• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw’ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo

Umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw’ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo

Editorial 12 Oct 2023 Amakuru, IMIKINO

Ubwo hakinwaga umunsi wa gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda mu kiciro cya mbere mu bagabo, ikipe ya Etincelles yaterewe mpaga mu rugo n’ikipe ya Musanze FC , ni nyuma yo kubura imbangukiragutabara ku gihe.

ImageIbi byabaye ku mukino wagomba gukinirwa mu karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda, bityo imbangukiragutabara irabura kugeza ubwo habayeho gutegereza iminota 15 igengwa n’amategeko y’amarushanwa muri FERWAFA.

Kugeza ubwo abakinnyi ndetse n’abafana nyiri zina bategereje iminota 22 itaraboneka bityo abasifuzi barimo na Komiseri wabo bemeza ko ikipe ya Etincelles yari iri mu rugo itewe mpaga y’ibitego 3-0, bityo ikipe ya Musanze FC ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona rw’agateganyo.

ImageMubindi byaranze umunsi wa 6 wa Shampiyona y’u Rwanda, ni aho kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2023, ikipe ya Rayon Sports yabonye intsinzi yayo ya Kabiri muri uyu mwaka w’imikino dore ko yaherukaga gutsinda ikipe ya Gasogi United ibitego 2-1 ubwo hari tariki ya 18 Kanama 2023.

Nubwo Rayon Sports yaraye ibonye intsinzi ku ikipe ya Etoile de l’Est, iyi kipe yanahawe ikarita y’umutuku kuri Mvuyekure Emmanuel uzwi nka Manu, kuri Gikundiro bisa naho muri iyi minsi irimo guhanwa ku makarita atukura nyuma yaho mu mukino uheruka banganya na Marines FC 2-2, Luvumbu yabonye ikarita itukura ndetse na Mujyanama Claude Team Manager.

Ikipe ya Kiyovu SC yo yanganyije n’ikipe y’Amagaju ubwo bakiniraga kuri Sitade ya Huye, uyu mukino wagiye gukinwa Urucaca ruheruka kwegukanwa na Kiyovu S Association mu gihe yari ifitwe na Kiyovu Sport Company.

Kiyovu yanganyije igitego kimwe kuri kimwe cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma ndetse ku ikipe yo mu Bufundu yo yatsindiwe na Rukundo Abdourahmani ku munota wa 54, iki gitego kikaba cyakurikiwe n’ikarita itukura yahawe Mbonyingabo Regis.

Muri rusange uko imikino y’umunsi wa 6 wagenze:

Kuwa Kabiri, Tariki ya 10 Ukwakira 2023

Gorilla FC 2-2 Gasogi United
APR FC 1-1 Bugesera FC
Mukura VS 1-0 Sunrise FC
Etincelles FC 0-3 Musanze FC

Kuwa Gatatu, Tariki ya 11 Ukwakira 2023

Police FC 2-1 Muhazi United
Amagaju FC 1-1 Kiyovu SC
Rayon Sports 2-1 Etoile de l’Est

2023-10-12
Editorial

IZINDI NKURU

Bombori bombori hagati ya FARDC na Wazalendo

Bombori bombori hagati ya FARDC na Wazalendo

Editorial 22 Nov 2024
Cristiano yongeye kwandika amateka mu mikino ya Euro ubwo yafashaga Portugal kugera muri 1/8, uko amakipe azahura.

Cristiano yongeye kwandika amateka mu mikino ya Euro ubwo yafashaga Portugal kugera muri 1/8, uko amakipe azahura.

Editorial 24 Jun 2021
Lt Col Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC yungirizwa na Uwayezu Régis

Lt Col Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC yungirizwa na Uwayezu Régis

Editorial 23 Jun 2023
APR FC na Mukura VS mu makipe yasezerewe muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, Police, Rayon na Gasogi mu yageze muri 1/2

APR FC na Mukura VS mu makipe yasezerewe muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, Police, Rayon na Gasogi mu yageze muri 1/2

Editorial 21 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Jean Paul Turayishimiye ariyemerera ko yishe umukecuru w’imyaka 70  
INKURU NYAMUKURU

Jean Paul Turayishimiye ariyemerera ko yishe umukecuru w’imyaka 70  

Editorial 12 Jul 2019
Ese abahoze ari abakozi b’Urwego rw’Iperereza muri Uganda [ ISO ] bavanywe ku kazi kubera iki?
INKURU NYAMUKURU

Ese abahoze ari abakozi b’Urwego rw’Iperereza muri Uganda [ ISO ] bavanywe ku kazi kubera iki?

Editorial 29 Nov 2017
Ishusho nshya y’inkiko mu rwanda muri 2018 : Guhamagarira abacamanza gushyira imbere kumvikanisha ababuranyi kurusha kubacira imanza
INKURU NYAMUKURU

Ishusho nshya y’inkiko mu rwanda muri 2018 : Guhamagarira abacamanza gushyira imbere kumvikanisha ababuranyi kurusha kubacira imanza

Editorial 05 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru