Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize ku rutonde rw’abahigwa bukware kubera ibikorwa by’iterabwoba, umwe mu bana 11 ba Osama bin Laden washinze ndetse akayobora umutwe wa Al Qaeda.
Hamza bin Laden yashyizwe ku rutonde rw’ibyihebe mpuzamahanga nyuma yo gutangaza ko ateganya kugaba ibitero by’ubwiyahuzi kuri Amerika.
Osama bin Laden niwe wateguye ibitero byagabwe kuri Amerika ku itariki 11 Nzeri 2001, byahitanye abagera ku 3000; yaje kwicwa tariki ya 2 Gicurasi 2011.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ku wa kane, Hamza yahawe izina ry’ikihebe mpuzahanga bituma afatirwa ibihano bihabwa umunyamahanga wakoze cyangwa ushobora gukora ibikorwa by’iterabwoba bifite ingaruka ku nyungu z’iki gihugu.
Abasesenguzi ba politiki kuri CNN, bavuga ko Hamza Bin Laden wavutse mu 1989 ariwe uhabwa amahirwe menshi yo kuba yayobora umutwe wa Al Qaeda.
Uyu musore wakunze kugaragara mu mashusho avuga ku bikorwa bitandukanye by’uyu mutwe ngo yari afitanye umubano udasanzwe na se, wamutoje ibijyanye n’intambara ntagatifu.
Muri Kanama 2015 nibwo Umuyobozi Mukuru muri Al Qaeda, Ayman al-Zawahiri yatangaje ko Hamza bin Laden asigaye ari umuyoboke.
Muri uriya mwaka kandi al-Zawahiri yashyize hanze andi mashusho, Hamza bin Laden asaba abarwanyi b’uyu mutwe kugaba ibitero kuri Amerika, u Bufaransa na Israel.
Muri Nyakanga 2016, uyu musore yongeye kumvikana avuga ko afite umugambi wo guhorera se kandi azibasira abanyamerika haba mu gihugu cyabo cyangwa mu mahanga.
Osama bin Laden niwe wateguye ibitero byagabwe kuri Amerika ku itariki 11 Nzeri 2001
Gushyirwa ku rutonde rw’ibyihebe mpuzamahanga byatumye imitungo yose iri muri Amerika ifite aho ihuriye na Hamza bin Laden ifatirwa ndetse abanyamerika babuzwa gukorana nawe ubucuruzi.