• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umucurabwenge wa Kayumba Nyamwasa, Ali Abdulkarim ni muntu ki?

Umucurabwenge wa Kayumba Nyamwasa, Ali Abdulkarim ni muntu ki?

Editorial 13 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Uyu mugabo ubarizwa mu Bwongereza [UK] ngo niwe ushinzwe itangazamakuru muri RNC ndetse akaba n’umukangurambaga wa Kayumba mu gukora [mobilization] yo gushaka amafaranga yo kujya gushyigikira umutwe w’iterabwoba wa RNC n’inyeshyamba zayo ziri ku butaka bwa DR- Congo.

Ali Abdulkarim ngo yinjiye muri  RNC yikandagira

Abamuzi bavuga ko igihe habaga amasezerano y’iryo huriro, bose bahuriye Washington DC kugirango bayashyireho umukono.Ali Abdulkarim yanze kwitabira kubera gutinya,  ari nayo mpamvu yiyita amazina menshi nk’ay’inkanda kubera kwiyoberanya kuko ngo ari umunyabwoba kabuhariwe.

Abakoranye nawe muri RNC bavuga ko kubera guhakwa cyane, akaba n’umuteruzi w’ibibindi kwa Kayumba, aricyo cyatumye azamuka mu ntera ya RNC. Agirwa ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho [Communication & Media]. Uyu Ali Abdulkarim, afatanije na Epimaque Ntamushobora, bashyizeho umushinga wo kwandika igitabo bise imbwa, ibigwari, abanyabinyoma n’abagambanyi kigenewe abateshutse kuri RNC na Kayumba. Ariko abasesenguzi bagahamya ko ahubwo aribo bigwari, abanyabinyoma n’abagambanyi.

Ese uwo Ali Abdulkarim akora iki muri UK?

Uretse kuvugira kuri radio itahuka, ubundi atunzwe na disability pension yo muri UK, baha abafite ubumuga, ubundi akirirwa yandika  igitabo cy’ Imbwa n’ibigwali, akaba umunyezamu w’inzu ya Kayumba muri UK, iyo yaguze mu mafaranga y’impuzi yo gutangiza urugamba, abifashijwemo n’uwitwa Frank Ntwari musaza wa Losette Kayumba akaba muramu wa Kayumba Nyamwasa, ari nawe Kayumba akoresha ubeshya impunzi ko bakomeza umurego wo gutanga umusanzu kuko ngo bari hafi ya Kigali.

Nyamwasa yabeshye abayoboke be bajyaga bamutera inkunga y’amafaranga bazi ko Uganda n’UBurundi bamutera  ingabo mu bitugu, kandi ko n’ingabo ze muri Kongo zarimo kwiyongera kandi ko zinafite umurego zikaze. Kayumba ntiyarekeye aho kubeshya impunzi ko ari kurugamba  maze akusanya imisanzu yongera kuya Rujugiro Ayabatwa Tribert, aho kuyohereza kurugamba koko nkuko yabivugaga, ahubwo  yaguze na za rukururana azishyira muri Mozambique ku mucuruzi bita Alex arangije ashora imari mu bucuruzi bw’ibiribwa (ibishyimbo,ubunyobwa,ingano) abishinga Mutabazi Etienne bakunze kwita Kanyarengwe, asigaye ayaguramo inzu mu Bwongereza icungwa na Ali Abdul kalimu.

Ngurwo urugamba Kayumba ayoborera kuri telephone yibereye muri afrika y’epfo, nyamara igitangaje igihe Col Habibu Mudasiru  na Capt Sibo  barimo kumutakambira ko umuriro wari umaze kubarenga. Yababwiye ko yarimo kuvugana n’inzego z’ubutegetsi Kampala, bityo rero ko yarimo kubapangira, kandi ko ngo abandi bari barangije imyitozo ya gisirikare bari bagiye kubatera ingabo mu bitugu, ati : muhumure bizaza. Uretse ko bitabaye, kuko inzira bagombaga kunyuramo yari yagoswe. Bongeye guhamagara Comanda wabo Kayumba, yabasubije muri aya magambo, ‘” Muri abasirikare, mwirwaneho!” nguko uko batikiriye muri DR-Congo.

2019-07-13
Editorial

IZINDI NKURU

U Bufaransa: Ngenzi na Barahira bahamwe no gukora Jenoside bakatirwa gufungwa burundu

U Bufaransa: Ngenzi na Barahira bahamwe no gukora Jenoside bakatirwa gufungwa burundu

Editorial 07 Jul 2016
Uganda: Haravugwa iyicwarubozo rya bamwe mu bayobozi nyuma y’urupfu rwa AIGP Kaweesi

Uganda: Haravugwa iyicwarubozo rya bamwe mu bayobozi nyuma y’urupfu rwa AIGP Kaweesi

Editorial 17 Apr 2017
Minisitiri Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Perezida Kabila wa Congo

Minisitiri Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Perezida Kabila wa Congo

Editorial 26 Jul 2018
Ipfunwe n’ikimwaro ryo gushaka mu muryango mugari w’interahamwe  nibyo bituma Rwalinda Pierre Celestin aharanira guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ipfunwe n’ikimwaro ryo gushaka mu muryango mugari w’interahamwe  nibyo bituma Rwalinda Pierre Celestin aharanira guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 13 Aug 2020

Igitekerezo kimwe

  1. Etienne Nshuti
    July 15, 201910:29 am -

    Abashenzi baragwira. Nuyu nawe ateshe umutwe abantu
    Yewe akwiye kwandika ibitabo by’imbwa koko

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakozi b’Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro ryo mu ntara y’Uburengerazuba bahawe ubumenyi ku kurwanya inkongi z’imiriro
Mu Mahanga

Abakozi b’Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro ryo mu ntara y’Uburengerazuba bahawe ubumenyi ku kurwanya inkongi z’imiriro

Editorial 20 Jan 2016
Paul Rusesabagina arashinjwa uburiganya n’abahoze muri FLN
INKURU NYAMUKURU

Paul Rusesabagina arashinjwa uburiganya n’abahoze muri FLN

Editorial 08 Jan 2020
Intambara iratutumba hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’intebe Bunyoni
Amakuru

Intambara iratutumba hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’intebe Bunyoni

Editorial 16 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru