Kuri uyu wa Kabiri, Jim Yong Kim umukandida u Rwanda rwari rushyigikiye ku mwanya w’umuyobozi mukuru wa Banki y’isi yatorewe kongera kuyiyobora mu gihe agiye kurangiza indi manda y’imyaka itanu.
Yong w’imyaka 56, yatanzwe nk’umukandida na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kanama uyu mwaka, ashyigikiwe n’ibindi bihugu nk’u Bufaransa, u Bushinwa, na Bresil.
Uku gushyigikirwa n’ibihugu bikomeye byatanze icyizere ko ari nawe ushobora kuyobora iyo banki, dore ko byari kugora undi wese wifuza kuyiyobora adashyigikiwe n’ibyo bihugu by’ibihangange.
Mu mpera za Kanama uyu mwaka Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanada ruzashyigikira Yong, bakurikije akazi gakomeye yabashije gukora mu myaka itanu amaze kuri uwo mwanya, cyane cyane mu guteza imbere ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere birimo n’u Rwanda.
Agitangira imirimo ye muri manda ya Mbere, Yong yatunguranye afata imyanzuro bamwe bafashe nk’ije gushyira banki mu kaga.Akihagera yasezereye abakozi bagera mu bihumbi, ngo agamije kugabanya amafaranga iyo Banki yatangaga ku bakozi kandi hari n’abadakenewe.Icyo gihe abasezerewe bandikiye Inama y’Ubuyobozi bw’iyo banki bavuga ko ifite ubuyobozi bubi.
Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri, Banki y’isi yatangaje ko kugabanya abakozi byatumye izigama amafaranga agera kuri miliyoni 400 z’amadolari, azagenda yifashishwa mu yindi mishinga y’iterambere.
Banki y’isi kandi yatangaje ko Yong muri manda nshya azibanda mu gushyira ikigo ku murongo kandi abakozi bakabigiramo uruhare. Ngo azanibanda gushora imari mu burezi, ubuzima , n’ibikorwa remezo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Manda ye ya kabiri izatangira tariki ya 1 Nyakanga umwaka wa 2017.
Jim Yong Kim, ni inzobere mu buganga ifite ubwenegihugu bwa Koreya n’Amerika, akaba yaratorewe kuyobora Banki y’isi mu gihe cy’imyaka itanu asimbuye Umunyamerika Robert Zoellick, hari kuwa 16/04/2012.
Perezida Kagame na Dr Kim Yong Jim ubwo bari mu nama yiga ku bukungu bw’isi (WEF)
Source: Makuriki.rw