• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

Editorial 13 Apr 2017 ITOHOZA

Uwimana Athanasie, umufasha wa Gen Nsabimana Deaogratias bahimbaga Castal yatangarije Artiges Guy umugenzacyaha i Bruxelles taliki 30/06/1994 ko mbere yo guhamagarwa ngo aherekeze Perezida Habyarimana mu mishyikirano y’amahoro yagombaga gusinyirwa Arusha umugabo we yari ahangayikishijwe n’ikintu gishobora guturika bigatuma intambara yongera kwegura.

Uwimana avuga ko urebye ukuntu imitwe myinshi yakusanyaga intwaro, n’ukuntu abanyapolitiki batumvikanaga n’uburyo umugabo we yategujwe igitaraganya ku wa 05/04/1994 ko agomba guherekeza Perezida i Dar- Es- Salam taliki 06/04/94 byamuteye impungenge bitewe no kutumva impamvu y’urwo rugendo.

Uwimana Athanasie yavuze ko yari yarabwiwe n’umufasha we ko hari abantu bazatsembwa, nubwo ngo atamubwiye urutonde, yahoraga amusaba kwitegura igihe cyose, akavuga ko ukwicwa kwa Gatabazi kwari kugiye kuba nk’imbarutso y’ubwicanyi bwari bwarateguwe ariko Gen Nsabimana arabihagarika.

Umufasha wa Gen Nsabimana yavuze ko iraswa ry’indege yari twaye Perezida Habyarimana n’abari kumwe nawe yabimenyeshejwe taliki 06/04/1994 saa mbiri na mirongo ine, taliki ya 7/4/1994 nyuma ya saa sita ajya kureba umurambo w’umugabo we ngo umufasha wa Perezida Habyarimana yamubwiye ko ibyabaye byagombaga kuba.

-6267.jpg

Agatha Kanziga yabwiye umugore wa Gen. Nsabimana ko” ibyabaye byagombaga kuba”.

Umuryango w’Agathe Habyarimana wishimiraga kwicwa kw’Abatutsi muri Jenoside
Nk’uko abakobwa ba Dr Akingeneye wari umuganga wihariye wa Perezida Habyarimana babitangarije Ababiligi abakoraga iperereza ry’iraswa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana, ngo Agathe Habyarimana n’umuryango we bashimishwaga n’amakuru y’iyicwa ry’Abatutsi mu gihe cya Jenoside.

Uwanyigira Jeanne na Uwimbabazi Marie Claire bavuga ko nyuma y’iraswa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana n’abari bayirimo bagiye Kanombe kureba umurambo wa se taliki ya 07/Mata 1994 ahagana mu ma saa moya y’igitondo batwawe n’abasirikali bari mu barindaga Perezida.

-6268.jpg

Kwa Habyarimana i Kanombe

-6272.jpg

Indege Falcon 50 yari iya Perezida Habyarimana

-6270.jpg

Ibisigazwa by’Indege ya Habyarimana

Iperereza ryakozwe na Poux na Marc Trevedic ryagaragaje ko indege yarashwe n’abahezanguni bo muri Leta ya Habyarimana batifuzaga gusangira ubutegetsi

-6271.jpg

Gen Nsabimana Deogratias wari umugaba mukuru w’Inzirabwoba

Uwanyigira na Uwimbabazi bavuga ko basanze imirambo 7 harimo n’uwase iri ukwabo, naho iy’abapilote b’Abafaransa iri ukwayo n’iy’abarundi bakavuga ko imbere y’inzu hari Abafaransa 4 bavugaga ko indege yahanuwe n’isasu ryo mu bwoko bwa stinger.

Bavuga ko igihe bari batangiye gusenga umugore wa Habyarimana yasabye ko Interahamwe zafashwa mu kwikiza umwanzi kandi ingabo z’u Rwanda zikegura intwaro, Godeliva mushiki wa Perezida wari umubikira avuga ko Abatutsi bose bakwiye kwicwa.

Uwimbabazi Claire mu buhamya bwe avuga ko ari kumwe n’abasirikare 138 muri camp Kigali taliki ya 08 Mata 1994 bamweretse aho Ababirigi biciwe iruhande rw’inzu hafi y’umuryango naho Uwanyigira Jeanne abasirikali bamubwira ko bariya basilikali b’Ababirigi bari bakwiye kwicwa aho kugirango bazacirwe urubanza.

Uwanyigira na Uwimbabazi bavuga ko italiki 07 Mata abagize umuryango wa Perezida Habyarimana bari bamaze kuhagera harimo n’abihaye Imana, ngo barishimaga iyo umwe mubo bita abanzi bicwaga, cyane cyane ngo amakuru yatangwaga n’abarindaga Perezida kandi bakigamba, ku bw’ubwo bwicanyi.

Uwanyigira na Uwimbabazi bavuga ko ubwo bari baherekeje umurambo wa se mu buruhukiro bwo kwa muganga (morgue) i Kanombe, umuganga witwa Baransalitse yavuze ko umurambo wa Minisitiri w’intebe Agata wo ushyirwa ahandi ukwawo naho Jean Juc Habyarimana ababwira ko yari agiye gushota umupira kuri Agata ariko ntiyabikora bareba.

Abari kwa Perezida Habyarimana bavuga ko Mobutu yaba yaramenyesheje umugore wa Habyarimana iby’iryo hanurwa ry’indege, mbere gato, ariko ntaburire umugabo we.

2017-04-13
Editorial

IZINDI NKURU

Zimbabwe: Abanyarwanda bafashwe bashaka gutorokana amamiliyoni

Zimbabwe: Abanyarwanda bafashwe bashaka gutorokana amamiliyoni

Editorial 07 Jun 2016
DRC: Habonetse imirambo 2 y’abazungu hafi y’Umugezi wa moyo bikekwa ko ari impuguke za Loni zari zarabuze

DRC: Habonetse imirambo 2 y’abazungu hafi y’Umugezi wa moyo bikekwa ko ari impuguke za Loni zari zarabuze

Editorial 29 Mar 2017
Mbanda  yahaye ‘ Gasopo’  Amashyaka yiyita  Opposition  harimo  na RNC

Mbanda yahaye ‘ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na RNC

Editorial 26 May 2017
Nunu Johnson, indi nzirakarengane yazize iyicarubozo rya CMI yapfiriye Ntungamo

Nunu Johnson, indi nzirakarengane yazize iyicarubozo rya CMI yapfiriye Ntungamo

Editorial 21 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Liverpool yatsinze Tottenham, yegukana UEFA Champions League ku nshuro ya gatandatu (Amafoto)
HIRYA NO HINO

Liverpool yatsinze Tottenham, yegukana UEFA Champions League ku nshuro ya gatandatu (Amafoto)

Editorial 02 Jun 2019
Abadepite batumije Perezida Mugabe ngo asobanure ibya ruswa yahombeje Zimbabwe miliyari $15
POLITIKI

Abadepite batumije Perezida Mugabe ngo asobanure ibya ruswa yahombeje Zimbabwe miliyari $15

Editorial 20 Apr 2018
I&M Bank yegereje abagana Expo serivisi zituma batandukana no kugendana amafaranga
IKORANABUHANGA

I&M Bank yegereje abagana Expo serivisi zituma batandukana no kugendana amafaranga

Editorial 07 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru