zihagarariye u Rwanda… Ibyo bajya kuvuga Arusha mbabwije amanyakuri ! Intumva z’u Rwanda zitwa iz’u Rwanda ziyobowe n’inyenzi ! Ikagenda ikajya kuvugana n’inyenzi ! Nk’uko babivuga mu ndirimbo mujya mwumva ngo “Ni Imana yavuye ku Mana”, nabo ni inyenzi yavuye ku nyenzi ivugira inyenzi !
Ibyo bajya kuvuga Arusha ni ibyo ibyo byitso by’inyenzi bili ino byagiye i Buruseli, bajya gukorera Arusha ngo byitilirwe uRwanda, nta na kimwe kitari icy’i Buruseli gikorerwa aho ; n’ikivuye mu Rwanda, ntabwo ali ikiba kivuye muli guverinoma yacu : ni icy’i Buruseli bagenda bikoreye bakajyana Arusha ! Ni inyenzi rero ivugana n’indi, ibyo bita imishyikirano ntitwanga gushyikirana ndagira ngo mbabwire ko atari iy’u Rwanda : ni inyenzi zivugana n’inyenzi ! Mubimenye rwose ! Kandi ntabwo tuzemera ibyo bintu bizava ahongaho.
Ikindi nababwiye rero ni uko tugomba kwirwanaho. Bimwe nabinyuzemo, aliko ndababwiye ngo : duhaguruke ! Banyongoreye mu kanya ngo ni ababyeyi bagomba guhaguruka hamwe n’abalimu kuri cya kibazo cy’aba ensipegiteri bacu. Ariko n’udafite umwana mu ishuli, nawe yabashyigikira, kuko nawe ejo azamugira, cyangwa ejo bundi yaramwigeze. Maze twese duhagurukire icyarimwe dusinye pe !
Icya kabiri nababwira ni ikingiki : ni uko dufite abaministri 9 muri iyi guverinoma. Uko bahagurutse ngo birukane aba ensipegiteri bacu bagendeye kuri ministeri yabo, bagahaguruka ngo birukane abalimu bigisha mu mashuri yisumbuye mumaze iminsi mwumva wa mugore azungumuka mu mashuri, nta kiba kimujyanye ni ukwirukana ba diregiteri n’abalimu bayarimo batari mu ishyaka rye. Mwumvise ibikorwa muli MINITRAPE : si ubujura gusa, n’abakozi bacu barabahagurukiye. Mwumvise ibikorerwa kuri radiyo, n’ikiganiro banyonze cy’i Byumba ; mwumvise uko byifashe.
Ndagira ngo mbabwire rero dusabe abaminisitri bacu nabo, hari abakora mu mashyaka yabo bari muli ministeri zacu. Mwumvise nk’umurwanashyaka minisitri Ngirabatware utari hano kubera ko igihugu cyamutumye ahakomeye. Minisiteri ye rero nayigezemo kuwa kane harimo utuntu duke si uko nisuzugura ngo ndi muri MRND twa MRND, abarimo ni inyenzi nsa, bari muli PL na MDR ni bo bari muri minisiteri rwose y’imigambi ya Leta ! Murumva uwo muminisitiri avuze ati : “Nimukora ku ba ensipegiteri bacu namwe abanyu ndabakunkumura” byagenda gute ? Abaminisitri bacu nabo nibakunkumure isaho ingegera ziri iwabo zigende zijye muri minisiteri za bene wabo !
Ikintu mbasabye gikomeye na none abantu bali ku mirimo bose bari muri MRND : ni ubufatanye. Uri ku kigega cy’amafaranga, nk’uko bayakoresha nawe nayazane tuyakoreshe. Uyafite ku giti cye ni uko MRND yayamuhaye imufasha imushyigikira, nawe akirwanaho kuko ari umugabo ; kuko na we bateze kumukata ijosi, nayazane tubakate amajosi.
Mwibuke Muvoma yacu ko ishingiye muri selire, Muvoma yacu igashingira muri segiteri no muri komine. Perezida yababwiye ko igiti gifite amashami kikagira amababi ntikigire imizi, gipfa ! Imizi yacu ni aho ishingiye. Nimusubire hamwe n’ubwo nta mafaranga bakibahemba abaselire bacu nimujye hamwe : uwinjiye muri selire mumubone, mumukande, niba ari icyitso, ye kuyisohokamo. Ye kuyisohokamo !!!
Mperutse kubwira umuntu wari unyiraseho ngo ni za PL. Ndamubwira nti : “ikosa twakoze muri 59 n’ubwo nari umwana ni uko twabaretse mugasohoka”. Mubaza niba atarumvishe inkuru y’aba Falasha, basubiye iwabo muri Isiraheli bavuye muri Ethiopia ambwira ko atayizi, nti : “Ntabwo uzi kumva no gusoma ? Jye ndakumenyesha ko iwanyu ari muri Ethiopia, ko tuzabanyuza muri Nyabarongo mukagerayo bwangu” !
Maze rero icyo mbabwiye cyo kugira ngo duhaguruke, tugomba guhaguruka koko. Icyo ngiye gusozerezaho rero… Icyo ngiye gusozerezaho ni ikintu gikomeye : ejo nari muli Nshili. Mwumvise ko Abarundi batubeshyeye, nari nagiye kureba uko kuri. Mu kujyayo abantu barankanga ngo simvayo, ngo ndapfirayo. Ndavuga nti : “Nimpfa sinzaba mbaye igitambo cya mbere”.
Maze rero muri Nshili bavanyeho burugumestiri wahozeho, ngo kuko ngo ashaje da! Ngo yatangiye muri za 60, n’ejo naramubonye aracyari umusore ! Ngo kuko ari MRND, avaho ! Bajya gushyiraho igisambo, nabyo biranga ! Hagiyeho umunyamurava, baramwanga ! Ubu iyo komini yitwa Nshili iyoborwa n’umukonseye nawe byayobeye uko abigenza. Aho hantu rero muri Nshili dufiteyo ingabo z’igihugu zirinda umupaka. Hari abantu bitwa aba JDR… Kubera ko ingabo zacu zitonda zitarasana -cyane cyane ntizarasa Umunyarwanda kereka ari inyenzi, abasirikare ntibakamenye ko n’abantu bo muri MDR bose babaye inyenzi, ntibabimenye, barabagota badufatira abajandarume ku buryo umuturage utari no mu ishyaka ryacu yanyibwiliye ati : “Icyo twifuza, uwazana amatora, tugatora burgumestiri ; biti ihi se, igihe ataraza, bakaba bashubijeho uwahozeho, kuko aho ibintu bigeze, n’uzaza ntazashobora kugarura abaturage mu nzira”.
Maze rero babyeyi, bavandimwe, nagira ngo mbabwire ikintu gikomeye : amatora agomba kuza tugomba gutora pe ! Ubu uko duteraniye aha mbese, hari uwariye undi urwara ra ? Ngo umutekano!… Ngo ntitwatora!…Ntimujya mu misa ku cyumweru ra ? Ntimwaje hano muri mitingi ra ? Muri MRND ntimwatoye abayobozi b’inzego zose ra ? Abo babivuga se bo si ko babigenza ntibatoye ? Icyo kintu bitwaza barabeshya nta mpamvu yatuma tudatora ngo kubera umutekano, kuko na bo ubwabo bagenda mu gihugu, n’imvururu ziriho ni bo bazikurura ; icyo ni icya mbere nagira ngo mbabwire : baratubeshya : twese nk’aha turi dushobora no gutora.
Icya kabiri : bitwaza abavanywe mu byabo n’iyi ntambara bari i Byumba. Ndagira ngo mbamenyeshe ko nta wagiye kubaza abo bantu ko badashaka gutora, njye banyibwiliye ko bahoranye abakonseye bamwe baba abanebwe, ndetse ngo bamwe mu ba burgumesitiri babo babaye abanebwe. Kubera ko ya minisiteri ibajyanira ibiryo icungwa n’Inkotanyi… nako inyenzi, Lando yafashe abantu bitwa inyenzi n’ibyitso ziri mu gihugu aba ari bo aha kujyanira ibiryo abo bantu ; aho kubijyanayo rero bakabicuruza bikajya kugura amasasu bashyira za nyenzi ziturasa ! Ndagira ngo mbabwire rero y’uko baravuze bati :”Namwe muratwo… turaraswa inyuma, mukaturasa n’imbere mutwoherereza izo ngegera kutuzanira ibiryo” ?
Nabuze icyo mbabwira. Baravuga rero bati : “Icyo twifuza ni uko muri twe twakwitoreramo abayobozi, abakonseye, abaselire, burugumestiri, tukamenya ko turi hamwe hano muri camp, akaturwanaho, akadushakira ibiryo”. Murumva ko icyo abo bagabo bambwiye n’abo bagore bahungiye mu bintu hirya iriya ibyo mujya mwumva, barifuza nabo amatora ; igihugu cyose kirifuza amatora, kugira ngo kiyoborwe n’intwali nk’uko gisanzwe kiri. Umva rero natwe twese icyo twakora ni icyo : ni ugusaba ayo matora.
Maze rero kugira ngo nsoze, ndagira ngo mbibutse ibintu maze kubabwira bikomeye : icy’imena, ni ukutavogerwa, kugira ngo n’abasamba batagira uwo bahitana muri mwe. Ntimugatinye : mumenye ko uwo mutazakata ijosi ari we uzaribakata ! Nkababwira rero ko abo batangira kugenda hakiri kare, bakajya gutura muri bene wabo, bakajya no mu nyenzi, aho kuduturamo ngo babike imbunda, nidusinzira baturase ! Maze rero mubahambirize, bafate inzira bagende, ntihakagire n’ugaruka kuvugira aha, uzana n’ibyahi ngo ni amabendera !
Ikindi gikomeye ni uko tugomba guhaguruka, tugahaguruka icyarimwe, ukoze ku wacu tukaba umwe, akabura aho anyura ! Ba ensipegiteri bacu ntaho bazajya, abo bazashyiraho bazafata inzira bajye i Nyaruhengeri, iwabo wa minisitiri Agatha kurera abana be ! Icyo mugifate !
Icyo nshojerejeho ni ikintu gikomeye : ni amatora. Maze ndabashimira kuba munteze amatwi, kandi nkaba mbashimiye ubutwali mufite mu maboko yanyu no mu mutima wanyu, nzi ko muri abagabo, mukaba n’inkumi n’ababyeyi batavogerwa, banga agasuzuguro. Murakaramba !
Perezida Habyarimana, ramba !
MURAKARAMA !