Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2016, nibwo hasakaye inkuru y’umukobwa bikekwa ko yiyahuye asimbutse mu igorofa ya kane muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), ajyanwa kwa muganga igitaraganya ariko ashiramo umwuka.
Ubwo byose byabaga, nta cyangombwa na kimwe bamusanganye, gusa nyuma byaje kumenyekana ko yitwa Irabaruta Sandrine ukomoka mu Kagari ka Rwampara, mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, ndetse yari umunyeshuri muri iyo Kaminuza mu mwaka wa Kabiri w’Ubumenyi mu bijyanye na Mudasobwa, Computer Sciences.
Amakuru atangwa na bamwe mu biga muri ULK, avuga ko Irabaruta yaba yari atwite, ndetse umuhungu wamuteye inda akaba yaramwanduje virusi itera Sida nyuma akamwigarika, ku buryo bishobora kuba aribyo byamuteye kwiyahura.
Kugeza ubu ntacyo polisi iratangaza ku isuzuma ry’abaganga ku cyaba cyagaragaye. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel yabwiye itangazamakuru ati “ turacyari mu iperereza nta kintu turabona, ibyo kuba yatwita ni ibivugwa n’abantu.”
Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda “Kwiyahura” ntibihanirwa, ariko ingingo ya 147 ivuga ko “umuntu wese woshya undi kwiyahura; ufasha undi kwiyahura; utuma undi yiyahura kubera kumutoteza; ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu.
Irabaruta Sandrine RIP