• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

  • Mu mvugo yuje icyizere, Perezida Tshisekedi yashimye amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na Congo muri Amerika   |   01 Jul 2025

  • Mu burezi budaheza buzira ikandamiza n’iringaniza Abanyeshuri basaga Ibihumbi 220 basoje Amashuri Abanza batangiye ibizamini bya Leta   |   01 Jul 2025

  • U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari   |   30 Jun 2025

You are at :Home»POLITIKI»Umukandida u Rwanda rwifuzaga, yongeye gutorerwa kuyobora Banki y’Isi

Umukandida u Rwanda rwifuzaga, yongeye gutorerwa kuyobora Banki y’Isi

Editorial 28 Sep 2016 POLITIKI

Kuri uyu wa Kabiri, Jim Yong Kim umukandida u Rwanda rwari rushyigikiye ku mwanya w’umuyobozi mukuru wa Banki y’isi yatorewe kongera kuyiyobora mu gihe agiye kurangiza indi manda y’imyaka itanu.

Yong w’imyaka 56, yatanzwe nk’umukandida na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kanama uyu mwaka, ashyigikiwe n’ibindi bihugu nk’u Bufaransa, u Bushinwa, na Bresil.

Uku gushyigikirwa n’ibihugu bikomeye byatanze icyizere ko ari nawe ushobora kuyobora iyo banki, dore ko byari kugora undi wese wifuza kuyiyobora adashyigikiwe n’ibyo bihugu by’ibihangange.

Mu mpera za Kanama uyu mwaka Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanada ruzashyigikira Yong, bakurikije akazi gakomeye yabashije gukora mu myaka itanu amaze kuri uwo mwanya, cyane cyane mu guteza imbere ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere birimo n’u Rwanda.

Agitangira imirimo ye muri manda ya Mbere, Yong yatunguranye afata imyanzuro bamwe bafashe nk’ije gushyira banki mu kaga.Akihagera yasezereye abakozi bagera mu bihumbi, ngo agamije kugabanya amafaranga iyo Banki yatangaga ku bakozi kandi hari n’abadakenewe.Icyo gihe abasezerewe bandikiye Inama y’Ubuyobozi bw’iyo banki bavuga ko ifite ubuyobozi bubi.

Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri, Banki y’isi yatangaje ko kugabanya abakozi byatumye izigama amafaranga agera kuri miliyoni 400 z’amadolari, azagenda yifashishwa mu yindi mishinga y’iterambere.

Banki y’isi kandi yatangaje ko Yong muri manda nshya azibanda mu gushyira ikigo ku murongo kandi abakozi bakabigiramo uruhare. Ngo azanibanda gushora imari mu burezi, ubuzima , n’ibikorwa remezo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Manda ye ya kabiri izatangira tariki ya 1 Nyakanga umwaka wa 2017.

Jim Yong Kim, ni inzobere mu buganga ifite ubwenegihugu bwa Koreya n’Amerika, akaba yaratorewe kuyobora Banki y’isi mu gihe cy’imyaka itanu asimbuye Umunyamerika Robert Zoellick, hari kuwa 16/04/2012.

-4174.jpg

Perezida Kagame na Dr Kim Yong Jim ubwo bari mu nama yiga ku bukungu bw’isi (WEF)

Source: Makuriki.rw

2016-09-28
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rugiye kuyobora impinduka ku rujya n’uruza rw’abantu muri Afurika

Editorial 20 Oct 2017
Jammeh wayoboye Gambia yarezwe mu rukiko n’abarwayi ba Sida yabeshyaga ko ayibavura

Editorial 02 Jun 2018
Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.

Editorial 07 Aug 2024
1986 : Museveni kuzamura mu ntera abari impunzi muri Uganda Fred Gisa Rwigema na Paul Kagame si urukundo ni amaburakindi [ VIDEO ]

Editorial 24 Jun 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru