• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umubano hagati ya Kampala na Kigali ururushaho kujya I rudubi- Andre Mwenda

Umubano hagati ya Kampala na Kigali ururushaho kujya I rudubi- Andre Mwenda

Editorial 05 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Inkuru yanditswe n’umunyamakuru witwa ANDREW M. MWENDA ku wa  24, Kanama 2018, yavugaga ko uwahoze ari umukuru wa Polisi ya Uganda Jenerali , Kale Kayihura, yagejejwe imbere y’Urukiko rwa gisirikare aregwa ibyaha birimo gushimuta Abanyarwanda bari barahungiye muri Uganda, abifashijwemo na ba ofisiye bato, ibi, ngo bikaba byarabaye hagati ya 2012 na 2016.

Nubwo ibirego biri mu bwinshi, uvugwa kuba yaragizweho ingaruka ni umuntu umwe gusa, Liyetona Mutabazi. Icyi cyaha kandi, akaba ari nacyo gishinjwa ba ofisiye bakorana na Kayihura bya hafi umwaka ushize.

Kayihura kandi akaba yarashinjwe kuba yarananiwe kurinda ibikoresho byifashishwa mu ntambara, bivugwa ko byagiye mu maboko yabakora ubwikorezi bw’ibintu n’abantu bifashishije moto bazwi nka BODA BODA, Ibi, ngo bikaba byarabaye muri 2010, iri tsinda akaba ariryo Kayihura yifashishaga mu guhashya abigaragambirizaga mu mujyi wa Kampala.

Ikindi kirego ni icyerecyeranye no kuba ngo yarananiwe kugenzura intwaro ndetse n’amasasu mu itsinda rya Polisi ryitwa Flying Squad, n’ishami rya polisi rishinzwe ubutasi ndetse no mu rindi itsinda rya Polisi ridasanzwe rizwi ku izina rya Special Operations Unit.

Icyindi n’icyijyanye n’ihirika ry’ubutegetsi. Abi Kigali bakabona ko bashaka kubagerekaho uriya mugambi. Kuba rero umubano hagati y’uRwanda na Uganda ukomeza kugenda uyoyoka birababaje,.Ariko kugirango byumvikane neza, tugomba mbere nambere kumenya umubano uri hagati ya Kampala na Juba.

Mu Ukuboza  2013, Uganda yohereje ingabo muri Sudani y’Amajyepfo, mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu ubutegetsi  bwa Perezida Salva Kiir bwari bugeze aharindimuka. Ubwo nifashishije itangazamakuru risanzwe n’imbuga nkoranyambaga mvuga ko Leta yacu yarimo gukora ibara.

Navugaga ko tudashobora gukemura ibibazo by’inzitane byo muri Sudani y’Amajyepfo. Bityo, tukaba dukwiye kureka intambara igakomeza kurota, kugirango uruhande rumwe rutsinde hifashishijwe ingufu za gisirikare, cyangwa se wenda impande zombi  zikaba zazahazwa n’intambara, noneho bakaba bashakisha ubundi buryo butari ukurwana.

Perezida Museveni, Kale Kayihura, Perezida Kagame

Nuko mu mpera za Mutarama 2014, naje guhura na Perezida Museveni mu Ngoro ye Entebbe. Yarambwiye ngo ibitekerezo byanjye kuri Sudani y’Amajyepfo byari  bihabanye n’ukuri. Uganda ntabwo yijanditse muri cyiriya gihugu mu rwego rwo gukemura ibibazo byacyo, yavuze ko impamvu nyamukuru kwari ugusigasira inyungu z’igihugu cya Uganda.

Mbere, yagize ati, ‘‘ Ihirikwa rya Leta ya Kiir ryari gutera isenyuka ry’Igihugu cya  Sudani y’Amajyepfo. Riek Machar ntiyari afite ububasha ku nyeshyamba, zari ziri hafi yo gufata Umujyi wa Juba, kandi guhirika ubutegetsi byari guhitana abantu benshi. Sudani y’Epfo mu kavuyo byariguha icyuho Lord’s Resistance Army inyeshyamba za Joseph Kony, maze zikisuganya zikajya zitera Uganda,’’ -Museveni.

Icyakabiri, Museveni yambwiye ko Sudani y’Epfo ko ari isoko rishyushye ry’ibicuruzwa bitumizwa muri Uganda,  kandi ko ririmo kwaguka amanywa n’ijoro. Nyuma naje gushakisha, nsanga ibyo twoherezaga muri Sudani y’Amajyepfo muri 2013, byari bifite agaciro kangana na miliyoni US$330. Yavuze ko Amajyaruguru ya Uganda yari akiva mu ntambara, bityo  Sudani y’Amajyepfo ikaba ari umukiriya w’imena ugura ibiribwa muri ako gace, ati  icyo gihugu cyiramutse gisenyutse, byaba ari ibara ku bacuruzi ba Uganda ndetse n’abahinzi.

Icyagatatu, Museveni yambwiye ko nk’impirimbanyi ya Afurika ifite ibitekerezo bimwe nk’ibyishyaka ryaharaniye ubwigenge bwa Sudani y’Amajyepfo Sudan People’s Liberation Movement (SPLM), yari arajwe ishinga no kugira umutima wa kimuntu agafasha abavandimwe be bo muri Sudani y’Amajyepfo, bityo agahosha imivu y’amaraso . Nanyuzwe na ziriya mpamvu nubwo atavuze icyari gutuma ubu butumwa busohozwa neza, n’igihe bwari kumara, n’ingamba yari yarafashe zashyirwa mu bikorwa ingabo zitagifiteyo ibirindiro.

Mbere yaho nari naragiriye uruzinduko i Kigali. Nari naragiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame ku birebana n’ ibyarimo kubera muri Sudani y’Amajyepfo, n’uruhare rw’igihugu cya Uganda. Kagame yambwiye ko icyemezo cya Museveni cyari cyiza, aranagishyigikira. Yaravuze ngo iyaba yari Museveni nawe yari gukora nkibyo yakoze. Mur’icyo cyiganiro nagiranye na Museveni, namubwiye uko Perezida Kagame abibona biramushimisha.

Nyamara kandi icyibazo cya Sudani y’Amajyepfo ntaho gihuriye na busa n’ibibazo bituma  umubano hagati ya Kigali na Kampala ukomeza kugenda uyoyoka. Muri Gicurasi uyu mwaka, ibihugu byombi byashyize ingabo ku mipaka, hategurwa intambara. Akaba aribwo Kagame yagiriye uruzinduko rutunguranye Entebbe, ari narwo rwacubije ayo makimbirane. Kuva icyo gihe, imyiteguro ya gisirikare ku mpande zombi  yakomeje kwiyongera.

Nakoranye bya hafi na Perezida Museveni na Perezida Kagame, ku bijyanye n’umubano hagati y’ibihugu byombi, ibi nabikoze nk’umukorera bushake, ni ukuvuga ngo mu bihugu byombi ntakimpemba na kimwe . Ibi byatumye nshobora gusesengura iki kibazo kandi  ntaho mbogamiye. Bityo iyi nyandiko ikaba ari igitekerezo cy’umunyayuganda uri hagati y’imipaka y’ibihugui byombi.

 

2018-09-05
Editorial

IZINDI NKURU

Umuyobozi wa OMS yashimye umuhate wa Perezida Kagame mu kwita ku buzima mu Rwanda

Umuyobozi wa OMS yashimye umuhate wa Perezida Kagame mu kwita ku buzima mu Rwanda

Editorial 12 Jan 2018
Abayobozi b’u Burundi barashinja Abagande kutagira ibanga

Abayobozi b’u Burundi barashinja Abagande kutagira ibanga

Editorial 16 Dec 2018
Umutekamutwe wiyita n’umupasitoro Charles Kinuthia yibeshye ku Rwanda ndetse n’Amerika iramushakisha 

Umutekamutwe wiyita n’umupasitoro Charles Kinuthia yibeshye ku Rwanda ndetse n’Amerika iramushakisha 

Editorial 15 Aug 2019
Abakivuga ko Paul Rusesabagina arengana barahomera iyonkeje, Bakubuswe n’inkuba ubwo yiyemereraga uruhare rwe mu gushing FLN, umutwe w’iterabwoba

Abakivuga ko Paul Rusesabagina arengana barahomera iyonkeje, Bakubuswe n’inkuba ubwo yiyemereraga uruhare rwe mu gushing FLN, umutwe w’iterabwoba

Editorial 26 Sep 2020

3 Ibitekerezo

  1. Lille
    September 5, 20182:38 pm -

    Mwenda ngo ari hagati yabo? Ngo ntawe umuhemba? Ngaho reee

    Subiza
  2. Bongwa Beatrice
    September 5, 20184:22 pm -

    Andrew Mwenda azwi nk’umujyanama wa Perezida w’u Rwanda kandi hari amabanga menshi amenya y’u Rwanda kurusha ndetse abanyarwanda benshi bari mu butegetsi. Ntashobora kwigira umuhuza kandi bizwiko abogamye! Ahubwo nibaza cyane niba Uganda itagmbye kwibaza ku mabanga ashobora kuba asohoka! Hari abigeze kwibaza icyo Mwenda yagiraho inama Perezida w’u Rwanda kurusha abanyarwanda kavukire, bize,bakoze imilimo itandukanye. Bigaragarako uretse amazimwe, nta kindi Mwenda yazanira U Rwanda!

    Subiza
  3. "e""m"""p""t""
    September 6, 201811:42 am -

    Nkoze
    Ubushishozi
    Bwanjye
    Mbona
    Uyu
    Mwenda
    Ntakindi
    Amaze
    Uretse
    Guteranya
    No
    Gucuruza
    Amakuru
    Yibihuha
    Yoguteranya
    Ibihugu.

    INTAMA

    KAGAME

    Yegere

    MUSEVENI

    Baganire
    Barebere
    Hamwe
    Ikiri
    Guteza
    Umutekano
    Muke
    Hagati
    Yibibazo

    Kd

    KAGAME

    Ahindure
    Abajyanamabe
    Ikigaragara
    Bari
    Kumuyobya

    Kd
    Nimba
    Abateka
    Mutwe
    Murwanda
    Bafungwa
    Na
    MWENDA
    Bamufate
    Kuko
    Bitabaye
    Bityo
    Murisanga
    Habi,=mwenda
    Araruhiritse,
    Ararushenye

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urugiye kera ruhinyuza intwari : Perezida Mugabe yeguye nyuma y’imyaka 37 ku butegetsi
HIRYA NO HINO

Urugiye kera ruhinyuza intwari : Perezida Mugabe yeguye nyuma y’imyaka 37 ku butegetsi

Editorial 21 Nov 2017
Byasabye iminota y’inyongera ngo Senegal itsinde Amavubi, Umunsi wa 29 na 30 wa shampiyona y’u Rwanda yegejwe inyuma ho umunsi umwe
Amakuru

Byasabye iminota y’inyongera ngo Senegal itsinde Amavubi, Umunsi wa 29 na 30 wa shampiyona y’u Rwanda yegejwe inyuma ho umunsi umwe

Editorial 08 Jun 2022
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 09 Jan 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru