• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?

Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?

Editorial 20 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Iyo usuye imbuga nkoranyambaga zitandukanye cyangwa ibinyamakuru bitandukanye usanga bikunda guhuza umubare 1510 na Perezida Museveni.

Byagiye bwa mbere mu binyamakuru mu kwezi k’Ukuboza 2018 ubwo Urukiko rwa New York muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika rwahamije Perezida Museveni icyaha cy’ubufatanyacyaha mu kwakira ruswa.

Urwo rubanza rwari rukuriwe n’Umucamanza  Loretta A. Preska rwahamije icyaha umugabo ukomoka mu gihugu cya Hong Kong witwa Chi Ping Patrick Ho icyaha cyo guha abayobozi batandukanye bo mu bihugu by’Afurika cyane cyane Uganda na Tchad ngo bahe amasoko sosiyeti yo mu Bushinwa yitwa China Energy Company Limited (CEFC China)”.

Inyandiko zirambuye z’urubanza zerekana ko Perezida Museveni yahawe amadorali 500.000 naho Minisitiri we w’Ububanyi n’amahanga, akaba na muramu we, Sam Kutesa nawe yahawe amadorali 500.000. Kutesa, ariwe soko yiyi ruswa yasabye kandi  yakira aya mafaranga mu gihe yari Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro kw’isi.

Nk’umufatanyacyaha, ifoto ya Perezida Museveni yerekanywe mu rukiko ifite numero 1510 (Exhibit 1510) naho Sam Kutesa ifoto ye ifite numero 1015.

Urukiko rwagaragaje ko ayo mafaranga bayahawe mu mpapuro zipfunyika impano akaba yarayakiriye nuko agaha amasoko Sosiyeti yo mu Bushinwa. Uburyo Museveni yakiriyemo amafanga bukoreshwa kenshi na mafiya iba idashaka kugaragaza amafaranga kuri compte ngo batamenya imvo n’imvano yayo ndetse no kubererekera imisoro.

Inkuru bifitanye isano: Museveni Na Kutesa Bongeye Kugarukwaho Mu Rubanza Baregwamo Ruswa

Bamwe mu bagande bagaragaje uburyo batishimiye umuyobozi wabo uburyo ariwe ntangarugero muri ruswa bahurira ku mbuga Nkoranyambaga bakazajya bandika #Exhibit1510Museveni kugirango bahuze ibiganiro. Bahita bongeraho ingero nyinshi zitandukanye aho Museveni n’akazu ke barangwa na ruswa.

N’abayobozi ntibatanzwe. Intumwa ya rubanda ihagarariye Akarere ka Kyadondo East akaba n’umucuranzi Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bob Wine we yakoresheje amagambo akarishye ati “Turasaba Imana ize idukize ibi byanira”. Aha yagereranyaga Museveni n’akazu ke n’ibyanira kuko iyo bije birakukumba bigatwara ibyo bihuye nabyo byose.

Yongeye agira ati “Nyakubahwa Perezida, ntabwo uri umuntu wavuga ku kurwanya ruswa, kuko niwowe shingiro ry’ikibazo kubera kurangwa na ruswa, ikimenyane no kwangiza umutungo w’igihugu”

Perezida Museveni yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1986, avuga ko azanye amahoro no kurwanya akarengane ariko ku myaka 33 amaze ku butegetsi, igihugu cye cyamunzwe na ruswa ku buryo kiza mu byambere kw’isi. Kuko nawe arangwa na ruswa, Museveni ntajya ahana abanyabyaha, ubwo uwari Minisitiri w’Intebe Amama Mbabazi yaregwaga ruswa,  aho yagurishije ubutaka ikigo gishinjwe ubwiteganyirize (National Social Security Fund), Perezida Museveni yamugumishijeho ubudahangarwa bityo ntiyakurikiranwa n’ubutabera. Nabwo bwamunzwe na ruswa.  Abanyarwanda bafatwa bagafungwa, bakanakorerwa iyicwarubozo, batangaza uburyo bo n’imiryango yabo, batanga amafaranga menshi mu nkiko bizezwa ubutabera.

2019-06-20
Editorial

IZINDI NKURU

Impamvu ibitekerezo bya Rudasingwa bihabanye n’ukuri

Impamvu ibitekerezo bya Rudasingwa bihabanye n’ukuri

Editorial 01 Aug 2019
Uwahoze mungabo z’Ubufaransa yamennye ibanga  ry’Ingabo zabo n’Uruhare bagize muri Jenoside

Uwahoze mungabo z’Ubufaransa yamennye ibanga ry’Ingabo zabo n’Uruhare bagize muri Jenoside

Editorial 16 Mar 2018
Mu Banyarwanda bajya n’abava muri Uganda ngo harimo abayoboke ba RNC

Mu Banyarwanda bajya n’abava muri Uganda ngo harimo abayoboke ba RNC

Editorial 10 Sep 2019
Kinshasa iracyadindiza ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, nk’uko Minisitiri Nduhungirehe abivuga

Kinshasa iracyadindiza ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, nk’uko Minisitiri Nduhungirehe abivuga

Administrator 26 Nov 2025

2 Ibitekerezo

  1. Henry Ndengejeho
    June 20, 20193:13 pm -

    Iby’isi ni amayobera pe! Muri Uganda hari ibyanira naho mu Rwanda ngo ni isiha rusahuzi! Gusa Museveni ntaxyo ruswa yamumariye yuko atabarirwa mu baperezida bakize muri Afurika. Ashobora kuba agirira perezida wacu ishyari yuko we ahagaze neza mubafite agatubutse kuri iyi si.

    Subiza
  2. Dieudonne Hakizayezu
    June 22, 20199:06 am -

    Yewe si twe twaseka M7 ngo arya ruswa.

    Ubu se urugomero rwa Rukarara rwatumariye iki?

    Ntirwariwemo miliyoni 20 z’amadolari, abadepite babivumbura commission yayo igaseswa, bashyiraho indi irimo Hon Nkusi igasanga ibivugwa ari impamo koko?

    None se iyo rapport yigeze isohoka?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Lieutenant Seyoboka ukekwaho Jenoside yagejejwe i Kigali
Mu Mahanga

Lieutenant Seyoboka ukekwaho Jenoside yagejejwe i Kigali

Editorial 18 Nov 2016
Amafaranga Abanyarwanda bishyuraga mu gupimisha DNA agiye kugabanyukaho hafi kimwe cya kabiri
Mu Rwanda

Amafaranga Abanyarwanda bishyuraga mu gupimisha DNA agiye kugabanyukaho hafi kimwe cya kabiri

Editorial 08 Jun 2018
Zimbabwe na Nigeria banganyirije i Huye 1-1 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026
Amakuru

Zimbabwe na Nigeria banganyirije i Huye 1-1 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Editorial 19 Nov 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru